Nigeria : Diyosezi ya Zaria irahamagarira abantu bose kwifatanya nayo mu isengesho ryo gusabira Padiri Ezema washimuswe
Diyosezi Gatolika ya Zaria yasabye abantu bose bafite umutima mwiza kwifatanya na yo mu masengesho yo gusabira Padiri Emmanuel Ezema, washimuswe ku mugoroba wo ku wa 2 Ukuboza, kugira ngo arekurwe vuba kandi ari muzima.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Diyosezi nk'uko tubikesha ACI Africa, umunyamabanga wa Diyosezi, Padiri Isek Augustine, yatangaje ko Fr. Ezema ukorera kuri Paruwasi ya St. Peter Rumi yashimutiwe mu rugo rwe ahagana saa 17:30 z’umugoroba, n’abantu bataramenyekana.
Padiri Isek yavuze ko isengesho ari ngombwa muri iki gihe, agira ati “Turahamagarira abantu bose gusabira Padiri wacu n’abandi bari mu maboko y’abagizi ba nabi, kugira ngo barekurwe vuba kandi amahoro yabo agaruke.”
Yongeyeho ati: “Tubikuye ku mutima, turasaba ubuvugizi bwa Bikira Maria, umubyeyi w’Abasaseridoti, kugira ngo umuvandimwe wacu n’abandi bose bari mu kaga basubire mu miryango yabo amahoro.”
Nigeria imaze imyaka myinshi ihanganye n’urugomo rukorwa n’imitwe y’abagizi ba nabi, barimo abakora ibikorwa byo gushimuta abantu, kubasaba amafaranga y’ingurane, no kwica bamwe mu bo baba batwaye.
Umutwe wa Boko Haram, umaze kuba ikibazo gikomeye kuva mu 2009, uvugwaho umugambi wo gushaka guhindura iki gihugu kinini kurusha ibindi muri Afurika igihugu kigendera ku mahame akaze ya Isilamu.
Ishimutwa rya Fr. Ezema rije rikurikira urukurikirane rw'ishimutwa ry’abihayimana ryibasiye Kiliziya Gatolika muri Nijeriya
Ku wa 17 Ugushyingo, Padiri Bobbo Paschal yashimuswe ubwo abagabo bitwaje intwaro bagabaga igitero kuri Paruwasi ya St. Stephen mu Arikidiyosezi ya Kaduna. Muri icyo gitero, abantu benshi barashimuswe, naho umuvandimwe wa Padiri Anthony Yero aricwa.Nyuma y’iminsi itatu, ku wa 20 Ugushyingo, Arikidiyosezi ya Kaduna yahakanye amakuru yari yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ko Padiri Paschal yaba yishwe.
Ku rundi ruhande, ku wa 18 Ugushyingo, Musenyeri Bulus yagaragaje impungenge ku mutekano w’abana nyuma y’ishimutwa ry’abakobwa 25 bigaga ku ishuri rya Leta ry’abakobwa rya Maga mu Ntara ya Kebbi.
Aba bakobwa 24 bararekuwe nyuma y’igihe gito, kimwe n’abantu 38 bari bashimuswe mu gihe bari mu materaniro mu Ntara ya Kwara.
Nyuma y’ibi bibazo bikomeje kwiyongera, Perezida Bola Ahmed Tinubu yasabye ko hashyirwa imbaraga mu gucunga umutekano w’amashuri acumbikira abana, cyane cyane ayubatse mu bice by’icyaro cyangwa bidafite umutekano uhagije
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.