“Nzahorana Afurika ku mutima” Papa Lewo wa XIV yasoje uruzinduko rw’iminsi 11 yagiriraga muri Afrika
Papa Leo XIV yasezeye kuri Gineya Ekwatoriyali ndetse no ku mugabane wose wa Afurika, asoza uruzinduko rwe rw’iminsi 11 yagiriye mu bihugu bine bya Afurika, aho yasomeye Misa kuri Stade ya Malabo, ari na wo muhango usoza uru ruzinduko rwa gishumba.
Mu ijambo rigufi yavuze ku wa Gatatu i Malabo, Nyirubutungane Papa Leo XIV yatangaje ko “igihe cyo gutaha kigeze,” agaragaza ishimwe rye ku bwo guhabwa amahirwe yo gusura Afurika.
Yashimiye Arikiyepiskopi, Abepiskopi, Abapadiri, n’abakristu bose muri rusange, abita “abantu b’Imana bari mu rugendo muri iki gihugu,” aho Ivanjili imaze imyaka 170 igeze. Yibukije ko “Kristu ari Umucyo wa Gineya Ekwatoriyali,” anashishikariza abakristu gukomeza kuba “umunyu w’isi n’urumuri rw’isi.”
Yabigarutseho kuri uyu wa 30 Mata 2026 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, mu muhango wahuje ubuyobozi bwa Caritas Rwanda, abakozi bayo ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, aho bari baje kunamira no kwibuka abari abakozi ba Caritas Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Papa yashimiye kandi abayobozi b’ibihugu n’abandi bose bagize uruhare mu gutegura neza uru ruzinduko, rukagenda neza mu ituze n’umutekano
Agaruka ku byo yabonye muri Afurika, Papa Leo XIV yavuze ko asubiranye “ubutunzi budasanzwe bw’ukwemera, icyizere n’urukundo,” yakuye mu biganiro, mu buhamya no mu byamubayeho mu gihe cyose yamaze muri uru ruzinduko.
Yagize ati “Ubu butunzi bugizwe n’inkuru, amasura n’ubuhamya butandukanye—bw’ibyishimo n’ibibabaje—bizakungahaza cyane ubuzima n’ubutumwa bwanjye nk’Umusimbura wa Petero.”
Papa Leo XIV yagaragaje kandi uruhare rukomeye Afurika ifite mu buzima bwa Kiliziya, avuga ko uyu mugabane uhamagarirwa, nk’uko byari bimeze mu bihe bya mbere bya gikristu, gutanga umusanzu mu kugaragaza ubuziranenge n’umwete w’iyogezabutumwa mu bakristu.
Yasoje ashyira Gineya Ekwatoriyali n’umugabane wose wa Afurika mu maboko ya Bikira Mariya, amusaba kurinda no guherekeza imiryango, imiryango-remezo n’ibihugu byose byo kuri uyu mugabane.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.