Nigeria:Abana 50 babashije gutoroka nyuma yo gushimutirwa mu mashuri gatolika , 265 baracyari mu maboko y'ababashimuse
Diyosezi Gatolika ya Kontagora muri Nigeria iratangaza ko hari “intambwe itanga icyizere” nyuma y’uko abana 50 mu barenga 300 bashimutiwe ku ishuri rya mutagatifu Maria, ku wa 21 Ugushyingo 2025, babashije gutoroka bakagera mu miryango yabo amahoro.
Mu itangazo ryasohotse ku wa 23 Ugushyingo 2025, Padiri Jatau Luka Joseph, Umunyamabanga wa Diyosezi, yagaragaje amakuru arambuye ku bari bakiri mu maboko y’abagizi ba nabi. Nigeria imaze igihe ihanganye n’ubugizi bwa nabi n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro birimo ubwicanyi, gushimutwa hagamijwe ingurane, ndetse rimwe na rimwe bikanaviramo bamwe kwicwa.
Umutwe wa Boko Haram, umaze kuba ikibazo gikomeye kuva mu 2009, ukomeje kuba intandaro y’umutekano muke ugamije guhindura icyo gihugu cya mbere mu mubare w’abaturage muri Afurika leta ya kisilamu, nk’uko bivugwa.
Mu itangazo Padiri Luka yasohoye ku wa 23 Ugushyingo 2025, yagize ati“Kuva ku cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025, dushimishijwe no kumenyesha rubanda ko abana 50 bari barashimuswe babashije gucika bakongera guhura n’ababyeyi babo.”
Yasobanuye ko ibi byabaye mu minsi mike nyuma y’uko abarwanyi bateye ishuri bagashimuta abantu 315, barimo abana 289 bo mu mashuri abanza, abanyeshuri 14 b’amashuri yisumbuye, n’abakozi 12.
Yakomeje avuga ko abantu 265 barimo abana 239, abanyeshuri 14, n’abakozi 12 aribo bakiri mu maboko y’ababashimutse.
Padiri Luka yavuze ko abo bana 50 “batorotse hagati yo kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu, ntibongere kugaruka ku ishuri, ariko tubyemejwe n’ingendo twagiriye mu miryango yabo ndetse n’amaterefoni yavugaga ko bageze mu miryango yabo amahoro.”
Ati“Dutanga aya makuru mu rwego rwo gusobanurira rubanda uko ibintu bihagaze, no gukomeza gukorana n’ababyeyi, inzego z’umutekano n’abayobozi kugira ngo amakuru yose yemezwe kandi avugururwe uko bikwiye.”
Yasoje yemeza ko Diyosezi izakomeza gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa bose mu rwego rwo gushaka no kubohoza abagikomeje gufatwa ku ngufu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.