Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Nyundo: Ubuzima n’umurage bya Musenyeri Nsengumuremyi wari Igisonga cy’umwepiskopi witabye Imana

Inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi, wari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yamenyekanye ku cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026, ari nawo munsi yitabiye Imana.

Nyundo: Ubuzima n’umurage bya Musenyeri Nsengumuremyi wari Igisonga cy’umwepiskopi witabye Imana
Nyundo: Ubuzima n’umurage bya Musenyeri Nsengumuremyi wari Igisonga cy’umwepiskopi witabye Imana

Urupfu rwe rwabaye rutunguranye, nyuma y’uko yafashwe n’uburwayi, akajyanwa kwa muganga, ngo akurikiranwe bikarangira abaganga batabashije kurokora ubuzima bwe nk’uko byatangajwe na Padiri Musonera Théogène, Umunyamabanga wa Diyosezi ya Nyundo akaba n’Umunyamabanga wihariye w’Umwepiskopi, mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka.

Yagize ati “Musenyeri Jean Marie Vianney yari umusaza ugira indwara zisanzwe akivuza akongera agakira, ariko indwara yari izwi cyane yagiraga ni hypertension, ibyatumaga ajya kwa muganga ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ku buryo yari afite gahunda yo kugaruka i Kigali kugira ngo arebe uko bimeze.”

Yakomeje ati “Ku Cyumweru rero nyuma ya saa sita, yagize crisis, duhamagara umuganga usanzwe umwitaho. Ahageze amufata ibipimo bishoboka kandi byihutirwa, atungurwa no gusanga afite hypotension [umuvuduko mucye w'amaraso]. Nyuma yo gusanga bimeze bityo, twihutiye kumujyana mu Bitaro Bikuru bya Gisenyi. Abaganga bakoze ibishoboka byose kugira ngo barebe ko barokora ubuzima bwe, ariko birangira byanze.”

Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi, wari Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, yavutse tariki ya 8 Nyakanga 1950, avukira muri Paruwasi ya Shangi, muri Santarali ya Giheke, kuri ubu na yo yamaze kuba Paruwasi ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu

Amashuri abanza yayize i Giheke, mu gihe ayisumbuye yayigiye mu Iseminari Nto Saint Pie X ya Nyundo. Nyuma yaho yakomereje mu Iseminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Yozefu ku Nyundo, aho yize Filozofiya.

Yakomereje amasomo ye i Bujumbura mu gihe cy’imyaka ibiri, aza no kwiga mu Nyakibanda mu gihe cy’imyaka itatu.

Yahawe ubupadiri tariki ya 25 Nyakanga 1977, abuhererwa ku Nyundo na Musenyeri Wenseslas Karibushi wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo icyo gihe.

Ubutumwa bwe mu Kiliziya

Nyuma yo guhabwa ubupadiri, Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi yakoze ubutumwa butandukanye muri Diyosezi ya Nyundo.

Kuva mu 1977 kugeza mu 1981, yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Busasamana, ashinzwe by’umwihariko urubyiruko.

Kuva mu 1981 kugeza mu 1984, yari ashinzwe umutungo wa Diyosezi ya Nyundo. Mu myaka ya 1984-1987, yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kivumu.

Kuva mu 1987 kugeza mu 1991, yasubiye muri Paruwasi ya Busasamana, aho yabaye Padiri wungirije. Mu 1991-1994, yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busasamana, ari na Padiri ushinzwe Caritas muri Diyosezi ya Nyundo.

Mu 1994-1997, yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gisenyi na Nyundo, bitewe n’uko hari ikibazo cy’ibura ry’abapadiri muri izo paruwasi.

Nyuma yaho, haje Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis Habiyambere, maze amaze kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, atorera Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi kuba Padiri ushinzwe Uburezi Gatolika muri Diyosezi ya Nyundo ndetse n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Papa muri iyi Diyosezi, ubutumwa yamazemo imyaka 22.

Mu mwaka wa 2001, yagizwe Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo. Yakomeje kuri ubu butumwa kugeza ubwo Musenyeri Anaclet Mwumvaneza yagirwaga Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo mu 2016, na we akomeza kumugirira icyizere.

Ku wa 11 Gicurasi 2011 ni bwo yahawe izina ry’icyubahiro rya Musenyeri na Papa, bitewe n’ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa yari yarakoze.

Umurage asize mu burezi

Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi asize icyuho gikomeye, by’umwihariko mu rwego rw’uburezi, aho yamaze imyaka 22 arukorera. Abamuzi bamubonaga nk’impuguke bakunze kugisha inama, akaba kandi umuntu wahoraga hafi y’abamukeneye.

Yafashije benshi gukomeza amashuri bitewe n’urukundo yakundaga uburezi. Hari n’abari bagiye gutangira umwaka w’amashuri utaha, akaba yari yararangije kubishyurira ibyasabwaga byose.

Yakundaga kandi kugira inama abapadiri n’abatari bo. Abamumenye bavuga ko bizagorana kubona undi muntu umeze nka we.

Padiri Musonera Théogène yagize ati “Nkanjye ku giti cyanjye, kimwe n’abandi bapadiri benshi ba Diyosezi ya Nyundo, ntabwo tuzigera twibagirwa Musenyeri bitewe n’uburyo yavugishaga ukuri kandi ntawe ahutaje. Ikindi, yari umuntu uzi guca bugufi ku buryo abakomeye bazaga ukabona barimo kumwisanzuraho; abaciye bugufi na bo watangaraga rwose ugasanga arimo aganira n’uwaje gusaba amafaranga y’ishuri y’umwana we, kandi ugasanga bahuje urugwiro bari guseka. Wabonaga bitangaje, atari ibintu bishobora abantu bose.”

Yakomeje avuga ko ibi byaberekaga urukundo rutavanguye yagiraga, akaba umubyeyi wa Diyosezi, nk’umuntu wari umaze imyaka 49 ari umupadiri.

Ati “Nkanjye uri mu myaka 4, ndi mu mwaka wa 5 y’ubupadiri, yari nka Sogokuru mfatiraho urugero. Yari umusaza w’umunyamahoro wakundaga kwivugira amagambo meza ukumva yakomeza kukubwira. Ikindi, yari umusaza wibuka ibikorwa byose byabaye kandi akabikubwira ukagira ngo byabaye ejo hashize.”

Padiri Musonera yavuze kandi ko urupfu rwa Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi ruje mu gihe Paruwasi Katederali ya Nyundo iri mu myiteguro yo guhimbaza Yubile y’imyaka 125.

Yavuze ko Musenyeri Jean Marie Vianney yari umwe mu bantu bari gufasha Diyosezi gusobanukirwa neza amateka yayo n’uko yatangiye, kubera ko yari umwe mu bantu bari bafite ubumenyi bwimbitse ku mateka ya Diyosezi ya Nyundo.

Urupfu rwe, rusize icyuho mu muryango wa Kiliziya Gatolika by’umwihariko muri Diyosezi ya Nyundo, aho yamaze imyaka myinshi akora ubutumwa butandukanye, arangwa n’urukundo, guca bugufi, gukunda uburezi no gufasha abamukeneye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose