Nyuma yo kubagwa ibihaha, Papa Leo XIV arimo gukurikiranirwa hafi n'abaganga
Ibiro by’Itangazamakuru bya Vatikani byatangaje ko Papa Leo XIV yaraye neza mu bitaro bya Gemelli biherereye i Roma, mu Butaliyani, nyuma yo kubagwa ibihaha kandi bikagenda neza, nta ngorane zibayeho.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 14 Ukwakira 2026, ibiro by’Itangazamakuru bya Vatikani byatangaje ko ijoro rya mbere Papa Leo XIV amaze mu bitaro nyuma yo kubagwa ryagenze neza.
Mu itangazo rigira riti “Ijoro ry’umushumba wa Kiliziya Gatolika ryagenze neza kandi rituje. Andi makuru araza gutangazwa nyuma yaho uyu munsi.”
Papa Leo XIV yabazwe mu bitaro bya Gemelli, aho abaganga bamukoreye igikorwa cyo gukuramo igice cyo hasi cy’igihaha rw’iburyo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Kabiri, Dr. Luigi Carbone na Porofeseri Stefano Margaritora, ukuriye ishami ryo kubaga mu gatuza muri ibyo bitaro, bayoboye abaganga bakoze icyo gikorwa, basobanuye ko igice cyo hasi cy’uruhaha rw’iburyo rwa Papa cyakuweho.
Iryo tangazo rivuga ko kugira ngo hakoreshwe uburyo bwizewe bwo gukuramo igice cyarwaye cyose, igice cyo hasi cy’igihaha rw’iburyo cyakuweho hakoreshejwe uburyo bwo kubaga hifashishijwe kamera n’ibikoresho byabugenewe.
Abaganga bavuze ko isuzuma ry’uturemangingo twakuwe mu gihaha mu gihe cyo kubaga ryemeje indwara bakekaga hashingiwe ku bizamini byari byakozwe mbere y’icyo gikorwa.
Bagize bati “Isuzuma ry’uturemangingo twakozwe mu gihe cyo kubaga ryemeje ko ari kanseri y’igihaha izwi nka lung adenocarcinoma, nk’uko byari byakekwaga hashingiwe ku bizamini byakozwe mbere yo kubagwa.”
Papa Leo yamaze amasaha agera kuri atatu mu cyumba cyo kubagiramo, mu gihe igikorwa cyo kubaga ubwacyo cyamaze hafi iminota 90. Abaganga batangaje ko kubagwa byagenze neza kandi ko nta ngorane zabayeho.
Nyuma yo kubagwa, Papa Leo yakangutse mu buryo busanzwe. Amaze kumara igihe gito akurikiranwa n’abaganga, yasubijwe mu cyumba cye kiri ku igorofa rya 10 ry’ibitaro bya Gemelli, nk’uko byasobanuwe mu itangazo rya Vatikani.
Mu minsi iri imbere, abaganga bazakomeza gusuzuma uturemangingo twakuwe mu gihaha cya Papa kugira ngo babone amakuru arambuye ku ndwara ye. Icyakora, ibizamini byakozwe mbere yo kubagwa byari byaramaze gufasha abaganga kumenya aho indwara iri n’uburyo bwo kuyibagaho.
Kugeza ubu, nta mpinduka zatangajwe ku gihe Papa Leo XIV yari ateganyijwe kumara mu bitaro. Biteganyijwe ko azahamara icyumweru kimwe, nk’uko byari byatangajwe mbere.
Ibyo bitaro n’abayobozi ba Vatikani bazakomeza gutangaza amakuru ajyanye n’uko ubuzima bwe buhagaze uko azagenda yoroherwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.