Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri yatangaje umushinga w'ishingwa ry'amaparuwasi ya Nyamugali na Musanze
Mu birori byo guhimbaza umunsi w'abalayiki ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri byabereye muri Paruwasi Gahunga kuwa 26 Kamena 2022, Myr Visenti Harolimana Umwepiskopi w'iyi Diyosezi yashimye abakristu ishyaka rikomeje kubaranga mu kwiyubakira Kiliziya anabatangariza umushinga w'ishingwa ry'amaparuwasi ya Nyamugali na Musanze akomeje kubakwa ku bufatanye n'abakristu.
Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri, mu butumwa yagejeje ku bakristu ku munsi w'abalayiki, yabashimiye by’umwihariko ishyaka n’urukundo bamugaragarije mu myaka icumi amaze ari umwepiskopi w’iyi Diyosezi. Iri shyaka ryatanze n'umusaruro kuko muri iyo myaka bafatanyije kwiyubakira amaparuwasi mashya ane ariyo: Bumara, Murama, Kanaba na Busengo. Yaboneyeho kubatangariza ko na Paruwasi nshya ya Musanze izabyarwa na Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri iri hafi kuzura. Abamenyesha ko bari no mu myiteguro yo gutangiza na Paruwasi ya Nyamugali mu rwego rwo gushyigikira ikenurabushyo ryegereye abakristu no gukemura ikibazo cy’abakristu bakoraga ingendo ndende bajya kuri Paruwasi.
Myr Visenti avuga ko ibi ari umusaruro w'uko abalayiki ba Diyosezi ya Ruhengeri bagira uruhare rufatika mu iterambere rya Diyosezi yabo ndetse bakaba baranumvise icyerekezo cya Diyosezi cyo kurushaho kwegera abakristu kugira ngo bagerweho n'ibyiza by'Ivanjili kandi buri wese abigiremo uruhare.
Muri ubu butumwa Myr Visenti yagarutse ku ruhare rw'inzego z'abakristu mu iterambere rya paruwasi na Diyosezi, ashimira abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri ko bahaye imbaraga inzego z'abakristu nk'Inama nkuru z'amaparuwasi, Komite za Santarali, Inama z'Imiryangoremezo,n'andi matsinda, bigatuma buri mukristu abasha kugira uruhare mu buzima n'ubutumwa bwa Kiliziya yabo. Yabasabye gukomerereza aho ntibazasubire inyuma.
N'ubwo ariko abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri bagaragaza ishyaka muri Kiliziya, Myr Visenti yibukije ko hakiri abandi bakeneye gukorwaho ubutumwa, asaba abakristu kugandurana bahereye mu ngo zabo. Ababyeyi bagafasha abana babo gukura bakunda Imana kandi bakimakaza urukundo, amahoro n'ubuvandimwe birinda amakimbirane n'izindi ngeso mbi. Yanenze kandi umuco wo kwishyingira ukigaragara mu maparuwasi yegereye uduce tw'ibirunga asaba ababyeyi gufasha abana babo kwitegura Isakaramentu ry'Ugushyingirwa birinda kubifuzaho inkwano y'ikirenga.
Kugera ubu diyosezi ya Ruhengeri igize paruwasi 16, ikaba ikomeje imishinga yo kongera umubare wa paruwasi mu rwego rwo kurushaho gukora Iyogezabutumwa ryegereye abakristu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.