Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Nyuma y’imyaka 50, Arkidiyosezi ya Kigali yatangiranye abasaseridoti 86, ubu ifite abagera kuri 204

Kuri uyu wa 26 Mata 2026, Arkidiyosezi ya Kigali yizihije Yubile y’imyaka 50 y’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana,igaragaza aho ihagaze mu iterambere ry’umubare w’abasaseridoti n’abiyeguriyimana, mu gihe nanone hatanzwe ubutumwa busaba gukomeza gushimangira no kurera umuhamagaro w’abato.

Nyuma y’imyaka 50, Arkidiyosezi ya Kigali yatangiranye abasaseridoti 86, ubu ifite abagera kuri 204
Nyuma y’imyaka 50, Arkidiyosezi ya Kigali yatangiranye abasaseridoti 86, ubu ifite abagera kuri 204

Ibi byagarutsweho na Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, ubwo yayoboraga Igitambo cya Misa ku Cyumweru cy’Umushumba Mwiza, cyabereye kuri Paruwasi ya Mutagatifu Nikola wa Fuluwe i Ndera, mu rwego rwo kwizihiza iyi Yubile.

Mu butumwa bwe, Karidinali Kambanda yagaragaje ko Arkidiyosezi ya Kigali yatangiranye n’abasaseridoti 86 mu mwaka wa 1976, ariko ubu ikaba imaze kugira abasaseridoti barenga 204.

Yagize ati “Muri iyi myaka 50, Arkidiyosezi ya Kigali yatangiranye n’abapadiri 86. Ubu turi hejuru ya 204, barimo aba diyosezi 167 n’abari mu yindi miryango 37.”

Yagaragaje kandi ko umuryango mugari w’abiyeguriyimana na wo wateye imbere , aho wavuye ku bantu 135 ukagera hafi kuri 800 muri iki gihe, bikaba bigaragaza ko umuhamagaro ukomeje kugira imbaraga.

Karidinali yavuze ko iri terambere ari imbuto z’iyogezabutumwa ryabibwe mu miryango ya Gikristu, aho abana benshi bakomoka mu miryango ifite ukwemera bakomeje kwitabira umuhamagaro wo kwiyegurira Imana.

Yagize ati “Imbuto nyinshi z’iyogezabutumwa zagaragaye muri iyi myaka 50, kandi zishingiye ku miryango ya Gikristu yabyaye abasaseridoti n’abiyeguriyimana.”

Mu butumwa bwe, Karidinali Kambanda yagaragaje ko hari icyifuzo gikomeye cyo gukomeza kurera no guherekeza abato bashaka kwiyegurira Imana.

Yasabye gufasha abato gushishoza ku muhagaro wabo, kubafasha kumenya neza imiryango y’abiyeguriyimana no kubaherekeza mu rugendo rwabo rwo kwemera.

Yagize ati “Si uguhita ujya mu muryango uwo ari wo wose. Hari imiryango ifite ingabire zayo. Tugomba gufasha abato kumenya aho Imana ibahamagara.”

Karidinali yagaragaje ko umuhamagaro wose uhera mu muryango, aho umwana yiga gusenga, kumenya Imana no gukunda Kiliziya.Yagize ati “Mu muryango ni ho umwana amenya Imana, akamenya isengesho, akamenya urukundo rw’Imana.”

Yubile y’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali igaragaza urugendo rurerure rw’ubutumwa bwa Kiliziya rwatumye umubare w’abasaseridoti n’abiyeguriyimana wiyongera .

Ariko nanone, ubutumwa bwa Karidinali Kambanda busiga isomo rikomeye:

kugira ngo iyi mbuto ikomeze kwera, hakenewe kurushaho kurera abato, kubashishoza no gukomeza kubafasha kumva no gusubiza umuhamagaro w’Imana mu buzima bwabo

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose