"Nta Ebola iri mu Rwanda" — Padiri Prof. Walter yahumurije abazitabira SIGNIS Congress 2026 kuza i Kigali badatinya Ebola iri muri RDC.
Padiri Prof. Walter Chikwendu Ihejirika, Perezida wa SIGNIS muri Afurika akaba n'Umuyobozi wa Komite Nyafurika ishinzwe gutegura Kongere Mpuzamahanga ya SIGNIS 2026,izabera i Kigali kuva kuwa 3 kugeza kuwa 8 Kanama, yahumurije abazitabira iyi nama ko nta mpamvu bafite yo guhangayikishwa n'icyorezo cya Ebola kiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ashimangira ko u Rwanda ari igihugu gifite ubushobozi bwo gukumira no guhangana n'indwara z'ibyorezo.
Mu kiganiro yagiranye na Vatican News, Padiri Walter yavuze ko hari bamwe mu bari kwitegura kuzitabira Kongere bagaragaje impungenge batewe n'amakuru y'icyorezo cya Ebola kiri mu bice bimwe bya RDC. Icyakora, yagaragaje ko izo mpungenge zidakwiye kubabuza kuza mu Rwanda.
Yagize ati "U Rwanda rufite uburambe n'ubushobozi mu gukurikirana no gukumira ibyorezo. Inzego z'ubuzima zaho zikorana bya hafi n'imiryango mpuzamahanga kugira ngo umutekano w'abaturage n'abashyitsi ugume ku rwego rwo hejuru."
Padiri Walter yavuze ko imyiteguro ya Kongere igeze kure kandi ko ibikorwa byose byateguwe ku buryo abazayitabira bazakirwa neza.
Yasobanuye ko Komite Nyafurika n'iyo mu Rwanda zashyizeho gahunda zihamye zo kwakira abashyitsi, kubafasha mu ngendo, kubacumbikira no kuborohereza kuva bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali kugeza barangije ibikorwa bya Kongere.
Yagize ati "Twiteguye kwakira neza intumwa ziturutse hirya no hino ku isi. Turifuza ko bazatahana isura nziza y'u Rwanda n'Afurika, ndetse bakazibuka urugwiro n'ubwitange bazasangayo."
Kongere Mpuzamahanga ya SIGNIS izabera muri Hoteli Sainte Famille i Kigali kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama 2026. Biteganyijwe ko izitabirwa n'abanyamwuga Gatolika mu itangazamakuru, Abakaridinali, Abepiskopi, abayobozi ba Vatican, ndetse n'abahagarariye imiryango n'ibigo bitandukanye bya Kiliziya Gatolika n'abafatanyabikorwa bayo.
SIGNIS ni Umuryango Mpuzamahanga Gatolika ushinzwe itumanaho n'itangazamakuru, uhuza abanyamwuga bo mu bihugu bisaga 100 bakora ku maradiyo, televiziyo, sinema, itangazamakuru ryanditse n'irishingiye kuri interineti.
Padiri Walter yasabye abazitabira Kongere i Kigali, gukomeza imyiteguro yabo bafite icyizere, ashimangira ko u Rwanda rwiteguye kubakira mu mutekano no kubaha ibyangombwa byose bizatuma iyi Kongere igenda neza
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.