Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

“Nta mvura idahita, ibyatumye imipaka ifungwa bizashira” – Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi bahumurije abaturage bagorwa no guhura

Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi bahumurije abakristu n’abaturage b’ibihugu byombi muri iki gihe bagorwa no guhura no kugenderana kubera ifungwa ry’imipaka ihuza ibyo bihugu byombi, babasaba gukomeza kwihangana kuko igihe kizagera ibibazo byatumye iyo mipaka ifungwa bigashira.

“Nta mvura idahita, ibyatumye imipaka ifungwa bizashira” – Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi bahumurije abaturage bagorwa no guhura
“Nta mvura idahita, ibyatumye imipaka ifungwa bizashira” – Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi bahumurije abaturage bagorwa no guhura

Ubu butumwa bwatanzwe mu kiganiro n'itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, nyuma y’igitambo cya Misa cyasoje inama isanzwe y’Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi, yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali mu Rwanda, ikaba yasojwe kuri uyu wa 11 Werurwe 2026. Iyo nama ihuza abepiskopi b’ibihugu byombi bagamije kuganira ku bufatanye bwa Kiliziya no ku bibazo bireba abakristu n’abaturage muri rusange.

Nyiricyubahiro Musenyeri Joachim Ntahondereye, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Muyinga mu Burundi, akaba n’umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi Gatolika ihuza u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko n’ubwo hari imbogamizi zituruka ku ifungwa ry’imipaka, abakristu badakwiye gucika intege.

Yagize ati “Ubutumwa duha abakristu bo mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi muri iki gihe imipaka y’ibihugu byombi ifunze, ni ukubabwira ko batagomba gucika intege, kuko nta mvura igwa ngo ntihore. Nk’uko babivuga, imvura yose irahita. Ibitumye imipaka ifungwa, na byo bizashira, abantu bongere bagenderanire, bafashanye nk’uko bari basanzwe babigenza.”

Yakomeje ashimangira ko abepiskopi bakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo bakomeze kuganira no gufatanya, nubwo hari imbogamizi.

Yagize ati “Ubutumwa rero ni ukubabwira tuti: twebwe abayobozi banyu, abungere banyu, abashumba banyu, murabona ko dukora uko dushoboye kugira ngo duhure, tuganire kandi dusangire ibikorwa.”

Yagize ati “Ibyo ni byo twifuriza n’abandi Banyarwanda bose n’Abarundi bose: ko aho bari bashobora kujabuka imipaka, bakajya gusura bene wabo bo mu Rwanda cyangwa mu Burundi, bakongera bagashyira hamwe, bagasangira ijambo, bagasangira imigambi n’imishinga igamije guteza imbere no gushimangira ubutungane n’amahoro muri ibi bihugu byacu.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, na we yashimangiye ko uruhare rwa Kiliziya ari ugufasha abantu kubana neza no gusigasira ubumwe.

Yagize ati “Uruhare rwacu ni ukubanisha abantu duhereye ku bakristu bacu. Abepiskopi b’i Burundi, gukora uko bashoboye nubwo umupaka ufunze ku butaka, bakaza baciye mu ndege aho bikemewe bakaza ngo dushobore guhura, tugaturira igitambo cy’Ukaristiya hamwe nk’uku imbere y’abakristu ndetse n’abakristu bacu i Burundi badukurikiye ku itangazamakuru, ni ubuhamya bukomeye bw’uko abantu ari abavandimwe, nta gikwiye kubatandukanya.”

Yakomeje agaragaza ko iki ari ikimenyetso cy’uko ubufatanye n’ubwumvikane ari byo bikwiye guharanirwa kurusha amakimbirane.

Yagize ati “Ni ubuhamya bukomeye bw’uko tugomba gufatanya tugashaka igisubizo, tukabikora turi abantu bumvikana, kuko dufite inyungu yo kubana neza kurusha kubana nabi.”

Inama isanzwe y’Ihuriro ry’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda no mu Burundi iba kabiri mu mwaka, aho rimwe ibera mu Burundi ubundi ikabera mu Rwanda. Muri iki gihe imipaka y’ibihugu byombi ifunze ku butaka, abepiskopi bakoresha inzira y’ikirere kuko ari yo ikomeje gufungurwa, bigatuma bakomeza guhura no kuganira ku bibazo bireba Kiliziya n’abaturage b’ibihugu byombi.

Iyi nama igaragaza ko nubwo hari imbogamizi zishingiye ku ifungwa ry’imipaka, ubufatanye hagati ya Kiliziya zo mu bihugu byombi bukomeje, kandi abepiskopi bakomeje guhumuriza abakristu n’abaturage ko ibibazo biriho bidashobora kuramba, kuko amaherezo bizashira, abantu bakongera gusabana no kugenderana nk’uko byahoze.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose