“Nka Kiliziya dusanga ari igikuba kiba cyacitse” Kiliziya ivuga iki ku ngo zirenga 4479 zatandukanye mu 2025, 41% muri zo batarageza ku myaka 10 babana?
Mu gihe imibare mishya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko gatanya zikomeje kwiyongera mu Rwanda, Kiliziya Gatolika iravuga ko iki kibazo gikwiye gufatwa nk’ikintu gikomeye gikeneye kwitabwaho byihariye, kuko kigira ingaruka zikomeye ku muryango, ari wo shingiro ry’ubuzima bw’abantu n’Igihugu.
Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda) yashyizwe ahagaragara ku wa 15 Mata 2026, igaragaza ko mu mwaka wa 2025 ingo 4.479 zanditswe muri sisiteme ko zatandukanye, muri zo 2.629 zikaba zaratandukanye binyuze mu nkiko. Ikindi cyagaragaye ni uko 41, 1% by’izo ngo zari zimaze kubana igihe kitarenze imyaka 10, mu gihe ingo nke cyane ari zo zari zimaze igihe kirekire.
Iyi mibare yagarutsweho na Padiri Fraterne Nahimana, umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, nyuma y’Inama yabaye ku wa 17 Mata 2026 ku Ruyenzi, iyobowe na Myr Edouard Sinayobye, Perezida w’iyo Komisiyo aho basuzumye uko umuryango uhagaze n’ingamba zikwiye gufatwa.
Kiliziya ibona gatanya nk’“igikuba cyacitse”
Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka nyuma y’iyo nama yahuje abagize Komisiyo y’Umuryango mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Fraterne Nahimana yagaragaje ko uku gutandukana kw’abashakanye kugenda kwiyongera ari ikibazo gikomeye cyane, ku buryo Kiliziya ikibona nk’“igikuba cyacitse”.
Yagize ati “Imiryango iyo yahuye n’ibibazo byo gutandukana kwa hato na hato, burya twebwe nka Kiliziya dusanga ari igikuba kiba cyacitse. Ni igikuba kiba cyacitse kuko ubundi abinjiye mu mugambi w’Imana bagasezerana bizira gutandukana, bagasezerana kubana muri rwa rukundo ruzira uburyarya ari narwo rurumbuka imbuto. Iyo icyo gihango bari baragiranye gisenyutse, ni igikuba kiba cyacitse.”
Iyi mvugo igaragaza uburemere Kiliziya iha isezerano ry’ugushyingirwa, ifata nk’irishingiye ku Mana kandi ritagomba gusenyuka.
Imizi y’ikibazo: kutitegura no kutamenya inshingano z’urushako
Padiri Fraterne Nahimana akomeza asobanura ko iyi mibare igaragaza ko ikibazo kiri cyane mu gutegura abagiye kurushinga no gusobanukirwa ubuzima bw’urushako.
Yagize ati “Byamaze kugaragara y’uko izo ngo zitandukana, akenshi biba byarapfuye hakiri kare. Kwinjira mu mubano w’abashakanye bidateguwe neza, abantu batumva ubuzima bagiye kwinjiramo n’inshingano zabwo nshya kandi badafite aho bazihungira kandi bagomba kuzisohoza.”
Asobanura ko hari abinjira mu rushako batiteguye bihagije, bigatuma bahura n’ibibazo batashoboye guhangana na byo.
Ingamba: gutegura neza no guherekeza ingo
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Kiliziya ishishikajwe no gushyira imbaraga mu gutegura abagiye kurushinga no gukomeza guherekeza abamaze kurushinga.
Padiri Nahimana ati “Kiliziya rero atari ukugendera gusa kuri iyo raporo, n’ubundi isanzwe ishishikajwe n’uko imiryango yabana kandi ikabana mu bumwe buzira gutandukana. Ni yo mpamvu ishyiraho ingamba zirimo gutegura neza abagiye gushinga urugo.”
Yasobanuye ko amasomo y’amezi atandatu ahabwa abagiye kurushinga atari ukubarushya, ahubwo ari ukubategura neza ejo hazaza
Ati “Hari abatekereza ko amezi atandatu yo gutegura abagiye kushinga ingo muri Kiliziya ari uburyo bwo kurushya abantu, ariko si byo. Ni uburyo bwo kubaruhura no kuzabaruhura ejo hazaza, kugira ngo bazubake ingo zihamye.”
Guherekeza ingo mu myaka ya mbere: ingamba y’ingenzi
Kiliziya inashyira imbaraga mu guherekeza ingo zikiri nto, cyane cyane mu myaka itanu ya mbere y’urushako, aho ibibazo byinshi bivukira.
Padiri Fraterne Nahimana ati “Niba muri iyo raporo wumva ko abatandukanye barenze 4.400 kandi abarenga 41% bakaba ari abatarengeje imyaka 10 babana, Kiliziya iravuga iti: mu myaka 5 ya mbere ni ngombwa ko ingo ziherekezwa.”
Akomeza avuga ko iyi gahunda izafasha ingo gukemura ibibazo hakiri kare. Ati “Twiyemeje gukomeza kongera imbaraga mu guherekeza ingo cyane cyane ingo zikiri ntoya kugira ngo zigume mu muhamagaro wazo.”
Aho Kiliziya ihagaze kuri gatanya
Mu nyigisho n’amategeko bya Kiliziya Gatolika, Ugushyingirwa ni Isakaramentu ridaseswa, bityo gatanya ntiyemerwa nk’uburyo bwo gusesa isezerano.
Nk’uko byagarutsweho na Myr Jean Bosco Ntagungira, Perezida w’Urukiko rwa Kiliziya mu Kuboza 2025, ubwo yatangizaga umwaka w’Ubucamanza bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yagaragaje ko ugushyingirwa ari isezerano rihamye rigomba kuramba ubuzima bwose.
Icyakora, yemeza ko Kiliziya yemera ko hari igihe ugushyingirwa kuba kudashyitse, bivuze ko rutigeze kubaho mu maso yayo. Ibi bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye
Iyo imwe cyangwa irenze imwe mu ngingo icyenda dusanga mu muzingo w’igitabo cy’amategeko ya Kiliziya itubahirijwe mu gihe cyo gusezerana imbere y’Imana na Kiliziya, ugushyingirwa kwahimbajwe ntikuba gushyitse. Izo ngingo zigaragaza ugushyingirwa kudashyitse zirimo ibi bikurikira:
• Ugiye gushyingirwa adafite ubushobozi bwo gutekereza neza, nk’ufite ubumuga bwo mu mutwe cyangwa indi ndwara imubuza gufata icyemezo cyuzuye cyo gushyingirwa.
• Ugiye gushyingirwa adashobora gusobanukirwa neza inshingano n’uburenganzira karemano buri wese agomba mu rushako, harimo kubahana, gufatanya no kubaho mu bumwe.
• Gushyingirwa bikorwa n’umuntu udashobora gushyira mu bikorwa inshingano z’urushako kubera ihungabana rikomeye ryo mu mutwe cyangwa indi mpamvu imubuza kubana neza n’uwo bashakanye.
• Kutamenya neza icyo igikorwa cyo gushyingirwa gisobanuye, bigatuma umuntu yinjira mu rushako atazi neza ibyo arimo gukora.
• Kwibeshya ku muntu mugiye kurushingana, harimo nk’aho hari ibiranga uwo muntu by’ingenzi byahishwe cyangwa bitazwi, urugero nko kutamenya ko adashobora kubyara kubera ko yarabihishe.
• Kubeshya cyangwa guhisha ukuri ku nshingano z’ingenzi z’urushako, harimo guhisha indwara ikomeye cyangwa ikindi kibazo cyagira ingaruka ku mibereho y’umuryango.
Iyo Urukiko rwa Kiliziya rusanze ugushyingirwa kudashyitse, ni bwo bishoboka kongera gushyingirwa mu buryo bwa Kiliziya.
Kiliziya igaragaza ko ikibazo cya gatanya gikwiye gufatwa nk’ihungabana rikomeye ry’umuryango, risaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye. Maze hagashyirwa imbere cyane gutegura neza abagiye kurushinga no guherekeza ingo zikiri nto mu myaka ya mbere.
Padiri Nahimana asoza agaragaza icyizere ati “Ibyo byombi, gutegura neza abitegura kurushinga no guherekeza ingo zikiri ntoya, twizera ko bizatanga umusaruro, bigafasha kugabanya abatandukana bataramarana imyaka icumi no kubaka ingo zihamye.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.