Myr Rwakabayiza yasabwe guhangana n’ikibazo cy’isomo ry’Iyobokamana rigenda riva mu mashuri
Kuri uyu wa 7 Nzeri 2026, ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR), ku Ruyenzi, habereye umuhango w’ihererekanyabubasha mu Biro by’Abepiskopi bishinzwe Uburezi Gatolika, aho Padiri Lambert Dusingizimana yasimbuwe na Musenyeri Dieudonné Rwakabayiza.
Umuhango w’ihererekanyabubasha wayobowe na Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe Uburezi Gatolika n’Umuco mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Uyu muhango witabiriwe kandi na Padiri Vedaste Kayisabe, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, wasabye Musenyeri Rwakabayiza kuzita ku bibazo bitandukanye bikigaragara mu burezi Gatolika, by’umwihariko ikibazo cy’imyigishirize y’isomo ry’Iyobokamana mu mashuri.
Padiri Kayisabe yavuze ko hari ibibazo byinshi bigomba gukomeza gushakirwa ibisubizo ku bufatanye n’abafite aho bahuriye n’uburezi, asaba Musenyeri Rwakabayiza kuzagira uruhare mu kubikemura.
Ati “Hariho ibibazo bimwe na bimwe abantu bazakomeza gufatanya mu burezi. Ndashaka ko wenda Musenyeri azagira icyo abikoraho, aho harimo na kiriya kibazo cy’imyigishirize y’isomo ry’Iyobokamana rigenda riva mu mashuri.”
Ihererekanyabubasha ryabaye nyuma y’imyaka itandatu Padiri Lambert Dusingizimana yari amaze ari Umunyamabanga w’Ibiro bishinzwe Uburezi Gatolika mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Mu butumwa bwe, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yashimiye Padiri Lambert ku murimo yakoze muri iyo myaka, amwibutsa ko yatangiye izi nshingano mu bihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19.
Yamushimiye kandi inyandiko n’amadosiye yagejeje kuri Musenyeri Rwakabayiza, amusaba gukomeza gufasha Komisiyo, cyane cyane mu gukomeza guhuza ubuyobozi bushya n’abantu ndetse n’inzego yari asanzwe akorana na zo.
Musenyeri Ntagungira yagize ati“Ndashimira Padiri Lambert imyaka itandatu yari amaze muri ubu butumwa bw’ubunyamabanga bwa Komisiyo ishinzwe Uburezi. Yatangiye mu bihe bikomeye by’icyorezo cya COVID-19. Turagushimira ibyo wakoze byinshi.”
Yakomeje agira ati “Nk’uko nabivuze, tuzakomeza kugukenera. Ntabwo ugiye kure, uzakomeza udufashe, cyane cyane uduhuze n’abo mwakoraga. Hari dosiye zitararangira, na zo tuzajya tukwiyambaza.”
Padiri Lambert asanzwe ari umusaserdoti wa Arkidiyosezi ya Kigali, akaba yari amaze imyaka itandatu ahagarariye ubu butumwa mu rwego rw’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Nyuma yo kurangiza inshingano ze mu Biro bishinzwe Uburezi Gatolika, Padiri Lambert Dusingizimana agiye gukomereza ubutumwa mu Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli, ishami rya Kigali (Saint Paul Learning Centre).
Ku wa 21 Nyakanga 2026, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, yari yamugize Umuyobozi Wungirije w’Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli, ishami rya Kigali, inshingano agiye gukomerezamo nyuma y’imyaka itandatu yamaze mu Biro bishinzwe Uburezi Gatolika.
Bityo, nubwo Padiri Lambert asoje inshingano yari afite mu rwego rw’Inama y’Abepiskopi, Musenyeri Ntagungira yamwijeje ko azakomeza gufasha Komisiyo igihe cyose azakenerwa, cyane cyane mu bijyanye n’akazi yari asanzwe akora ndetse n’imikoranire yari yarubatse.
Ku rundi ruhande Myr Rwakabayiza watorewe n’Abepiskopi kumusimbura, ni umusaserdoti wa Diyosezi ya Cyangugu wari usanzwe ayobora amashuri Gatolika muri iyo Diyosezi.
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yamwifurije gutangira neza izi nshingano nshya, amwizeza ko azakorera mu bufatanye n’abandi kandi ko Kiliziya Gatolika izamuba hafi.
Yavuze ko Myr Rwakabayiza yari asanzwe afite ubunararibonye mu bijyanye n’uburezi, kandi ko yari asanzwe akorana na Padiri Lambert, bityo ko iyo mikoranire izakomeza.
Ati“Myr Rwakabayiza na we turamwifuriza ubutumwa bwiza. Humura, turi kumwe. Yari asanzwe abikora, abirimo kandi yari asanzwe abihagazemo. Yari asanzwe akorana na Padiri Lambert, bazakomeza kandi bakorane.”
Yongeye gushimira abitabiriye uyu muhango, abasaba kutagira ubwoba ku nshingano nshya batangiye.Ati “Ndashimira abaje bose muri uyu muhango. Aba batangiye intambwe zabo za mbere kandi ziravunana. Imihini mishya itera amabavu, ariko nimuhumure kuko Kiliziya ibari hafi.”
Iyi Komisiyo ishinzwe gukurikirana no guteza imbere Uburezi Gatolika mu Rwanda, mu gihe Kiliziya Gatolika ikomeje kugira uruhare mu burezi bw’u Rwanda binyuze mu mashuri n’ibindi bigo by’uburezi ifite hirya no hino mu gihugu.
Raporo iheruka ya Minisiteri y'uburezi ya 2024/2025, ishingiye ku ibarura ry'amashuri rya 2025 (School Census 2025). Yasohotse mu 2026. Raporo ivuga ko mu Rwanda hose hari amashuri 4,996 mu mwaka w’amashuri 2024/2025, muri yo 1,402 akaba yari aya Kiliziya Gatolika, angana na 28.1% by’amashuri yose
Myr Rwakabayiza yitezweho gukomeza uyu murimo, by’umwihariko mu guhuza ibikorwa by’aya mashuri Gatolika, guteza imbere ireme ry’uburezi bushingiye ku ndangagaciro, ndetse no gukomeza ubufatanye n’inzego zitandukanye zirebwa n’uburezi.
Ihererekanyabubasha ryabaye mu gihe hari n’ibibazo bikomeje kuganirwaho ku ruhare rw’amashuri mu kurera umwana mu buryo bwuzuye, birimo n’isomo ry’Iyobokamana, Padiri Kayisabe yasabye ubuyobozi bushya gukomeza gukurikirana.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.