Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Nigeria: Abantu Bitwaje Intwaro Bashimuse Padiri mukuru  wa Paruwasi St. Stephen , Undi Muturage Ahasiga Ubuzima

Padiri Bobbo Paschal, usanzwe ayobora Paruwasi ya St. Stephen muri Arkidiyosei ya  Kaduna, mu gihugu cya Nigeria, yashimuswe n’abantu bitwaje intwaro mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki ya 17 Ugushyingo 2025, mu gitero cyagabwe mu rugo rw’abapadiri.

Nigeria: Abantu Bitwaje Intwaro Bashimuse Padiri mukuru  wa Paruwasi St. Stephen , Undi Muturage Ahasiga Ubuzima
Nigeria: Abantu Bitwaje Intwaro Bashimuse Padiri mukuru  wa Paruwasi St. Stephen , Undi Muturage Ahasiga Ubuzima

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kaduna, Padiri Christian Okewu Emmanuel, yatangaje ko Padiri Paschal yashimuswe n’abagizi ba nabi, mu gihe abandi baturage benshi na bo bashimuswe muri icyo gitero.

Padiri Okewu yavuze ko muri iryo sanganya, umuvandimwe wa Padiri Anthony Yero yahasize ubuzima.

Yagize ati“Turahamagarira abantu bose bafite umutima mwiza kudusabira, kugira ngo abashimuswe babone gutabarwa no kurekurwa mu maguru mashya, kandi dusabira n’uwabuze ubuzima kuruhukana n’Imana mu mahoro. Amina.”

Mu myaka ya vuba ishize, Nigeria ihanganye n’ ubwiyongere bw’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, bikomeje kugariza abaturage. Ibyo bikorwa birimo gushimuta abantu hagamijwe kwaka amafaranga y’ikiguzi cy’uwashimuswe ngo arekurwe, kubasahura ndetse rimwe na rimwe kubica.

Umutwe wa  Boko Haram, umaze kuba ikibazo gikomeye guhera mu mwaka wa 2009, ukomeje guhungabanya umutekano w’igihugu, aho ushinjwa kwimakaza intego zo guhindura Nigeria igihugu kigendera ku mahame akaze ya kisiramu.

Gushimutwa kwa Padiri Paschal si bwo bwa mbere abihayima  bagabwaho ibitero muri Nigeria. Mu kwezi kwa Nyakanga, abaseminari batatu bo mu Seminari nkuru   muri Diyosezi ya Auchi, bashimuswe n’abagabo bitwaje intwaro. Babiri muri bo bararekuwe nyuma yo guhohoterwa bikabije, mu gihe uwa gatatu yapfiriye mu maboko y’ababashimuse.

Mu byumweru bishize, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize Nigeria  ku rutonde rw’Ibihugu Bihangayikishije Bikabije, ku mpamvu zerekeye umutekano n’uburenganzira bwo gusenga.

Padiri Hyacinth Ichoku, umuyobozi wa  Kaminuza ya Veritas yo mu murwa mukuru Abuja, yavuze ko iki cyemezo kidakwiye gufatwa nk’igikorwa cy’agasuzuguro, ahubwo ari amahirwe yo kongera ubufatanye mu kurwanya ibikorwa by’ubwicanyi muri icyo gihugu

Yagize ati “Umuntu uwo ari we wese ushobora kudufasha mu bikoresho no mu gufasha ingabo zacu mu rugamba rwo kurwanya abagizi ba nabi akwiriye gushyigikirwa. Ibi ni byo Perezida Trump ashaka gukorera igihugu cyacu,” nk’uko yabibwiye ACI Africa ku wa 7 Ugushyingo, mu muhango wo gutanga ikiganiro cy’ihuriro rya 14 rya Kaminuza ya Veritas.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose