Nyaruguru: Abagore n’urubyiruko bahawe inkunga ya Miliyoni 14 Frw yo kwikura mu ngaruka z’ifungwa ry’umupaka w’Akanyaru
Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2025, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ibinyujije mu mushinga Mpaka Shamba Letu ku bufatanye na Alert International, yateye inkunga ya miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda amatsinda 28 agizwe n’abagore n’urubyiruko bakoreraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku Kanyaru, mu Karere ka Nyaruguru.
Iyi nkunga igamije gufasha abagizweho ingaruka n’ifungwa ry’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi kubona ibisubizo birambye, binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, bityo bakomeze ubuzima n’ubushabitsi bwabo nubwo imipaka yafunze.
Denys Bazile Uwingabiye, umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko n’ubwo hari imbogamizi zatewe n’amateka n’ibibazo by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, umupaka ugikomeje gufatwa nk’isoko y’imibereho.
Yagize ati “Umupaka tuwufata nk’inkomoko y’ubukire. Nubwo muri iyi minsi twahuye n’imbogamizi nyinshi zatumye tutawubyaza umusaruro uko byakagombye, ntitwigeze dutakaza icyizere. Iyo umupaka ufunze, ntibigomba kuduca intege, ahubwo tugomba gushaka izindi nzira zo gukomeza gukora.”
Yasobanuye ko umushinga Mpaka Shamba Letu ugamije kubaka amahoro mu karere k’ibiyaga bigari binyuze mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, uhurirwamo n’abaturage bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo kuri ubu hari ibikorwa byawugizeho ingaruka bitewe n’intambara iri mu burasirazuba bwa Congo.
Uyu mushinga ukorera ku mipaka ine ariyo Akanyaru, Rubavu, Rusizi I na Kamanyola (Bugarama). Ku rwego rw’igihugu, ukorana n’abagore 2,400 (abagore 600 kuri buri site) n’urubyiruko 400.
Ku Kanyaru honyine, hari abagore 600 bibumbiye mu matsinda 24, n’urubyiruko 100 rubumbiye mu matsinda 4, bigatanga amatsinda 28 yose hamwe yahawe inkunga ya miliyoni 14 Frw.
Hari kandi abagabo bagera kuri 400 binjijwe muri gahunda zimwe na zimwe zigamije kubaka amahoro, gukemura amakimbirane no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku ngo, mu rwego rwo guteza imbere imiryango n’iterambere rirambye.
Bazile Uwingabiye yasobanuye ko iyi nkunga itari amafaranga agabanywa ku giti cy’umuntu, ahubwo yashyizwe mu matsinda ku buryo igenda igurizwa abanyamuryango, inyungu ikiyongeraho, amafaranga akagenda azamuka kandi akagirira akamaro benshi.
Yagize ati “Aya mafaranga azanyuzwa kuri konti z’amatsinda kugira ngo acungwe neza. Uzashaka inguzanyo azayibona, ayashore mu mushinga we, asubize igishoro n’inyungu, bityo amafaranga akomeze afashe benshi mu kwikura mu ngaruka z’ifungwa ry’umupaka.”
Umutoni Liliane, umunyamuryango wa Koperative Twizere Ubukire Kanyaru ikorera mu Murenge wa Ngoma, yavuze ko inkunga bahawe yatumye badacika intege nubwo batagishobora gucuruza bambuka umupaka.
Yagize ati “Koperative yacu icuruza imyenda kandi ikanadoda. Mpaka Shamba Letu yaduteye inkunga ya miliyoni 2.800 Frw mu 2024, none ubu imari yacu imaze kugera kuri 3,577,460 Frw. Uyu munsi bongeye kudufasha binyuze mu matsinda, bigiye kudufasha kubona inguzanyo no gukomeza ubucuruzi imbere mu gihugu.”
Yakomeje avuga ko uyu mushinga wabigishije ko nubwo umupaka ufunze, ubuzima bugomba gukomeza, bakihangira indi mirimo aho kwicara bumva ko byose byarangiye.
Bizimana Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, yavuze ko Mpaka Shamba Letu yagize uruhare rukomeye mu gufasha abaturage bahoze batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Yagize ati “Umupaka w’u Burundi urafunze, kandi abenshi bacuruzaga bambuka. Uyu mushinga wabahaye amahugurwa, ubabumbira mu matsinda kandi ubigisha uko bakora ubucuruzi buciriritse imbere mu gihugu. Aya mafaranga agiye kuguma mu matsinda yabo, abafashe kugurizanya no gushora imari bakunguka.”
Iyi nkunga ya miliyoni 14 Frw itanzwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro, ibinyujije muri Mpaka Shamba Letu, igaragaza ko nubwo imipaka ifunze, ubuzima n’iterambere byakomeza binyuze mu kwigira, kwibumbira hamwe no gushaka ibisubizo by’imbere mu gihugu.
Ku bagore n’urubyiruko bo ku Kanyaru, iyi ni intambwe ibafasha kumva ko ifungwa ry’umupaka ritari iherezo, ahubwo ari amahirwe yo kwiyubaka no guhanga indi nzira y’ubushabitsi n’iterambere rirambye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.