Nyuma y’ifatwa rya Perezida Maduro, Papa Leo XIV arasaba ko ubusugire bwa Venezuwela bwubahwa
Papa Leo XIV yatangaje ko atewe impungenge zikomeye n’ibiri kubera muri Venezuwela, asaba ko ubusugire bw’iki gihugu bwubahwa byimazeyo, nyuma y’uko igikorwa cya gisirikare cyakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirangiriye ku ifatwa no guta muri yombi Perezida Nicolás Maduro n’umugore we, Cilia Flores.
Mu butumwa yagejeje ku bihumbi by’abakirisitu bari bateraniye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Vatican, mu masengesho ya Angelus, Papa Leo XIV yavuze ko akurikiranira hafi ibibera muri Venezuwela “afite umutima wuzuye impungenge”, ashimangira ko “inyungu z’abaturage ba Venezuwela, igihugu akunda cyane, zigomba kuza imbere y’ibindi byose.”
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yose yasabye impande zose bireba kwirinda ihohoterwa no gushaka inzira z’amahoro n’ubutabera, ashimangira ko ari ngombwa “gushyira imbere amahoro, kubahiriza ubusugire bw’igihugu no kubahiriza amategeko shingiro.”
Papa Leo XIV yanagarutse ku kamaro ko kubahiriza itegekonshinga rya Venezuwela no kurinda uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage muri rusange, avuga ko buri wese agomba kubahwa hatitawe ku myanya cyangwa ibitekerezo bya politiki afite.
Yakomeje asaba Abanyavenezuwela n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga gukorera hamwe mu kubaka ejo hazaza h’igihugu hashingiye ku bufatanye, ituze n’ubwumvikane, agaragaza ko by’umwihariko hagomba kwitabwaho abakene n’abatishoboye, bakomeje kubabazwa n’ibibazo bikomeye by’ubukungu igihugu kimazemo igihe.
Mu gusoza ijambo rye, Papa Leo XIV yahamagariye Abakirisitu bo hirya no hino ku isi kwishyira hamwe mu masengesho basabira Venezuwela, ashyira iki gihugu mu maboko y’Imana .
Ubu butumwa bwa Papa buje mu gihe Venezuwela iri mu bihe bikomeye by’umutekano n’umwuka mubi wa politiki ku rwego rw’igihugu n’urw’isi, nyuma y’ifatwa rya Perezida Maduro n’umugore we, ndetse n’amakuru avuga ko Maduro agiye gukurikiranwa n’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko hashobora gukurikiraho igikorwa cya kabiri cya gisirikare mu gihe haba hari abagerageza kurwanya ubutegetsi bushya. Yagize ati “Tuzagenzura Venezuwela kugeza habayeho inzibacyuho itekanye.”
Hagati aho, Urukiko rw’Ikirenga rwa Venezuwela rwategetse ko Visi Perezida Delcy Rodríguez ahita afata inshingano z’umukuru w’igihugu by’agateganyo.
Ibi byose bikomeje kongera umwuka w’igitutu n’impungenge ku hazaza ha Venezuwela n’akarere ka Amerika y’Epfo muri rusange.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.