"Ni igihugu kizasurwa n'Abantu bubashywe mu bihugu byabo", Padiri KAYISABE
Padiri KAYISABE Vedaste, Umunyamabanga w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, arashimira abakomeje kugira uruhare mu myitegura y'Inteko rusange y'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari izateranira i Kigali kuva tariki 31 Nyakanga 2025 kugera tariki 03 Kanama 2025, avuga ko harimo gukorwa imyiteguro yo ku rwego rwo hejuru, kuko iyi Nama izazana mu gihugu abantu bubashywe mu bihugu byabo.
Mu kiganiro yagiranye n'Abanyamakuru b'Ibitangazamakuru bya Kiliziya, kuwa 11 Nyakanga 2025, Padiri Kayisabe yagaragaje ko Komisiyo zishinzwe imyiteguro zashyizweho zikaba zirimo no gufatanya n'Abahagarariye Leta kugira ngo iyi Nama izagende neza kuko abazitabira iyi Nama ari abashyitsi bo ku rwego rwo hejuru.
Ati"Komisiyo zose zashyizweho zihagaze neza mu nshingano zahawe. Turashimira na Leta ikomeje kutuba hafi kuko yumvise ko ari igihugu kizasurwa kandi kigasurwa n’abanyamahanga bafite ijambo mu gihugu cyabo."
Muri aba banyacyubahiro, Padiri Kayisabe yavuzemo Abakaridinari ba Afurika basaga 10, Abahagarariye Vatikani barimo n'Abayobozi ku rwego rwa Dikasiteri, n'Abayobozi b'Inama z'Abepiskopi mu bihugu byose bya Afurika ndetse n'Abazahagararira Amahuriro y'Inama z'Abepiskopi ku yindi migabane y'isi.
Myr Jean Bosco NTAGUNGIRA, Umwepiskopi wa Butare akaba anahagarariye Komisiyo y'Itangazamakuru mu myiteguro y'iyi Nama, avuga ko kwakira aba bayobozi ba Kiliziya bizatuma bamenya u Rwanda n'Amateka yarwo bakamenya na Kiliziya mu Rwanda.
Ati"Iyo wakiriye abashyitsi barushaho kumenya igihugu n'amateka yacyo. Ntabwo abashyitsi bacu bazagarukira muri Convention Center gusa, ahubwo tuzanabajyana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kugira ngo tubereke amateka u Rwanda rwanyuzemo. Ikindi bazasoreza i Kibeho dutura u Rwanda rwacu na Afurika Umubyeyi Bikira Mariya."
Myr Jean Bosco yatumiye Abakristu kuzaza ari benshi mu Misa yo gufungura iri huriro izabera kuri Paruwasi Regina Pacis muri Arikidiyosezi ya Kigali kuwa 31 Nyakanga 2025 no mu Misa isoza izabera i Kibeho tariki 03 Kanama 2025.
Inteko rusange y'Ihuriro ry'Inama z'Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari iteraniye mu Rwanda ku nshuro ya 20 iteranye. Kugera ubu ibihugu 11 bya Afurika ni byo bimaze kwakira iri huriro.
Yasabye kandi abakristu gukomeza gusabira imyiteguro y'iri huriro no gutanga inkunga ku babishoboye kugira ngo iyi Nama izagende neza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.