Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

"Ntawe ukwiye kwigira ntibindeba, igihe mugenzi we ababaye", Karidinali Kambanda

Aya ni amwe mu magambo akubiye mu butumwa Kardinali Antoine Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, yagejeje Banyarwanda, Abarundi ndetse n'inshuti zabo babarizwa mu Mujyi wa Nairobi, kuri iki cyumweru tariki 26 Mutarama 2025, ubwo yabasuraga.

"Ntawe ukwiye kwigira ntibindeba, igihe mugenzi we ababaye", Karidinali Kambanda
"Ntawe ukwiye kwigira ntibindeba, igihe mugenzi we ababaye", Karidinali Kambanda

Ni gikorwa cyabereye muri Kaminuza Gatolika ya CUEA (Catholic University Of Eastern Africa), kitabirwa na Padiri Profeseri Frof.Stephen Mbugua Ngari, uyobora Kaminuza ya CUEA na Padiri Dr. William K. Kosgey, Omoniya w'iyi kaminuza. Cyanitabiriwe kandi n'abakozi ba Ambasade n'uhagarariye Diaspora y'u Rwanda muri Kenya.

Mu nyigisho, karidibali Kambanda yasabye abitabiriye iki gikorwa kumenya ko n'ubwo batandukanye bagize umubiri umwe kandi basangiye gupfa no gukira.

Ahereye ku isomo rya kabiri yasabye abari bateraniye aho kwirinda amacakubiri, inzangano, ubwironde n'ibindi bitanya abantu nk'irondaruhu, ubwoko, akarere, ibihugu n'ibindi ahubwo ko bagomba kunga ubumwe kuko bose ari magirirane.

Yagize ati"Nk'uko Pawulo yabigarutseho, umubiri uginzwe n'ingingo nyinshi zuzuzanya aho zose ari magirirane. Ntarugingo rwavuga ko rudakeneye urundi. N'ubwo dutandukanye, buri wese akenera mugenzi we, kuko ubudasa ari ubukungu. Bouquet y'indabo irushaho kuba nziza iyo amabara atandukanye. Natwe rero ubwiza bwacu ni aho bushingiye, uko Nyagasani yabyishakiye tukaberaho kuzuzanya. Igihe urugingo rumwe rwishimye cyangwa rubabaye, n'izindi ngingo zirishima cyangwa zikababara. Ntawe rero ukwiye kwigira ntibindeba mu gihe mugenzi we yishimye cyangwa se ababaye. Bikira Mariya i Kibeho yatwibukije ko turi indabo. Ngaho nidukomeze tuvomerere ubwo buvandimwe bushyigikiwe n'urukundo rutavangura."

Mu Ijambo risoza uyu munsi, Karidinali Antoine Kambanda yibukije gahunda ya Yubire y'impurirane Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda no ku isi irimo kwizihiza. Yubile 2025 y'ugucungurwa kwa muntu duhuriyeho na Kliziya y'isi yose na Yubile y'imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda.

Yavuze ko Yubile ari igihe cyo gusubiza amaso inyuma abantu bakareba ibyiza Imana yabakoreye, kikaba n'igihe cyo gusaba Imana imbabazi aho batsikiye. Yaboneyeho no kubagezaho uko ibikorwa bya Yubile birimo kugenda.

Kardinali Antoni Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali
Kardinali Antoni Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali
Abanyarwanda baba I Nairobi bitabiriye Igitambo cya Misa
Abanyarwanda baba I Nairobi bitabiriye Igitambo cya Misa
Abapadiri baba i Nairobi bakiriye Karidinali Kambanda
Abapadiri baba i Nairobi bakiriye Karidinali Kambanda
Karidinali yabasabye kuzuzanya no kwirinda amacakubiri
Karidinali yabasabye kuzuzanya no kwirinda amacakubiri
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose