Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Myr Rukamba yifatanyije na Paruwasi yashinze bwa mbere mu guhimbaza Yubile y'Imyaka 25

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Ukuboza 2023, Myr Filipo Rukamba yifatanyije na Paruwasi ya Busoro mu birori byo guhimbaza Yubile y'imyaka 25 ishize iyi Paruwasi ishinzwe na we nk'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare.

Myr Rukamba yifatanyije na Paruwasi yashinze bwa mbere mu guhimbaza Yubile y'Imyaka 25
Myr Rukamba yifatanyije na Paruwasi yashinze bwa mbere mu guhimbaza Yubile y'Imyaka 25

Uretse abihayimana batandukanye, ibi birori byari byitabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Bwana Erasme Ntazinda.

Mu butumwa bwe, Myr Rukamba yagaragaje ko ari umunsi wo gushimira Imana yemeye ko Paruwasi ya Busoro ivuka ndetse n'abandi bose babifashijwemo n'Imana kugira ngo iyi Paruwasi ishinge imizi.

Yakomeje avuga ko iyo Paruwasi ishinzwe, inshingano zayo z'ibanze ziba ari ugutuma habaho ubuvandimwe hagati y'abayigize binyuze mu gufashanya mu bikorwa bitandukanye.

Mu byaranze iyi Paruwasi nk'uko byagarutsweho na Myr Rukamba, harimo imirimo myinshi yakozwe mu kubaka umuntu nko kwita ku bakene, kuvura abantu, kwita ku burezi n'ibindi. Ati "Ibi byose rero iyo bikozwe ukabona n'abakora iyi mirimo, ni ikimenyetso cyo kwemera. Uwemeye kuba umukirisitu yemera gukurikira Imana, nayo ikamugira inshuti.”

Myr Rukamba yasoje asaba abakristu ba Paruwasi ya Busoro gukomera ku bukiristu bwabo cyane cyane binyuze mu gukomeza imiryangoremezo nk'ahantu bahurira bakaganira ku bibazo bitandukanye by'imiryango ndetse bikarushaho kunga ubumwe muri bo.

Ati "Ndabasaba gukomera ku bukirisitu bwanyu kuko imyaka 25 haba hari ibindi byinshi bikiri imbere. Bityo rero murasabwa gufata ingamba z'ibiri imbere kugira ngo murusheho kuba abakirisitu beza.”

Padiri Bosco Munyawera, wabaye Padiri wayo wa mbere yashimiye Musenyeri Filipo Rukamba wemeye kubaha iyi Paruwasi mu bihe bitari byoroshye by'umutekano utari wifashe neza kuko hari nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati "Dutangira iyi Paruwasi, byari bigoye bitewe n'ubwoba abantu bari bafite muri ibyo bihe, kutizerana n'ibindi bitandukanye bitewe n'ibihe bari bavuyemo. Icyo gihe rero twatangiye kujya dukora ubusabane, tugatumira abantu tugasangira, bituma abantu batangira gutinyuka bakajya baza gusenga."

Padiri Munyawera yakomeje ashimira Modeste Nkomezamihigo kimwe n'abandi bapadiri batandukanye baturukaga ahandi baje gushaka uko bafatanya kugarura abakirisitu no kugarura ubuyanja.

Kubera ibyo bihe, Padiri Munyawera yayiyoboye ataha i Nyamiyaga ari naho yahereye ashimira ababikira baba Auxiliatrices n'abapadiri babaga i Nyamiyaga kubwo kumufasha kugarura abakristu mu Kiliziya.

Padiri Munyawera yaboneyeho gushimira abakirisitu bafatanyije kuvugurura imiryango ya Agisiyo Gatolika, avuga ko n'ubwo batangiye bitoroshye ariko ubu bageze ahashimishije.

Agaruka ku mateka ya Paruwasi ya Busoro, Padiri Munyawera yavuze ko iyi Paruwasi ari imwe mu zigize Diyosezi ya Butare, yashinzwe ku wa 06 Nyakanga 1998, ibyawe na Paruwasi ya Nyamiyaga iherereye mu majyaruguru ya Diyosezi ya Butare.

Paruwasi ya Busoro ihana imbibe kandi na Paruwasi ya Ruhango na Kinazi zo muri Diyosezi ya Kabgayi.

Mu burasirazuba, Busoro ihana imbibi na Paruwasi ya Ruhuha yo muri Arikidiyosezi ya Kigali, mu majyepfo ihana imbibe na n'Igihugu cy'u Burundi naho mu burengerazuba ihana imbibe na Paruwasi ya Nyamiyaga.

Padiri Munyawera yakomeje avuga ko gushinga iyi Paruwasi byaturutse ku busabe bw'ababikira baba Auxiliatrices, babigeza kuri Myr Yohani Baptiste Gahamanyi wayoboraga Diyosezi ya Butare, arabibemerera biza gushyirwa mu bikorwa na Myr Filipo Rukamba nyuma y'uko Myr Gahamanyi yitabye Imana.

Iyi Paruwasi kandi ni nayo yabaye iya mbere yashinzwe na Myr Filipo Rukamba ihabwa Padiri Jean Bosco Munyawera ngo ayibere Padiri mukuru. Padiri Munyawera mu byo yashyizemo imbaraga harimo kwegera abakirisitu mu kubahumuriza, kugarura intama zari zarazimiye bitewe n'ibihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 u Rwanda rwari ruvuyemo.

Nyuma y'umwaka umwe ishinzwe, Myr yayihaye umugisha iragizwa mutagatifu Karoli Lwanga.

Muri Nzeri 2000, Padiri mukuru yahawe umupadiri wo kumufasha, Padiri Froduard Kanamugire ndetse muri uwo mwaka Santarali ya Rwanamiza na Kareba ziyongera kuzari zisanzwe [Mututu na Mulinja].

Iyi Paruwasi kuva ivutse imaze kuyoborwa n'abapadiri 8 n'ababungirije 14. Iyi Paruwasi kandi ifite Abihayimana batandukanye, Abapadiri babiri, [Padiri Anastase Rucogoza na Padiri Celestin Ntaganira wUmufransisikani], Abafurere babiri n'ababikira babarizwa mu miryango inyuranye.

Ifite kandi umuryango w'abihayimana 1 ukorera ubutumwa i Busoro 'Ababikira bafasha kandi basabira Roho zo muri Pirigatori' [Soeur Auxiliatrices des âmes du purgatoire]

Muri iyi Paruwasi kandi hari n'ibikorwa bigamije imibereho myiza y'abaturage nk'uburezi ahari ibigo by'amashuri Gatolika 3 birimo ay'incuke, abanza n'ayisumbuye. Hakorera kandi Ikigonderabuzima cyatangiye mu 1968 na Postes de sante. Iyi Paruwasi yigisha n'imyuga inyuranye urubyiruko rwavuye mu mashuri cyane cyane abakobwa babyariye iwabo .

Ibyo kuba iyi Paruwasi hari aho yavuye ndetse hari n'aho igeze bihamywa kandi n'abakristu ba Paruwasi ya Busoro.

Umwe mu bakristu yagize ati "Nk'Abakristu twishimiye kuba turimo guhimbaza Yubile y'imyaka 25 paruwasi yacu imaze ishinzwe ndetse turashimira buri wese wabigizemo uruhare harimo abapadiri bahanyuze, ababikira abafurere n'abandi."

Muri iki gihe cy'imyaka 25 iyi Paruwasi imaze, abakiristu bagenda barushaho gusobanukirwa neza ko Kiliziya ari iyabo kuko biyubakiye amacumbi y'abapadiri, inzu mberabyombi n'ibindi bikorwa bya Kiliziya.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose