Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Nigeria: Abepiskopi basabye ko abanyeshuri n’abarimu bashimuswe barekurwa byihuse

Abepiskopi Gatolika bo mu Ntara ya Kiliziya ya Ibadan muri Nigeria (Ibadan Ecclesiastical Province) basabye ko abanyeshuri 39 n’abarimu barindwi bashimuswe n’abitwaje intwaro mu gitero cyagabwe ku mashuri yo mu Karere ka Oriire, muri Leta ya Oyo, ku wa 15 Gicurasi 2026, barekurwa byihuse.

Nigeria: Abepiskopi basabye ko abanyeshuri  n’abarimu bashimuswe barekurwa byihuse
Nigeria: Abepiskopi basabye ko abanyeshuri n’abarimu bashimuswe barekurwa byihuse

Mu itangazo bashyize ahagaragara ku wa 22 Kamena 2026 ryiswe “Bamaze igihe kinini bagiye, nimubagarure iwabo nonaha”, aba Bepiskopi bagaragaje impungenge zatewe n’uko aba banyeshuri n’abarimu bamaze ukwezi kurenga bari mu maboko ya barushimusi, banenga ubuyobozi bwa Leta kuba bukomeje kunanirwa guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kwiyongera muri icyo gihugu.

Abepiskopi bayoboye Arkidiyosezi ya Ibadan na Diyosezi za Ekiti, Ilorin, Ondo na Oyo bagize bati “Hashize ukwezi kurenga abanyeshuri 39 n’abarimu barindwi bashimuswe. Muri bo harimo n’abana bafite imyaka ibiri gusa y’amavuko.”

Bakomeje bavuga ko abo bana bamaze igihe kinini babayeho mu buzima bubi cyane, badafite aho bikinga, badafite indyo iboneye kandi bahora bahanganye n’imiterere mibi y’ikirere mu mashyamba bafungiwemo.

Aba bayobozi ba Kiliziya bavuga ko abashimuswe bari mu maboko y’“abagizi ba nabi b’abagome kandi badafite impuhwe”, bavuga kandi ko mu gihe cy’icyo gitero umwe mu barimu n’umumotari bishwe, mu gihe undi mwarimu yaciwe umutwe nyuma yo kujyanwa mu ishyamba. Ibi babyise ibikorwa by’ubunyamaswa bibangamiye agaciro ka muntu.

Mu butumwa bwabo, Abepiskopi bavuze ko nubwo inzego za Leta ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rwa Leta ya Oyo zakomeje gutanga icyizere ko ikibazo kizakemuka, umutekano ukomeje kuzamba, bityo ko badashobora gukomeza guceceka mu gihe imiryango y’abashimuswe ikomeje kubaho mu gahinda no mu rujijo.

Bagize bati “Twe Abepiskopi Gatolika bo mu Ntara ya Ibadan ntitwashobora gukomeza guceceka. Nta muntu ukwiriye kubaho muri aya makuba, aya marira n’ubu bubabare bukabije bw’imiryango n’abavandimwe b’aba bantu 46 bashimuswe.”

Bamaganye ibyo bise igitero gikomeye ku gaciro k’ubuzima bwa muntu no ku mutekano rusange, bagaragaza kandi akababaro batewe n’ibyo babona nk’ubushobozi buke bw’inzego za Leta mu gukumira ishimutwa rikomeje gufata indi ntera muri Nigeria.

Aba Bepiskopi bibukije ishimutwa ry’abakobwa 276 bo ku ishuri rya Leta ry’abakobwa rya Chibok ryabaye mu ijoro ryo ku wa 14 Mata 2014, ndetse n’izindi nshuro nyinshi abaturage bashimuswe muri Nigeria. Bavuze ko badashaka ko abashimuswe bo muri Oriire bazahura n’ingaruka nk’izo, kuko kugeza ubu hari benshi mu bashimuswe i Chibok batarabasha kubona umudendezo.

Bagize bati“Turasaba byimazeyo Guverinoma ya Leta ya Oyo ndetse n’iya Nigeria muri rusange, ko ibyabaye ku bashimuswe bo muri Oriire bitazahinduka indi nkuru ibabaje itazigera ibonerwa igisubizo.”

Abepiskopi bashimangiye ko amagambo n’amasezerano bidahagije kugira ngo ahumurize imiryango y’ababuze ababo, basaba inzego za Leta gufata ingamba zifatika zo kubohora aba banyeshuri n’abarimu.Bagize bati “Turabinginga, nimubagarure iwabo. Kugaruka kwabo byaratinze cyane. Ukwezi kurenga ni igihe gihagije ku bayobozi bafite ububasha bwose bwa Leta kugira ngo basohoze ibyo basezeranyije.”

Banenze kandi urujijo ruturuka ku makuru atandukanye atangwa n’inzego za Leta, iterabwoba rya barushimusi ndetse n’ibihuha bikwirakwizwa n’abantu bamwe na bamwe, bavuga ko ibyo byose birushaho guteza abaturage urujijo n’agahinda.

Aba Bepiskopi basabye Guverinoma ya Nigeria gukorana bya hafi n’ubuyobozi bwa Leta ya Oyo kugira ngo abashimuswe barekurwe vuba, hashyirweho uburyo bukomeye bwo gucunga umutekano ku rwego rw’inzego z’ibanze, kunoza ikusanyamakuru ry’ubutasi no kongera ingamba zo kurinda abaturage, hagamijwe gusubiza icyizere abaturage no kugarura ituze mu gihugu

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose