‘’Naje mu Bufaransa kwamamaza amahoro ya Kristu,’’ Papa Leo XIV
Papa Leo XIV yatangaje ko urugendo rwa gitumwa yatangiye mu Bufaransa arugiyemo agamije kwamamaza amahoro ya Kristu ku isi, ashimangira ko ubutumwa bw’amahoro bukenewe cyane muri iki gihe.
Papa Leo XIV yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026, ubwo yari mu ndege imujyanye i Paris, aho yatangiriye urugendo rwe rwa gatanu mpuzamahanga kuva atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika.
Uru rugendo rwa Papa Leo XIV ruzamara iminsi; kuva kuri uyu wa 25 kugeza ku wa 28 Nzeri 2026.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bari kumwe na we mu ndege, Papa Leo XIV yavuze ko impamvu y’ingenzi imujyanye mu Bufaransa ari ugukomeza gutangaza ubutumwa bw’amahoro ya Kristu.
Ati “Mbere na mbere, nje mu Bufaransa, nk’uko njya ahandi hose ku isi, ndi intuma ya Yezu Kristu ushaka kwamamaza amahoro, amahoro ya Kristu ku isi hose. Ubu ni ubutumwa bukenewe cyane muri iki gihe, nk’uko twese tubizi.”
Papa Leo XIV yashimiye abanyamakuru bari kumwe na we kubera akazi bakora, avuga ko uru rugendo ruzibanda ku ngingo zitandukanye z’ingenzi.
Abanyamakuru barenga 80 baturutse mu bihugu birenga 10 ni bo bari kumwe na Papa muri iyi ndege, aho bari bitwaje ibikoresho bitandukanye birimo mudasobwa, telefoni, za kamera n’amakaye, kugira ngo bakurikirane urugendo rwe kandi bageze amakuru ku bantu bo hirya no hino ku isi.
Mu gihe cyo gusuhuza abanyamakuru, umunyamakuru wa radiyo COPE yo muri Espagne yahaye Papa umusaraba wakozwe mu biti byaturutse mu mashyamba yahiye muri Espagne muri iyi mpeshyi.
Uyu munyamakuru yamuhaye iyo mpano mu gihe Espagne yibasiwe n’inkongi z’umuriro zatwitse ubuso bugera kuri hegitari 300.000 muri uyu mwaka, nk’uko imibare y’Ikigo cy’Uburayi gishinzwe gukurikirana inkongi z’imiriro mu mashyamba ibigaragaza.
Undi munyamakuru ukomoka muri Venezuela ukora umwuga wo gufotora yahaye Papa igitabo kirimo amabaruwa 74 y’abarokotse umutingito wibasiye icyo gihugu muri Kamena 2026, ukica abantu barenga 6.000.
Umunyamakuru wo muri Espagne yabajije Papa Leo XIV ku kibazo cy’abimukira n’impunzi muri Ceuta, agace ka Espagne gaherereye muri Afurika y’Amajyaruguru.
Papa yavuze ko iki kibazo yagikurikiranye kuva cyatangira, ashimangira ko hakenewe ibisubizo byihuse kugira ngo ikibazo cy’ubutabazi gikemuke.
Ati “Nakurikiranye iki kibazo kuva cyatangira, kandi hakenewe gushakwa ibisubizo kugira ngo iri jya n’uruza ry’abantu n’iki kibazo cy’ubutabazi birindwe. Mu by’ukuri, cyari ikibazo gikomeye cy’ubutabazi.”
Urugendo rwa Papa Leo XIV mu Bufaransa ruzakomeza kugeza ku wa 28 Nzeri 2026, aho azasura Paris, Lourdes na Metz, ahure n’abayobozi ndetse n’abakirisitu, anageze ubutumwa bwa Kiliziya kuri gahunda zitandukanye z’uru rugendo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.