“Niba hari unenga ko mvuga Ivanjili, abikore ashingiye ku kuri” Papa Leo XIV yongeye gukomoza kuri Perezida Trump uherutse kumwibasira
Papa Leo XIV yongeye gushimangira ko inshingano nyamukuru za Kiliziya Gatolika ari ukwamamaza Ivanjili no guharanira amahoro, anavuga ko uwamunenga kubera ubutumwa atanga akwiye kubikora ashingiye ku kuri.
Ibi yabivuze ku wa Kabiri nimugoroba mbere yo kuva i Castel Gandolfo asubira i Roma, aho yagiranye ikiganiro kigufi n’abanyamakuru, asubiza ku magambo aherutse kuvugwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wamunenze ku byerekeye intwaro za kirimbuzi.
Papa Leo XIV yagize ati “Inshingano za Kiliziya ni ukwamamaza Ivanjili no kubwiriza amahoro. Niba hari ushaka kunenga ko mvuga Ivanjili, abikore ashingiye ku kuri.”
Aganira n’abanyamakuru hanze ya Villa Barberini, aho yari acumbitse muri Castel Gandolfo, Papa yibukije ko Kiliziya imaze imyaka myinshi yamagana ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.
Yagize ati “Mu myaka myinshi ishize, Kiliziya yakomeje kuvuga yeruye ko irwanya intwaro zose za kirimbuzi, bityo nta gushidikanya kuri uwo mwanya.”
Ubu butumwa bwa Papa buje nyuma y’uko Perezida Trump avuze ko Papa yaba ashyigikiye ko Iran igira intwaro za kirimbuzi, ibintu Trump yavuze ko bishobora gushyira Abagatolika bose mu kaga.
Papa Leo XIV yahakanye ibyo ashinjwa, ashimangira ko icyo yifuza ari uko ubutumwa bwe bwumvwa hashingiwe ku gaciro k’Ijambo ry’Imana.Yagize ati“Icyo nifuza gusa ni ukumvwa kubera agaciro k’Ijambo ry’Imana.”
Yanibukije ko kuva yatangira umurimo we nk’Umushumba wa Kiliziya ku isi, ubutumwa bwe bwa mbere bwari ubusaba amahoro.
Ati “Kuva natorwa naravuze nti ‘Amahoro abe muri mwe.’”
Papa Leo XIV yanavuze ku nama ateganya kugirana n’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, iteganyijwe ku wa Kane tariki 7 Gicurasi.
Yagaragaje icyizere ko iyo nama izatanga umwanya w’ibiganiro byiza, byubakiye ku bwizerane no gufungurirana.
Ati“Nizeye ko tuzagirana ibiganiro byiza, mu bwizerane no mu gufungurirana, kugira ngo dusobanukirwe neza.”
Papa yongeyeho ko ibibazo Marco Rubio aje kuganiraho atari ibyavutse uyu munsi gusa, agaragaza ko ibiganiro bizareba ibibazo byagutse birebana n’umubano wa Kiliziya n’Amerika ndetse n’amahoro mpuzamahanga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.