Nyuma ya Angola, Gineya Ekwatoriyali yemeje ku mugaragaro ko izakira Papa Leo XIV mu ruzinduko ateganya muri Afurika
Igihugu cya Gineya Ekwatoriyali cyemeje ku mugaragaro ko kizakira Papa Leo XIV mu ruzinduko rwa gishumba, bityo kiba igihugu cya kabiri muri Afurika, nyuma ya Angola, gitangaje ku mugaragaro ko kizakira Papa Leo XIV mu ruzinduko rwa mbere rwe ku mugabane wa Afurika kuva yatangira ubutumwa bwe muri Gicurasi 2025.
Iri tangazo ryatangajwe nyuma y’inama yo ku rwego rwo hejuru yahuje Perezida wa Gineya Ekwatoriyali, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, n’Abepisikopi Gatolika b’igihugu, igamije gutangira imyiteguro ihuriweho hagati ya Leta na Kiliziya Gatolika ku byiswe “igihe cy’amateka,” nk’uko byatangajwe n’Urwego rushinzwe Itangazamakuru rwa Leta ya Gineya Ekwatoriyali (PDGE), ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama.
Raporo ya PDGE ivuga ko Umukuru w’Igihugu yagiranye inama n’abagize Inama y’Abepisikopi ba Gineya Ekwatoriyali (CEGE) kugira ngo “bahuze imbaraga mu myiteguro y’igikorwa cy’amateka: uruzinduko rutegerejwe rwa Papa Leo XIV muri Repubulika ya Gineya Ekwatoriyali.”
Iyo nama yari iyobowe na Perezida wa CEGE, Musenyeri Juan Domingo-Beka Esono Ayang, wa Diyosezi ya Mongono, aho abayobozi ba Kiliziya Gatolika baganiriye na Perezida ku bijyanye n’imitegurire n’imigendekere y’urwo ruzinduko.
Nyuma y’inama, Perezida Obiang yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, ashimangira ko urwo ruzinduko rufite akamaro gakomeye ku gihugu no ku rwego mpuzamahanga. Yavuze ko Papa Leo XIV azakirwa mu buryo budasanzwe, agira ati“Gineya Ekwatoriyali isanzwe yakira abantu bakomeye, bityo izashishikariza abaturage kwakira Papa mu buryo buhesha icyubahiro gikomeye Nyirubutungane abikwiriye, bigatuma igihugu cyacu gisigira isi isura nziza n’izina ryiza.”
Perezida yasobanuye ko uru ruzinduko rufite intego ebyiri: urwa gishumba, nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, n’urwa politiki, nk’Umukuru wa leta ya Vatikani.
Ku ruhande rwa Kiliziya imbere mu gihugu, iri tangazo ryafashwe nk’igihe gikomeye cyane mu bya roho . Musenyeri Domingo-Beka yavuze ko uruzinduko rutegerejwe ari “igihe cy’ubuntu n’ibyishimo bikomeye ku baturage ba Gineya Ekwatoriyali,” ashimangira ko ari bwo bwa mbere Papa azasura igihugu nyuma y’imyaka 44.
Urugendo ruheruka rwa Papa muri Gineya Ekwatoriyali rwabaye ku wa 18 Gashyantare 1982, ubwo Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yasuraga igihugu, aba Papa wa mbere kandi kugeza ubu akaba ari we wenyine wari waragisuye.
Raporo ya PDGE yibutsa ko urwo ruzinduko rwari “urufatiro rukomeye mu mateka ya Kiliziya mu gihugu,” aho Papa Yohani Pawulo wa II yashishikarije abakirisitu gukomeza kuba indahemuka kuri Kristu no kuri Kiliziya. Muri urwo ruzinduko, yahuye na Perezida , anatura Misa i Bata, igikorwa cyasize amateka akomeye mu mibereho ya Kiliziya n’imibereho rusange y’igihugu. Raporo ivuga ko uwo Papa yasize “ubutumwa bw’amahoro n’ubwiyunge,” bukaba bwaragize uruhare mu guhindura igihugu cyaje gukura no gutera imbere.
Kuva Papa Yohani Pawulo wa II yitaba Imana, umubano hagati ya Gineya Ekwatoriyali na Nyirubutungane wagumye ukomeye, aho Leta na Kiliziya bagiye bagaragaza inshuro nyinshi icyifuzo cyo kongera kwakira Papa. Perezida Obiang yagiye asura Vatikani kenshi agahura n’Abapapa basimbuye Yohani Pawulo wa II.
Kwemezwa kwa Gineya Ekwatoriyali nk’igihugu kizakira Papa byakurikiye itangazo nk’iryo ryatangajwe na Angola, cyabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyemeje ku mugaragaro ko Papa Leo XIV azagisura muri uyu mwaka wa 2026
Ku wa 13 Mutarama, Intumwa ya Papa muri Angola, Arikiyepiskopi Kryspin Witold Dubiel, yatangaje ko Papa yemeye ubutumire bwatanzwe n’Abepisikopi ba Angola na Perezida João Lourenço.
Abayobozi ba Kiliziya muri Angola bahuje uru ruzinduko n’iminsi mikuru igihugu cyizihiza, irimo isabukuru y’imyaka 450 Umujyi wa Luanda umaze ushinzwe n’ukuba igicumbi cy’ukwemera kwa Gikristu. Arikiyepiskopi Filomeno do Nascimento Vieira Dias yavuze ko urwo ruzinduko ari “igihe cy’ihumure naho Arikiyepiskopi José Manuel Imbamba asaba abaturage kwitabira neza komite z’imyiteguro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.