Nigeria: Padiri Paschal wa Arkidiyosezi ya Kaduna yarekuwe nyuma y’amezi abiri ari mu maboko y’abagizi ba nabi bamushimuse
Padiri Bobbo Paschal, washinzwe imirimo ya gisaserdoti muri Arikidiyosezi Gatolika ya Kaduna muri Nigeria, yamaze kurekurwa nyuma yo kumara amezi abiri ari mu maboko y’abagizi ba nabi bamushimuse.
Uyu musaseridoti yashimuswe ku wa 17 Ugushyingo 2025, ubwo abagabo bitwaje intwaro bagabaga igitero kuri Paruwasi ya Mutagatifu Sitefano muri Arikidiyosezi ya Kaduna. Itangazo ryemeje irekurwa rye ryasohowe ku wa 17 Mutarama 2026.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu izina rya Arikiyepiskopi wa Kaduna, Musenyeri Mathew Man-Oso Ndagoso, umunyamabanga wa Arikidiyosezi, Padiri Christian Okewu Emmanuel, yatangaje ko Padiri Paschal “yarekuwe kuri uwo munsi.”
Padiri Emmanuel yagaragaje kandi “ishimwe ” rya Arikiyepiskopi Ndagoso rigenewe inzego z’umutekano kubera imbaraga zidasanzwe, zagize uruhare mu gutabara uyu musaseridoti, anashimira abantu bose bagize umutima mwiza bagakomeza kumushyigikira mu masengesho no mu bumwe mu gihe cyari cyuzuye impungenge n’agahinda
Nigeria imaze igihe ihanganye n’ikibazo gikomeye cy’umutekano muke, gituruka ku matsinda yitwaje intwaro akora ibikorwa by’urugomo, birimo gushimuta abantu bagamije gusarura amafaranga y'incungu, ndetse rimwe na rimwe bakica abo bashimuse.
Uretse ibyo, igihugu cyugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa Boko Haram kuva mu 2009, umutwe uvugwaho gushaka guhindura Nigeria igihugu kiyoborwa n’amategeko ya kisilamu.
Umutekano muke warushijeho gukomera no mu bindi bice by’igihugu kubera ibikorwa by’abashumba b’inka b’Abafurani, bazwi kandi ku izina rya Fulani Militia, ahanini biganjemo Abayisilamu.
Ishimutwa rya Padiri Paschal rije rikurikira urukurikirane rw’ibindi bikorwa byibasira abihayimana Gatolika muri Nigeria. Muri Nyakanga, abanyeshuri batatu bato bo muri Seminari nto bashimuswe nyuma y’igitero cyagabwe kuri Seminari ya Immaculate Conception muri Diyosezi Gatolika ya Auchi. Aba banyeshuri bamaze amezi menshi bakorerwa iyicarubozo nubwo habayeho kugerageza kubagoboka no gutanga amafaranga y’incungu.
Babiri muri bo baje kurekurwa, mu gihe undi umwe yaguye mu maboko y’abamushimuse.
Vuba aha, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize Nigeria ku rutonde rw’ibihugu bihangayikishije “Country of Particular Concern (CPC)” kubera ihohoterwa rikorerwa umudendezo w’idini. Nubwo bimeze bityo, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Veritas i Abuja, yavuze ko iki cyemezo ari amahirwe yo gushimangira ubufatanye mpuzamahanga aho kuba igikorwa cyo guhohotera igihugu.
Padiri Hyacinth Ichoku, yagize ati “Uwo ari we wese ushobora kudufasha mu bikoresho no gufasha abasirikare bacu mu ntambara barimo yo kurwanya abajura n’abagizi ba nabi, akwiriye gushishikarizwa. Ibyo ni byo Trump ashaka ku gihugu cyacu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.