Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Nigeria: Padiri yarekuwe nyuma y’amezi arenga atatu ari mu maboko y’abamushimuse

Padiri Nathaniel Asuwaye, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Holy Trinity yo muri Diyosezi Gatolika ya Kafanchan muri Nigeria, yarekuwe nyuma yo kumara amezi arenga atatu ari mu maboko y’abamushimuse.

Nigeria: Padiri  yarekuwe nyuma y’amezi arenga atatu ari mu maboko y’abamushimuse
Nigeria: Padiri yarekuwe nyuma y’amezi arenga atatu ari mu maboko y’abamushimuse

Uyu mupadiri yashimuswe ku wa 7 Gashyantare 2026, mu gitero cyagabwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026, Umushumba wa Diyosezi ya Kafanchan, abinyujije ku munyamabanga wa Diyosezi, Padiri Jacob Shanet, yatangaje aya makuru ashimira Imana ndetse n’abakomeje gushyigikira Kiliziya muri ibi bihe bikomeye.

Yagize ati “Tunejejwe no kubamenyesha ko Padiri Nathaniel ubu afite umutekano kandi ari kwitabwaho. Ubuzima bwe buhagaze neza, kandi arashimira amasengesho n’ubufasha yahawe.”

Padiri Shanet yavuze ko nyuma y’ishimutwa rye, Diyosezi yahise isaba abakristu n’abandi bose gusenga kugira ngo uyu mupadiri arekurwe amahoro.

Yagize ati “Nyuma y’iri shimutwa, twahamagariye abantu bose gusengera irekurwa rye. Mu mpera za Mata, tweguriye ukwezi kwa Gicurasi Imana binyuze mu masengesho adasanzwe mu bikorwa byacu bya buri mwaka byo kwiyambaza Bikira Mariya, ndetse no mu Misa Ntagatifu.”

Yakomeje avuga ko Kiliziya ibona irekurwa rya Padiri Nathaniel nk’igisubizo cy’amasengesho.Ati “Imana itareka abayisenga kandi bayiyambaza, yumvise amasengesho yacu maze iduha kongera kubona Padiri Nathaniel amahoro.”

Padiri Shanet yanagejeje ku bakristu n’inshuti za Diyosezi ubutumwa bwo gushimira buvuye ku Mwepiskopi wa Kafanchan, Julius Yakubu Kundi, hamwe n’abapadiri, abakristu n’umuryango mugari wa Diyosezi.Yagize ati “Musenyeri Julius Yakubu Kundi, afatanyije n’abapadiri ndetse n’abakristu ba Diyosezi ya Kafanchan, bahimbaza Imana ku bitangaza byayo kandi bashimira byimazeyo inkunga n’ubufasha bahawe muri ibi bihe bikomeye.”

By’umwihariko, yashimiye abakomeje gusenga, umuryango wa Padiri Nathaniel wamubaye hafi, ndetse n’abantu bose bagaragaje urukundo n’ubufatanye mu gihe yari mu maboko y'abamushimuse.

Yanahamagariye abakristu gukomeza kubaho mu bumwe no gushyigikirana.Ati “Mu gihe twishimira ko amasengesho yacu yasubijwe, dukomeze gushikama mu kwemera, twunze ubumwe nk’umuryango umwe kandi dushyigikirane.”

Nigeria ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano birimo gushimuta abantu, ibitero n’ubwicanyi bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro n’udutsiko tw’abagizi ba nabi.

Kuva mu 2009, umutwe wa Boko Haram wabaye kimwe mu bibazo bikomeye by’umutekano muri Nigeria. Mu bindi bice by’igihugu, ibikorwa by’urugomo byagiye binahuzwa n’aborozi bitwaje intwaro bo mu bwoko bw’abafulani, bakunze kwitwa Fulani Militia.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose