Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi, Papa Leo XIV agiye kwakira Umunyamabanga wa Amerika Marco Rubio

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, biteganyijwe ko azakira Marco Rubio, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gitondo cyo kuwa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, I Vatikan.

Nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi, Papa Leo XIV agiye kwakira  Umunyamabanga wa Amerika Marco Rubio
Nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi, Papa Leo XIV agiye kwakira Umunyamabanga wa Amerika Marco Rubio

Nk’uko byemejwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani, iri huriro rizaba saatanu n'igice za mu gitondo, mu gihe Rubio ateganyijwe kuhagera iminota 15 mbere y’igihe cyagenwe.

Ni nyuma y'umwuka mubi umaze iminsi uri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Vatikani, aba bayobozi bombi bakaba bagiye guhura mu kureba uko uyu mubano wakongera kuzahurwa.

Umubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Vatikani wajemo agatotsi ahanini bishingiye kukuba Papa Leo XIV yaragaragaje ko adashyigikiye imyitwarire ya Perezida Trump yo kwishyira hejuru no gushoza intambara hirya no hino zigira ingaruka nyinshi ku nzirakarengane.

Perezida Trump wari waragaragaje kwishimira ko Kiliziya iyobowe n'Umunyamerika yababajwe n'imyitwarire ya Papa Leo XIV idashyigikira Amerika atangira kumuvugaho amagambo mabi kugera n'aho avuga ko adashoboye iby'ububanyi n'amahanga kandi ko iyo ataba Perezida na we atari gutorerwa kuba Papa.

Papa Leo XIV yamusubije ko adatewe ubwoba n'ubutegetsi bwe kandi ko ibyo arimo gukora ari ubutumwa ashinzwe ndetse adateze no kubireka.

N'ubwo Trump yatangaje ko atazasaba imbabazi Papa Leo XIV kubera amagambo yamuvuzeho uru ruzinduko ruzahuza ibihugu bikomeye muri Dipolomasi ruzasiga bigize aho bihuriza cyane ko byose bikenewe kugira ngo imitegekere y'isi igire umurongo ugirira akamaro buri wese.

Aba bayobozi bombi si ubwa mbere bagiye guhura, kuko baherukaga kubonana ku wa 18 Gicurasi 2025, nyuma ya Misa yo gutangiza ku mugaragaro ubutumwa bwa Papa Leo XIV. Muri uwo muhango kandi, JD Vance, Visi Perezida wa Amerika, na we yari yitabiriye aho yanasuhuje Papa.

Bukeye bwaho, ku wa 19 Gicurasi 2025, Papa Leo XIV yongeye kugirana ibiganiro byihariye na JD Vance na Marco Rubio, mu rwego rwo gukomeza umubano hagati ya Vatikani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku munsi umwe n’iri huriro, Papa Leo XIV azanakira Donald Tusk, Minisitiri w’Intebe wa Pologne, mu kindi kiganiro kihateganyijwe.

Iyi gahunda y’ibiganiro bya Papa Leo XIV n’abayobozi bakomeye ku rwego mpuzamahanga igaragaza uruhare rukomeje rwa Vatikani mu guteza imbere dipolomasi ishingiye ku biganiro, ubwumvikane n’ubufatanye hagati y’ibihugu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose