Ni akaga kubona umuntu ukiri muto wasinze-Padiri Ndagijimana ushinzwe urubyiruko
Mu birori byo gusoza ukwezi kwahariwe Ikenurabushyo ry’urubyiruko, Padiri Alexis Ndagijimana, Umunyamabanga wa Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko yongeye kwibutsa urubyiruko ko rukwiye kuba maso ku byonnyi birwugarije birimo ubusinzi n’amacakubiri.
Muri ibi birori byabaye tariki ya 28 Mutarama 2024, bikabera muri Paruwasi ya Gisagara iherereye muri Diyosezi ya Butare, Padiri Ndagijimana yavuze ko ari akaga kubona urubyiruko rwasinze. Ibi yabigarutseho mu gihe igihugu kiri muri gahunda ya TunyweLess igamije gukangurira urubyiruko kwirinda inzoga.
Yagize ati “Kubona umuntu ukiri muto wasinze ni akaga, nta rubyiruko rw’umukristu ukwiye kugwa muri ako kangaratete. Rubyiruko mwirinde ishyari kuko ni ibintu bibi. Ikindi cyonnyi mukwiye kwitondera ni amacakubiri, kuko ibi byose bituruka kwa Sekibi.”
Padiri Ndagimimana yavuze ko isengesho ariyo ntwaro yihariye yo gutsinda ibi byonnyi kuko kubaho udasenga byica amahirwe n’ahazaza h’urubyiruko.
Yakomeje asaba urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe rufite ariyo; igihe, inzozi, imbaraga, Kiliziya na Bikira Mariya.
Avuga ku gihe, Padiri Ndagijimana yavuze ko urubyiruko rufite igihe cyo gukora ibintu bitandukanye birimo kwiga, korora amatungo, guhinga, kubaka amazu, gushyingirwa n’ibindi byiza byinshi.
Ku nzozi yasabye urubyiruko kurota byisumbuyeho ndetse rugakora cyane kugira ngo rugere ku nzozi zarwo.
Padiri yavuze ko udashobora kugera ku nzozi zawe mu gihe wapfushije ubusa Imbaraga zawe. Aha niho yahereye asaba urubyiruko gukoresha Imbaraga zarwo zose.
Yagize ati “Hari abantu birirwa baryamye, bibereye kuri telefoni n’ibindi bitabinjiriza. Mwirinde ibyo bintu ahubwo mube ba Munyakazi.”
Padiri Ndagijimana yasoje yibutsa urubyiruko ko rufite Kiliziya n’inzego za Leta nk’ababyeyi babakunda kandi babitayeho. Ati “Mujye munibuka ko mufite umubyeyi Bikiramariya. Mukwiriye kumusaba kubavuganira ku mwana we.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.