Nyuma y’imyaka 40, Chorale Saint Pierre Gitarama yiyemeje kongera ibitaramo by’umuziki
Chorale Saint Pierre Gitarama ikorera umurimo w’iyogezabutumwa binyuze mu ndirimbo muri paruwasi yitiriwe mutagatifu ANDREA ya Gitarama, muri diyosezi ya Kabgayi,yakoze igitaramo cyayo cy’imfura cyiswe “Summer Harmony Concert”, cyabereye kuri Hotel Splendid mu Mujyi wa Muhanga ku wa 16 Kanama 2026, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 40 iyi chorale imaze mu murimo w’iyogezabutumwa binyuze mu ndirimbo
Iki gitaramo cyahuje abakunzi b’umuziki, by’umwihariko abakunda Chorale Saint Pierre Gitarama, kikaba cyari umwanya wo gusenga, gushimira Imana no gusangira ibyishimo n’ubucuti binyuze mu muziki. Abakitabiriye kandi basusurukijwe n’indirimbo zitandukanye zirimo umuziki wa karasike indirimbo z’umuco, iz’iyobokamana, karahanyuze n’izindi njyana, zagaragaje ubuhanga bw’abaririmbyi b’iyi chorale.
mu butumwa bwe Myr Balthazar Ntivuguruzwa yasabye abakirisitu gukomeza gushyigikira ibitaramo n’umuziki muri Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko ari ingenzi mu guha abakristu umwanya wo kwidagadura, gusabana no kuruhura imibiri n’imitima, ndetse no kwibagirwa amaganya bahura na yo mu buzima bwa buri munsi.
Ati “Uyu ni umunsi Uhoraho yiteguriye, mufunguye amarembo y’ibitaramo muri Diyosezi ya Kabgayi. Dukeneye ahantu henshi twidagadurira, tugasabana, tukaruhura roho, imibiri n’imitima, tukiyibagiza amaganya duhoramo umunsi ku wundi.”
Perezida wa Chorale Saint Pierre Gitarama, Gallican Havugimana, yavuze ko uyu munsi utari uw’igitaramo gusa, ahubwo wari n’umwanya wo guhimbaza Imana, kwerekana impano Chorale ifite no kwakira inama z’abakunzi bayo.
Yagize ati “Ni igitaramo twateguye kera, ariko uyu munsi akaba ari wo munsi Nyagasani yiremeye kugira ngo tuwuhimbaze, tubereke ibyo dufite namwe mubonereho no kutugira inama.”
Havugimana yagarutse ku ruhare rw’umuziki mu gufasha abantu kwegera Imana no gusenga, yifashisha amagambo ya Mutagatifu Agusitini agira ati “Qui bene cantat bis orat”, asobanura ko uririmba neza aba asenze kabiri. Yanibukije ko gusenga bikwiye gukorwa mu kuri
Ku bijyanye n’icyo iyi myaka 40 ivuze kuri Chorale Saint Pierre Gitarama, Havugimana yavuze ko ari imyaka y’ukwiyemeza, nubwo urugendo rutigeze rworoha.Yavuze ko iyi sabukuru yabahaye imbaraga zo gutinyuka no kongera gutegura ibitaramo mu buryo burushijeho kunoga
Ku ruhande rw’abaririmbyi, Diane Uwayezu akaba n’umuyobozi wungirije wa Chorale Saint Pierre Gitarama, yavuze ko iki gitaramo cyabahaye icyizere gishya nyuma yo kubona ubushobozi bafite bwo gutegura igitaramo nk’iki
Yavuze ko nyuma y’iki gitaramo bafite umukoro wo gukomeza gutegura ibindi bitaramo no kubyaza umusaruro amahirwe babonye yo kwibonera ko bashoboye
Yagize ati“Nyuma y’iki gitaramo tugize umukoro wo kongera gutegura ibitaramo, kuko twatunguwe cyane; ntitwari tuzi ko dufite ubushobozi bwo gutegura igitaramo nk’iki. Ubu twabonye ko dushoboye, kandi tugiye kubyaza umusaruro icyo cyizere twungutse.”
Chorale Saint Pierre Gitarama yashinzwe mu mwaka wa 1986 muri Paruwasi ya Mutagatifu Andereya i Gitarama. Kuri ubu imaze imyaka 40 ikora umurimo w’iyogezabutumwa binyuze mu ndirimbo, ikaba igizwe n’abaririmbyi 120
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.