Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Nyuma y’imyaka 13 ku buyobozi, Mgr Harolimana yahaye Mgr Ntagungira urufunguzo rw’urukiko rwa Kiliziya

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 8 Ukwakira 2025, muri Centre Pastoral y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda iherereye ku Ruyenzi, habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Mgr Vincent Harolimana, wari umaze imyaka 13 ayobora Urukiko rwa Kiliziya, na Mgr Jean Bosco Ntagungira, wagizwe umuyobozi mushya.

Nyuma y’imyaka 13 ku buyobozi, Mgr Harolimana yahaye Mgr Ntagungira urufunguzo rw’urukiko rwa Kiliziya
Nyuma y’imyaka 13 ku buyobozi, Mgr Harolimana yahaye Mgr Ntagungira urufunguzo rw’urukiko rwa Kiliziya

Uyu muhango wabanjirijwe n’isengesho, witabiriwe n’abacamanza, n’abandi bafite aho bahuriye n’ubutumwa bw’uru rukiko rwa  Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru rya Kiliziya, Mgr Vincent Harolimana, ucyuye igihe ku buyobozi bw’uru rukiko, yagarutse ku rugendo rurerure rw’imyaka 13 amaze ayoboye uru rwego, avuga ko yishimira aho rugeze n’uburyo rwagiye rwubakwa

Ati “Ni byo koko abepiskopi Gatolika bansabye kuyobora uru rukiko, maze imyaka 13 ndurimo. Twararwubatse rugenda rukura, tubona abapadiri bize amategeko ya Kiliziya (droit canonique), rukomera mu mikorere.”

Yavuze ko mu gihe yari ku buyobozi, urukiko rwagize abacamanza 17, bigatuma abagana uru rukiko bashobora kubona ibisubizo byihuse, bijyanye n’ubushobozi urukiko ruba rufite n’ubutumwa bwa  Kiliziya.

Mgr Harolimana yashimye kandi ubufatanye bwiza hagati y’urukiko n’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya mu Rwanda, cyane cyane za Diyosezi, aho ibibazo by’abantu biba byamaze gusuzumwa mbere yo koherezwa ku rwego rw’igihugu

Ati“Uburyo dukorana na za Diyosezi burashimishije. Hari urukiko ku rwego rw’igihugu, ariko n’imbere muri buri Diyosezi haba hari urwego rw’ibanze. Imirimo myiza ikorwa iragaragara, ndetse byose bigakorwa bifite umurongo n’ubunyamwuga.”

Yasoje yifuriza Mgr Jean Bosco Ntagungira ubutumwa bwiza mu nshingano yahawe, amwizeza ko azamuba hafi uko bizaba bikenewe, anashimira Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ku bwo gukomeza kwita kuri uru rukiko.

Ku ruhande rwe, Mgr Jean Bosco Ntagungira, Umuyobozi mukuru mushya w’Urukiko rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yavuze ko iyi nshingano ayakiriye n’umutima ushima, kuko ari urwego yifitemo ubunararibonye bw’imyaka myinshi.

Ati“Ni inshingano nzi neza. Uru rukiko namenyanye narwo kuva rwasubukurwa mu 2007, nyuma yo guhagarara kuva mu 1994. Nabaye umucamanza, ndetse nabaye moderateri (modérateur) warwo. Ni umurimo usanzwe umba hafi kandi nsanzwe nkora.”

Yashimangiye ko azaharanira gushyira imbaraga mu kwihutisha dosiye z’ibibazo by’Abakristu, hongerwa umubare w’imanza zicibwa no gutanga ubutabera ku gihe.

“Tugiye gushyiraho uburyo bwihuse bwo kurangiza imanza nyinshi. Ubu hari Padiri uhoraho urwicayemo, ndetse tugiye no gushyiraho gahunda y’uko amadosiye atunganywa neza: abakorera ubushakashatsi (ankete), abayobora ibiganiro, n’abacamanza bakajya batoranya dosiye no muri za zone bakoreramo.”

Mgr Ntagungira yagaragaje ko ikoranabuhanga rizafasha mu koroshya no kwihutisha imirimo y’urukiko, nk’uko Kiliziya Gatolika ikomeje kwinjira mu bijyanye n'ubumenyi bugezweho

“Ubu hagiyeho uburyo bw’ikoranabuhanga, tuzabushyiramo imbaraga kugira ngo amadosiye yihute. Ni ngombwa ko ibyo dusabwa byose bikorwa neza, kandi ku gihe.”

Yanagarutse ku mubano hagati y’Urukiko rwa Kiliziya mu Rwanda n’urwo mu Burundi, asobanura ko urwa Gitega ari rwo rukiko rw’ubujurire bashyizeho ku bufatanye bwemewe na Vatikani

“Nta rubanza rucibwa ngo ntihabeho ubujurire. Ni yo mpamvu twiyambaje Urukiko rwa Gitega, rwabaye urw’ubujurire rwacu, kandi Kiliziya Gatolika mu Burundi yrabitwemereye ndetse na  Roma yarabyemeye.”

Mgr Ntagungira yashoje avuga ko azaharanira ko Urukiko rwa Kiliziya mu Rwanda rugira uruhare mu gutanga umusanzu mu zindi nshingano z'Inama y’Abepiskopi Gatolika, harimo gutegura no gukora inyandiko z’ubutabera nk’uko ziba zikenewe mu buzima bwa Kiliziya.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose