“Ni izihe nyungu Kenya ifitemo?” Abepiskopi bamaganye ikigo cya Ebola cyari kwakira Abanyamerika
Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Kenya (KCCB) yagaragaje impungenge zikomeye ku mushinga wari ugamije kubaka ikigo cyo kwakira no kuvura cyangwa gukurikiranira hafi Abanyamerika baba bahuye n’icyorezo cya Ebola, cyari giteganyijwe kubakwa ku kibuga cya gisirikare cya Laikipia Air Base muri Kenya.
Mu itangazo basohoye ku wa 23 Kamena 2026, rivuga kuri gahunda z’igihugu, abo bepiskopi bavuze ko uwo mushinga washyizweho hadakozwe ibiganiro bihagije n’abaturage ndetse utananyuze mu bugenzuzi bwa ngombwa bw’Inteko Ishinga Amategeko.
Bagize bati“Twebwe, nk’abashumba biyemeje kurinda agaciro n’umutekano by’abaturage bacu, turagaragaza impungenge zikomeye dufite ku mushinga wo gushyiraho ikigo cyo kwakira no gukurikirana abarwayi cyangwa abahuye na Ebola ku kibuga cya Laikipia Air Base, cyane cyane kigamije kwakira abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Abepiskopi basobanuye ko impamvu nyamukuru y’ukutishimira uwo mushinga ari ukubura umucyo ku masezerano awugenga no kutamenyesha abaturage amakuru ahagije ku ngaruka zawo.Bati “Biragaragara ko hari ikibazo gikomeye gishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’Abanyakenya, kuko byaba bivuze kwinjiza mu gihugu indwara yica kandi yandura vuba.”
Bibajije kandi inyungu Kenya yaba ifite muri uwo mushinga, bavuga bati “Ni iki Kenya yungukiramo? Ese koko biri mu nyungu z’igihugu cyacu kwakira abarwayi ba Ebola b’abanyamahanga, mu gihe ibihugu byabo ubwabyo bidashaka kubakira kubera impungenge z’ikwirakwira ry’iyo ndwara? Kenya igomba kurinda ubusugire bwayo.”
Uyu mushinga wari ugamije kwakira Abanyamerika baba barahuye n’icyorezo cya Ebola kiri kwibasira cyane cyane Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugira ngo bakurikiranirwe hafi mu karere aho guhita boherezwa muri Amerika.
Icyakora, abaturage benshi bo muri Kenya bawamaganye bavuga ko batigeze bawugishwaho inama. Ibyo byatumye haba imyigaragambyo mu gace ka Nanyuki no mu nkengero zako, ndetse hanatangizwa ibirego mu nkiko bishinja Leta kutubahiriza ihame ryo kugisha inama abaturage no kutagaragaza amasezerano yagiranye na Amerika.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko bamwe mu bitabiriye imyigaragambyo bahasize ubuzima, abandi barakomereka cyangwa batabwa muri yombi.
Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Aden Duale, aherutse gutegeka ko imirimo yose yo kubaka icyo kigo ihagarara ako kanya nyuma y’uko urukiko rusanze hari amabwiriza rwari rwaratanze yo guhagarika uwo mushinga atubahirijwe.
Ku ruhande rwa Leta ya Kenya iyobowe na Perezida William Ruto, bavuga ko uwo mushinga wari umwe mu ngamba zo kwitegura guhangana n’icyorezo cya Ebola ndetse ko wari ushingiye ku bufatanye bw’igihe kirekire hagati ya Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rw’ubuzima.
Nubwo urukiko rwari rwarasabye ko ibikorwa bihagarara, amakuru agaragaza ko imirimo yo kubaka ndetse no kugeza ibikoresho kuri icyo kibuga yakomeje mu buryo butandukanye kugeza igihe hatangiwe irindi tegeko ryo kubihagarika burundu.
Abepiskopi bo muri Kenya bavuga ko kubera ubukana bwa Ebola n’ingamba zikomeye zisabwa kugira ngo igenzurwe, byari bikwiye ko Leta ibanza kuganira n’abaturage kugira ngo habeho ubwumvikane ku kamaro cyangwa se ku mpamvu z’uwo mushinga.
Bashimangiye ko kutagira uruhare kw’abaturage byateje impungenge nyinshi ndetse bikagira uruhare mu mpfu zabaye mu myigaragambyo yabereye muri Laikipia, ifatwa ry’abaturage n’ubwoba bwakwirakwiriye mu bice byinshi by’igihugu.
Basabye Leta kugirana ibiganiro bifunguye kandi byubaka n’abayobozi b’amadini, imiryango itegamiye kuri Leta, abakozi bo mu rwego rw’ubuzima ndetse n’abaturage bagizweho ingaruka n’iki kibazo, hagashakwa ubundi buryo bwo kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima za Kenya mu guhangana na Ebola n’izindi ndwara z’ibyorezo.
Abepiskopi banasabye ko habaho umucyo mu masezerano yose Leta igirana n’abafatanyabikorwa, cyane cyane ajyanye n’imikoreshereze y’umutungo kamere w’igihugu.Bagize bati“Turasaba ko habaho gukorera mu mucyo mu masezerano yose agira ingaruka ku gihugu cyacu, harimo n’arebana n’amabuye y’agaciro. Abanyakenya bafite uburenganzira bwo kumenya ibibakorerwa kuko umutungo kamere w’igihugu ari uwabo.”
Muri iryo tangazo kandi, Abepiskopi bongeye gushimangira ko Kiliziya Gatolika yiteguye gukorana na Leta n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu rwego rwo kubaka gahunda z’ubuzima zinoze kandi zirengera abantu bose. Bati“Twiyemeje kugira uruhare mu kubaka gahunda z’ubuzima zikomeye kandi zirangwa n’uburinganire, zirengera Abanyakenya n’abanyamahanga bose, bitabangamiye amahame y’Itegeko Nshinga cyangwa umutekano w’abaturage bacu.”
Basoza bavuga ko kubaha agaciro ka muntu ari yo nkingi y’iterambere rirambye, ubutabera n’amahoro, kandi ko Kenya ifite ubushobozi bwo kubaka igihugu kirangwa no kubaha ubuzima bwa muntu, gukemura amakimbirane mu bwubahane no guteza imbere imibereho myiza ya bose.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.