Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Nimuhagarike kumena  amaraso”:Papa Leo wa XIV asaba impande zose guhagarika imirwano muri Sudani no gufungura inzira z’ubutabazi

Mu butumwa bwe bwo ku cyumweru ubwo yasomaga Angelus i Vatikani, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo wa XIV, yasabye intambara muri Sudan ihagarikwa ako kanya ndetse no gufungura inzira z’ubutabazi  bw’amahanga bugenewe abaturage bamaze amezi menshi bari mu bibazo bikomeye by’intambara.

“Nimuhagarike kumena  amaraso”:Papa Leo wa XIV asaba impande zose guhagarika imirwano muri Sudani no gufungura inzira z’ubutabazi
“Nimuhagarike kumena  amaraso”:Papa Leo wa XIV asaba impande zose guhagarika imirwano muri Sudani no gufungura inzira z’ubutabazi

Papa yavuze mu ijwi ryuzuye agahinda ati “Mbabajwe cyane n’inkuru zituruka muri Sudani, cyane cyane mu mujyi wa El Fasher uri mu gice cya Darfur y’Amajyaruguru, aho ibikorwa by’ubugome bikomeje gukorerwa abasivili batagira kirengera.”

Yongeyeho ko ubugizi bwa nabi bukorerwa abagore n’abana, ibitero ku baturage batitwaje intwaro, n’ibyiciro byinshi byimwa ubufasha bwa kimuntu, bigaragaza “kwirengagiza gukomeye agaciro k’ubuzima bwa muntu.”

Ubu butumwa bwa  Papa Leo wa XIV buje  nyuma y’aho umujyi wa El Fasher ufunzwe n’imitwe y’inyeshyamba, aho hakomeje kuvugwa ibikorwa bikomeye by’ihohoterwa n’ubwicanyi bukorerwa abaturage basanzwe. Abatangabuhamya bavuga ko ibihumbi by’abantu bataye ingo zabo, abandi bagakomereka cyangwa bagapfa bazize inzara n’imirwano.

Papa yasabye abari ku ruhande rwose rw’intambara guhagarika imirwano, ati “Dusabe Nyagasani yakire abamaze gupfa, asindagize abababaye, kandi akore ku mitima y’abayobozi b’intambara kugira ngo bahagarike ibikorwa by’ubugome.”

Nyuma yo gusaba ihagarikwa ry’intambara, Papa Leo wa XIV yasabye kandi Umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora mu maguru mashya. Ati“Ndongera gusaba ko amahanga atabara atitangiriye itama, agafasha kugeza inkunga aho ikenewe, kandi ashyigikira abakorera ubutabazi muri ibyo bihe bikomeye,”

Yashimangiye ko Kiliziya Gatolika izakomeza gusengera no gushyigikira ibikorwa byose bigamije kubungabunga ubuzima n’agaciro k’umuntu muri Sudani.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose