Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Papias Musengamana wa Byumba yashimye ababyeyi b'abahawe ubupadiri ko babyariye Kiliziya

Kuri uyu wa 20 Nyakanga 2024, ibihumbi by'abakristu baturutse hirya no hino muri diyosezi Gatolika ya Byumba n'ahandi bahuriye muri paruwasi ya Burehe kwifatanya na  Diyakoni Ruyange Mpabuka na Diyakoni Celestin Ntakiyimana bahawe ubupadiri

Myr Papias Musengamana wa Byumba yashimye ababyeyi b'abahawe ubupadiri ko babyariye Kiliziya
Myr Papias Musengamana wa Byumba yashimye ababyeyi b'abahawe ubupadiri ko babyariye Kiliziya

Igitambo cya Misa cyahimbarijwemo umuhango mutagatifu w'itangwa ry'ubupadiri muri paruwasi ya Burehe kuri diyakoni Wellars Ruyange Mpabuka na Celestin Ntakiyimana,  cyayobowe na Nyiricybahiro Myr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi gatolika ya Byumba ari kumwe na  Musenyeri Servilien Nzakamwita na Musenyeri Kizito Bahujimihigo bombi bari mu kiruhuko cy'iza bukuru, ,   abapadiri, abihayimana, abakristu n'abayobozi mu nzego bwite za leta barangajwe imbere na Guverineri w'intara y'Amajyaruguru bwana Mugabowagahunde Maurice wari kumwe n'umuyobozi w'akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith.

Diyakoni Wellars Ruyange Mpabuka na Diyakoni Celestin Ntakiyimana nyuma yo gutorerwa umurimo w'ubupadiri, bazezeraniye imbere y'Umwepiscopi abasaseridoti, abihayimana n'abakristu kuzubaha no kumvira Umwepiscopi wa diyosezi gatolika ya Byumba uriho ubu ndetse n'uzamusimbura.

Mu ijambo aba bombi bahawe ubupadiri bagejeje ku mbaga y'abari baje kubashyigikira, bashimiye Imana yabarindiye ubuzima kugeza uyu umunsi ibatoreye kuba abahamya bayo. Padiri Wellars Ruyange Mpabuka na padiri Celestin Ntakiyimana kandi bashimiye ingeri zitandukanye z'ababafashije kugera muri uyu muhamagaro w'ubusaseridoti barimo. Bashimye Myr Selvelien Nzakamwita uri mu kiruhuko k'iza bukuru, Myr Papias Musengamana umwepiscopi wa Byumba uriho ubu, abapadiri bakuru babo, abihayimana mu ngeri zitandukanye, abakristu by'umwihariko ba paruwasi ya Burehe ndetse bashima n'ababyeyi babo babareresheje isengesho ryagize uruhare runini kuba abo baribo uyu munsi.

Guverineri w'intara y'Amajyaruguru Bwana Mugabowagahunde Maurice witabiriye ibirori by'itangwa ry'ubupadiri muri paruwasi ya Burehe yavuze ko nk'ubuyobizi bw'intara bashima Imana kuba yaratoranyije abana bayivukamo bagahabwa isakaramentu ry'ubusaseridoti kandi ashima abakristu ba diyosezi gatolika ya Byumba uruhare bagize mu migendekere myiza y'amatora y'umukuru w'igihugu n'ay'abadepite. Yanabashimiye ko kandi batoye neza.

Ati" nk'ubuyobozi bw'intara y'amajyaruguru, natwe turashima Imana kubera aba bana bacu bahawe isakaramentu ry'ubusaseridoti, Imana ikaba yanadushoboje tukaba twaje kwifatanya namwe mwese. Ni n'igihe dufite ibyishimo bikomeye kuko ibihe tuvuyemo by'amatora byagenze neza kandi tukaba twaranatoye neza. Ndagira ngo mbashimire mbikuye ku mutima ko aya matora yagenze neza mu gihugu no mu ntara yacu kandi abakristu gatolika mukaba mwarabigizemo uruhare."

Nyiricyubahiro Myr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi gatolika ya Byumba, mu butumwa bwe yashimiye abitabiriye ibirori by'itangwa ry'ubupadiri muri paruwasi ya Burehe, yashimye Wellars Ruyange Mpabuka na Celestin Ntakiyimana bakiriye ingabire y'ubupadiri. By'umwhariko yashimiye ababyeyi babo kuko babyaye neza, barera neza ndetse igikomeye cyane babyarira Kiliziya.

Yagize ati" Muri uko gushimira ndagira ngo nshimire abantu babiri ku buryo bwihariye. Ndashimira mbere na mbere aba bapadiri bacu bashya, padiri Wellars na padiri Celestin bakiriye ingabire y'ubupadiri uyu munsi. Ndashimira kandi by'umwihariko ababyeyi babo kuko babyeyi mwabyaye neza, murera neza muha Kiliziya. Mu buzima bwacu busanzwe twagiye dutanga impano ariko burya guha Imana, ukayiha uwawe wibarutse ni ikintu gikomeye cyane."

Padiri Ruyange Mpabuka yaherewe ubudiyakoni muri paruwasi ya Nyarurema kuwa 08 Nyakanga 2023, yaherewe ubupadiri muri paruwasi ya Burehe kuri uyu wa 20 Nyakanga 2024, akaba yahise ahabwa ubutumwa muri diyosezi ya Byumba aho yagizwe Umunyamabanga Wihariye w'umwepiscopi naho padiri Célestin Ntakiyimana wo mu muryango Gatolika w’Abasaliziyani, amaserano ya mbere yayakoreye muri paruwasi ya Gatenga kuwa 16 Kanama 2015, amasezerano ya burundu ayakorera mu gihugu cya Israel i Yeruzalemu kuwa 11 Kamena 2022, ubudiyakoni abuhererwa n'ubundi i Getsemani,Yeruzalemu, none ubupadiri akaba abuherewe muri paruwasi ya Burehe kuwa 20 Nyakanga 2024. Padiri Célestin akaba yoherejwe mu butumwa mu gihugu cya Uganda mu kigo cy'Abasaliziyani.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose