Nyuma yo kuzuza ibisabwa na Leta, kuki hari Kiliziya zigikomeza gufungwa? Abepiskopi mu Nteko ya 177 barifuza ibisobanuro by’inzego zibishinzwe
Mu nama y’Inteko Rusange ya 177 y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda iri kubera ku cyicaro cyabo ku Ruyenzi kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 6 Werurwe 2026, kimwe mu bibazo bikomeye biri ku murongo w’ibyigwa ni icya za kiliziya zigifunze mu bice bitandukanye by’igihugu, nubwo ubuyobozi bwa Kiliziya buvuga ko zujuje ibisabwa na Leta.
Iki kibazo cyongeye gufata indi ntera nyuma y’uko ku wa 8 Gashyantare 2026, abakristu bo muri Paruwasi za Nyagasozi, Nyagahanga na Nyakayaga, zibarizwa muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, bishimiye kongera gusubira muri kiliziya zabo nyuma y’umwaka n’amezi atandatu zifunze. Uwo munsi, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, Papias Musengamana, yifatanyije n’abakristu mu gitambo cya Misa cyo gushimira Imana ko zongeye gufungurwa.
Icyakora, ibyishimo by’aba bakristu b’i Byumba ntibyatinze kuko nyuma y’amasaha make gusa, inzego z’ubuyobozi zibishinzwe zongeye gushyira ingufuri kuri izo kiliziya. Ibi byasubije ibintu irudubi, bitera urujijo n’impungenge mu bakristu no mu bayobozi ba Kiliziya.
Mu kiganiro n’itangazamakuru rya Kiliziya, Padiri Vedaste Kayisabe, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko Abepiskopi batumva impamvu Kiliziya zujuje ibisabwa zikomeza gufungwa cyangwa hakiyongeraho ibindi bisabwa batari bazi.
Yagize ati “Muri iyi Nteko Rusange ya 177, Abepiskopi bari kuganira kuri iki kibazo mu buryo bwimbitse. Twifuzaga ko hagira umuyobozi mu nzego za Leta zibishinzwe uza akadusobanurira, kuko ni ikibazo gikomeye. Ibyo twasabwaga byose twarabikoze, ariko uko tubirangije ni ko hiyongeraho ibindi umuntu atazi impamvu yabyo, bigasa n’aho hari impamvu ihari tutazi yo gukomeza kubuza izi kiliziya gufungurwa.”
Yakomeje avuga ko ndetse n’izaherukaga gufungurwa muri Diyosezi ya Byumba zongeye gufungwa, ibintu Abepiskopi bavuga ko batigeze basobanurirwa. Ati“Ntabwo twabyumvise neza. Abepiskopi baracyibaza impamvu yabyo. Turamutse tubonye umuyobozi wemera kuza kudusobanurira byadufasha cyane, kuko twarabisabye.”
Abepiskopi bagaragaza ko mu bufatanye n’abakristu mu madiyosezi atandukanye bakoze ibishoboka byose kugira ngo buzuze ibisabwa n’inzego za Leta zirimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ariko kugeza ubu hari Kiliziya zigifunze nubwo, nk’uko babivuga, zujuje ibisabwa.
Iki kibazo gikomeje gutera impungenge abakristu, cyane cyane mu duce twamaze igihe kirekire tudafite aho dusengera, mu gihe Abepiskopi bo bakomeje kugaragaza ko biteguye gukorana n’inzego za Leta kugira ngo haboneke igisubizo kirambye, cyubahiriza amategeko kandi kigaha abakristu ubwisanzure bwo gusenga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.