Nyanza ya Butare:Aharuhukiye Abapadiri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi harasabirwa kuva ku rwego rw’imva hagahindurwa urwibutso.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Abapadiri n’abiyeguriye Imana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye muri Paruwasi Kristu Umwami ya Nyanza muri Diyosezi Gatolika ya Butare, ku wa 2 Gicurasi 2026, imiryango y’Abapadiri n’abiyeguriyimana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe na IBUKA mu Karere ka Nyanza basabye Leta n’Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ko urwibutso ruruhukiyemo abo bapadiri rutunganywa neza, rukagirwa urwibutso nyarwo rufite amateka arambuye.
Iki gikorwa cyo kwibuka ku rwego rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, cyabaye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda cy’uko Kiliziya Gatolika mu Rwanda izajya yibuka Abapadiri n’abiyeguriyimana bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi buri wa Gatandatu wa mbere w’ukwezi kwa Gicurasi.
Mu izina ry’imiryango y’Abapadiri bazize Jenoside baruhukiye mu rwibutso ruri mu gikari cya Paruwasi Kristu Umwami ya Nyanza, Redempta Uwimana yagaragaje ko hakiri byinshi bigomba gukorwa kugira ngo aho hantu habe urwibutso rujyanye n’agaciro k’abaharuhukiye.
Yasabye ko gahunda yo kwibukira kuri uru rwibutso yashyirwa muri gahunda zemewe zo kwibuka mu Karere ka Nyanza no ku rwego rw’igihugu, kuko abo bapadiri batari gusa abihayimana ahubwo ari n’Abanyarwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati "Nkatwe nk’abakomoka mu miryango y’aba basaserdoti bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ntabwo twishimira ko iki gikorwa kitari muri gahunda z’akarere zo kwibuka, kandi aba bantu bari Abanyarwanda, abaturage b’aka karere bazize Jenoside yakorewe Abatutsi."
Redempta kandi yasabye ko hashyirwaho komisiyo ya Diyosezi ishinzwe gukurikirana ibijyanye n’iterambere ry’uru rwibutso, harimo kuruvugurura, gushyiramo amafoto y’Abapadiri n’abiyeguriyimana baharuhukiye ndetse no kubika amateka yabo mu buryo burambye.
Yagaragaje ko uru rwibutso rwakabaye rufatwa nk’ahantu hihariye hafite amateka yihariye ya Kiliziya n’ay’igihugu.Ati"Turifuza ko uru rwibutso rw’Abasaserdoti bazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwaba umwihariko mu Rwanda, rukaba ahantu hagaragaza amateka y’aba bihayimana n’ubwitange bwabo. Hagashyirwaho amafoto yabo n’amakuru abafasha kutazibagirana."
Yongeyeho ko ibikorwa byo kuruvugurura bikenewe byihutirwa kuko hari ibice byarwo byatangiye kwangirika, birimo amakaro asatagurika.
Ku ruhande rwa IBUKA mu Karere ka Nyanza, Perezida wayo Jean Baptiste Niyitegeka nawe yashyigikiye ibi byifuzo, agaragaza ko aho hantu hakiri ku rwego rw’imva itunganyije aho kuba urwibutso nyarwo.
Yagize ati "Hano imibiri y’abacu iruhukiye ahantu hakiri nk’imva itunganyije, ariko ntiharaba urwibutso. Aha hantu hafite amateka yihariye cyane ku Rwanda no kuri Kiliziya, bikwiye ko hubakwa urwibutso ndetse n’inzu y’amateka."
Yibukije ko Paruwasi ya Nyanza ifite amateka akomeye, harimo n’aho Umwami Mutara III Rudahigwa yaturiye u Rwanda Kristu Umwami, bityo hakaba hakwiye kubakwa ahantu habika ayo mateka yose harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gusubiza ubu busabe, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Myr Jean Bosco Ntagungira, yahumurije imiryango y’ababuze ababo n’abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ko Kiliziya yamaze gushyiraho gahunda yo kwibuka aba basaserdoti muri gahunda zayo kandi itazigera ihagarara.
Yagize ati"Redempta uhumure, ntabwo tuzabura kwibuka. Imvura yagwa cyangwa izuba ryakwaka, tuzibuka. Ni abasaserdoti ba Kiliziya batanze ubuzima bwabo, basiga byinshi kandi amateka yabo azakomeza kubikwa."
Myr Ntagungira yemeye ko ibyo basabwe bifite ishingiro, anizeza ko Kiliziya izakomeza gutunganya uru rwibutso.
Ati"Ibyo mwavuze natwe bituri ku mutima. Tugomba kuzuza uru rwibutso kuko hari amazina atarashyirwaho neza, hari ibuye ritaruzura, kandi tuzongeraho ibindi bikenewe kugira ngo amateka yabo atazibagirana."
Yanavuze ko Kiliziya iri gutekereza uburyo bwo kubika ayo mateka mu buryo bw’ikoranabuhanga (digital archive), binyuze mu buhamya, amafoto n’inyandiko, kugira ngo bizafashe ibisekuru bizaza.
Urwibutso rw’Abasaserdoti bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu gikari cya Paruwasi Kristu Umwami ya Nyanza, rukaba ruruhukiyemo imibiri y’Abapadiri 4, bakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Nyanza ari bo Padiri Innocent Nyangezi, Padiri Callixte Uwitonze, Padiri Matayo Ngirumpatse na Padiri Yohani Bosco Yirirwahandi.
Hari kandi urutonde rw’andi mazina y’Abasaserdoti 10 ba diyosezi ya Butare bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biciwe mu bice bitandukanye bya Diyosezi ya Butare. Kugeza ubu, haracyakusanywa n’andi mazina y’Abasaserdoti n’Abiyeguriye Imana bo muri iyo Diyosezi bishwe muri Jenoside, mu gihe hagitegerejwe ko uru rwibutso ruvugururwa rugashyirwa ku rwego rw’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zujuje ibisabwa.
Imiryango yabo na IBUKA bavuga ko kubungabunga uru rwibutso no kurushyira ku rwego rukwiye ari inshingano ihuriweho na Leta, Kiliziya n’imiryango yabo, kugira ngo amateka yabo abe isomo n’umurage ku bazaza
Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yavuze ko uyu munsi wari uw’amateka kubera guhurirana kwa Yubile ebyiri zikomeye.
Yagize ati“Turi mu mwaka wa Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe, kandi Padiri Kibanguka nawe yujuje imyaka 50 y’ubusaserdoti. Ni urwibutso (souvenir) rukomeye cyane ku Arkidiyosezi yacu.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.