Ndera: Batisimu, Ukaristiya n’Ugukomezwa: Padiri Nsabimana yasobanuye ubutumwa bw’aya masakaramentu ku bana 58 ba École Les Hirondelles
Kuri uyu wa 6 Kamena 2026, abanyeshuri 58 ba École Les Hirondelles de Don Bosco, ishuri ryigenga ry’Abapalotini riherereye muri Paruwasi Gatolika ya Ndera muri Arkidiyosezi ya Kigali, bahawe amasakaramentu y’ibanze arimo Batisimu, Ukaristiya ya mbere n’Isakaramentu ry’Ugukomezwa, mu Gitambo cya Misa cyaturiwe muri iri shuri na Padiri Jean Pierre Nsabimana Mihigo, Umuyobozi w’Umuryango w’Iyamamazabutumwa w’Abapalotini mu Ntara y’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Bubiligi.
Mu butumwa bwe, Padiri Nsabimana yagarutse ku busobanuro n’agaciro k’aya masakaramentu uko ari atatu, asobanura ko ari intambwe zikomeye mu rugendo rw’ukwemera rw’umukristu, kandi ko ashyiraho isano ikomeye hagati y’umuntu n’Imana.
Batisimu: Kuvuka bundi bushya no kuba umwana w’Imana
Padiri Nsabimana yabanje kwibanda ku Isakaramentu rya Batisimu, yibutsa ko ari ryo rembo ryinjiza umuntu mu buzima bwa gikristu. Yasobanuye ko Batisimu itari umuhango usanzwe ahubwo ari ukuvuka bundi bushya ku bw’amazi na Roho Mutagatifu, bigatuma umuntu aba umwana w’Imana mu buryo bwuzuye.
Yagize ati “Niyo mpamvu tugomba gusabira ababatijwe ngo Imana ibatagatifuze, bavuke bundi bushya ku bw’amazi na Roho Mutagatifu, babe koko abana b’Imana byuzuye, ubuzima bwabo bwose bukomeze kugengwa n’iyo ngabire y’Imana. Basizwe amavuta, bahabwa n’urumuri rutagatifu ruzabamurikira, babashyireho igitambaro cy’umweru tuti ‘uyu mwambaro wera uzawujyane mu bwami bw’ijuru utanduye’ maze iryo Sakaramentu ribatagatifuze, ritagatifuze n’imbaga y’Imana.”
Yagaragaje ko Batisimu ari ingabire idahabwa gusa uwakiriye isakaramentu, ahubwo ikaba n’umwanya wo kwibutsa abakristu bose amasezerano bagiranye n’Imana igihe babatizwaga.
Padiri Nsabimana yavuze ko buri mukristu ahamagarirwa guhora agaruka kuri ayo masezerano, akongera kwiyemeza kwitandukanya n’icyaha no kwamagana Sekibi n’ibyo imushukisha.
Ati “Natwe twese uko twaje aha ng’aha twarabatijwe ariko uyu ni umwanya wo kuvugurura Batisimu yacu, mu masezerano tugira tugiye kubatizwa no kwiyemeza kwitandukanya n’icyaha, turababaza tuti ‘mwanze shitani?’ muti ‘turayanze’, n’imihango yayo yose ‘turayanze’, n’ibyo idushukisha byose ‘turabyanze’.”
Ukaristiya: Yezu uba ifunguro, igitambo n’inshuti y’umukristu
Mu gice cy’ubutumwa bwe cyagarukaga ku Isakaramentu ry’Ukaristiya, Padiri Nsabimana yasobanuye ko abana bahawe Ukaristiya ya mbere bahawe impano ikomeye yo kwakira Yezu Kristu ubwe mu kimenyetso cy’umugati na divayi.
Yagize ati “Aba bana bamaze guhabwa Yezu Kristu n’umubiri n’amaraso ye muri cya kimenyetso cy’umugati na divayi. Buriya iyo uhawe Ukaristiya uba uhawe Yezu Kristu kugira ngo abashe kukuyobora. Nawe uba ugize uruhare ku mubiri wa Yezu Kristu, bikagufasha kubaho uri umwana w’Imana kandi ukaba urushijeho no kunogera abandi bose. Bityo Yezu akatubera igitambo, ifunguro n’inshuti tubana.”
Yasobanuye ko ubuzima bw’umwana ufitanye ubucuti na Yezu bugenda burushaho kuba bwiza, kuko Kristu amuyobora mu mikurire ye ya muntu no mu kwemera.
Ati“Umwana aba umwana mwiza iyo yibaniye na Yezu, bigufasha kugira ngo ubashe kurushaho gukura neza, ugakura unogera ababyeyi ariko kandi ukagira n’umugisha w’Imana, ukaguherekeza mu buzima bwawe bwose maze ukazabasha kubaho unogeye Imana n’abantu.”
Padiri Nsabimana kandi yasabye aba banyeshuri gukomeza gukunda kwakira Ukaristiya kenshi kandi biteguye neza, bagaharanira kugira umutima usukuye kandi bakirinda icyaha.Ati “Tubasabiye rero bana bacu, ubwo muhawe Ukaristiya, muhawe Yezu, muzakure mwumva ko mufite uruhare ku mubiri wa Yezu, mujye mukunda guhabwa Ukaristiya kenshi mwiteguye, mwahawe na Penetensiya, mwasabye imbabazi z’ibyaha byanyu, mukirinda kurushaho kuyihabwa musa nabi, bizatuma murushaho kuba abana beza, mutsinde amasomo yanyu, mugirire umugisha mu buzima bwanyu, muzagirire umugisha imiryango yanyu, Kiliziya ndetse n’igihugu cyacu cyose.”
Muri iri somo, yagaragaje ko Ukaristiya atari gusa isakaramentu ry’umuntu ku giti cye, ahubwo ko rigira ingaruka nziza ku muryango, kuri Kiliziya no ku gihugu muri rusange, kuko rifasha abakiri bato gukurana indangagaciro za gikristu.
Ugukomezwa: Kwakira Roho Mutagatifu no kuba abakristu bakuze
Padiri Nsabimana yanagarutse ku Isakaramentu ry’Ugukomezwa, asobanura ko ari isakaramentu rikomeza ingabire za Roho Mutagatifu umuntu yaherewe muri Batisimu.
Yagize ati“Hari n’abandi rero bahawe Isakaramentu ry’Ugukomezwa. Abahawe Isakaramentu ry’Ugukomezwa, bahabwa Roho Mutagatifu ku buryo bw’umwihariko. Twese iyo tuvutse, iyo tubatijwe duhabwa Roho Mutagatifu ariko noneho mu Isakaramentu ry’Ugukomezwa duhabwa Roho Mutagatifu ku buryo bw’umwihariko, akaza akaduha imbaraga, akaza akatumurikira, akaza akadukomeza, akaza akadufasha gukomeza kubaho nk’abana b’Imana by’ukuri.”
Yasobanuye ko Roho Mutagatifu adahabwa umukristu kugira ngo amugumane wenyine, ahubwo kugira ngo amufashe kubera abandi umugisha no kubabera urumuri.
Ati “Iyo umaze guhabwa Roho Mutagatifu n’ingabire ze zose nawe uragenda ukerera abandi imbuto. Ntabwo uhabwa Roho Mutagatifu gusa ngo umugumane iwawe ahubwo ni uwo kugira ngo nawe ajye akumurikira.”
Padiri Nsabimana yabwiye aba banyeshuri ko kwakira Ugukomezwa ari intambwe ibinjiza mu bukure bwa gikristu, kuko baba bagiye gufata uruhare rwagutse mu buzima bwa Kiliziya.
Ati “Uyu munsi rero mugiye kuba abantu bakuru, muhawe Roho Mutagatifu n’ingabire ze zose. Hari ibimenyetso bibiri bibafasha guhabwa Roho Mutagatifu we ubaha imbaraga akabamurikira, ni uko umupadiri abavugiraho ibiganza, akabavugiraho isengesho, agasaba ngo Roho Mutagatifu n’abamanukiremo, abakomeze, ajye abayobora, ajye abafasha maze mubashe gukomeza kubaho muyobowe nawe.”
Yanakomoje ku kimenyetso cy’amavuta ya Krisima ntagatifu asigwa abakomezwa, asobanura ko kibagira intore z’Imana n’abakristu bakuze mu kwemera.
Padiri Nsabimana Mihigo yagize ati “Ikimenyetso cya kabiri cya Roho Mutagatifu ni ikimenyetso cy’amavuta ya Krisima ntagatifu babasiga. Mugahinduka intore z’Imana, mugahinduka abakristu byuzuye. Ubu ngubu kuva uyu munsi mwabaye abantu bakuru. Namwe guhera ejo mushobora kuba ababyeyi ba Batisimu. Iyo umuntu yakomejwe ashobora kuba parrain cyangwa marraine. Ubu ngubu namwe mugiye kubyara muri Batisimu ariko ntabwo muzabyara ku bw’umubiri, muzabyara ku bwa Roho. Mugiye kuba ababyeyi.”
Muri rusange, ubutumwa bwa Padiri Jean Pierre Nsabimana Mihigo bwari bushingiye ku kwereka aba banyeshuri ko amasakaramentu bahawe atarangirira ku munsi w’ibirori, ahubwo ko ari intangiriro y’urugendo rushya rwo kubaho nk’abana b’Imana.
Yabibukije ko Batisimu ibavukisha ubuzima bushya muri Kristu, Ukaristiya ikabaha Yezu nk’ifunguro n’inshuti ibaherekeza, naho Ugukomezwa kukabongerera imbaraga za Roho Mutagatifu kugira ngo bakure mu kwemera, babere imiryango yabo, Kiliziya n’Igihugu umugisha.
Ku bw’ibyo, yasabye aba banyeshuri gukomeza kubaho baharanira ubutagatifu, gukunda amasakaramentu no kwemera kuyoborwa na Kristu na Roho Mutagatifu mu buzima bwabo bwa buri munsi
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.