“Naje muri Afurika gushimangira ukwemera, si ukujya impaka na Trump” Papa Leo XIV
Mu gihe yari mu ndege ava i Yaoundé yerekeza i Luanda muri Angola kuri uyu wa 18 Mata 2026, ku cyiciro cya gatatu cy’uruzinduko rwe muri Afurika, Papa Leo XIV yaganiriye n’abanyamakuru bari bamuherekeje, abasobanurira neza intego y’uruzinduko rwe ndetse anasubiza ku byavuzwe ku magambo ye mu minsi ishize.
Papa yavuze ko hari uburyo amagambo ye yasobanuwe nabi, cyane cyane nyuma y’ibitekerezo byatangajwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wamunenze mu ntangiriro z’uruzinduko rwe.
Yagize ati “Hari inkuru nyinshi zubakiye ku gusobanura amagambo yasobanuwe mbere, aho abantu bashatse kuyahindura impaka za politiki. Ubutumwa bwanjye ntabwo bwari bugamije kujya mu mpaka na Trump, si ngombwa kubifata nk’aho nari ndi gusubiza Perezida, kuko si byo byari mu nyungu zanjye.”
Papa Leo XIV yongeye kugaragaza ko urugendo rwe rugamije cyane cyane gushimangira ukwemera kw’abakirisitu bo muri Afurika, aho yagaragaje ko yaje nk’umushumba wabo.
Ati “Naje muri Afurika nk’umuyobozi wa Kiliziya Gatolika, ngo nifatanye n’Abakirisitu, dusangire ukwemera, mbashyigikire kandi mbaherekeze.”
Yanagarutse ku nama yagiranye n’abayobozi b’idini ya Islamu i Yaoundé, agaragaza akamaro ko guteza imbere ibiganiro hagati y’amadini atandukanye.
Yashimangiye ko ari ngombwa gukomeza guteza imbere; ubuvandimwe, ubwumvikane, kwakirana, n’amahoro hagati y’abantu bose, hatitawe ku idini ryabo.
Ibi, nk’uko yabivuze, byakomeje gushyirwamo imbaraga no ku buyobozi bwa Papa Francis.
Papa Leo XIV yanavuze ku kibazo gikomeye cy’ubusumbane mu bukungu buri muri Afurika, aho yagaragaje ko nubwo Cameroon ifite amahirwe menshi, hakiri ikibazo cy’uko umutungo utagabanywa neza.
Papa Leo XIV yaboneyeho no gushimira yakiriwe muri Cameroon, avuga ko ari igihugu kigaragaza Afurika mu buryo bwinshi, haba mu ndimi (Icyongereza n’Igifaransa) ndetse n’indimi gakondo.
Yasoje avuga ko urugendo arukomeje muri Angola, aho azakomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristu, ashimangira amahoro, ubutabera n’urukundo.
Ati “Turakomeza kwamamaza Ivanjili, kwerekana ubwiza bwo gukurikira Kristu no guteza imbere amahoro n’ubutabera ku isi.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.