Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Kiliziya Ipaji 1

Padiri Alphonse yarahiriye kuyobora Paruwasi ya Rulindo

Kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Gashyantare 2026, imbere ya Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, n’imbere y’imbaga y’abakiristu, Padiri Alphonse Dusengumuremyi yarahiriye ku mugaragaro kuyobora Paruwasi ya Rulindo, avuga ko agiye gushyira imbaraga mu kurushaho kwegera abakiristu mu ngo zabo.

Padiri Alphonse yarahiriye kuyobora Paruwasi ya Rulindo
Padiri Alphonse yarahiriye kuyobora Paruwasi ya Rulindo

Ni mu muhango wabereye mu birori bya Yubile y’Isakaramentu rya Batisimu n’Ubwigishwa, yahimbarijwe muri Paruwasi ya Rulindo.

Mu ndahiro ye, Padiri Alphonse yagize ati “Njyewe Padiri Alphonse Dusengumuremyi, imbere y’Umwepiskopi n’imbere y’ikoraniro ry’abakiristu, nemeye kuba umuyobozi wa Paruwasi Bikira Mariya Umubyeyi ubohora imbohe Rulindo. Nzigisha amahame ya Kiliziya Gatolika, nkurikize n’amabwiriza y’Umwepiskopi wa Arikidiyosezi ya Kigali n’abamusimbura. Nzakorana n’abavandimwe banjye b’abasaserdoti n’abakiristu bose b’iyi Paruwasi, nzihatira kunga abantu n’Imana n’abantu ubwabo, mfashijwe n’Umwami wacu Yezu Kristu. Iyi Bibiliya Ntagatifu ndamburiyeho ikiganza ni ikimenyetso kigaragaza agaciro gakomeye mpaye aya masezerano. Bikira Mariya Umubyeyi w’Intumwa ansabire.”

Nyuma y’iyo ndahiro, Padiri Alphonse yayishyizeho umukono, ndetse na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali wakiriye ayo masezerano ayishyiraho umukono.

Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri Alphonse, yayitangarije aho agiye gushyira imbaraga mu rwego rwo kurushaho gufatanya n’abakiristu mu iterambere ryabo rya roho n’iry’umubiri.

Ati “Ubu ngubu dushyize imbere kubasura iwabo mu ngo, tukaganira mu miryangoremezo, tukumva icyo bakeneye kugira ngo tubashe kubafasha. Burya iyo Padiri ataganiriye n’abakiristu ntamenya icyo bakeneye, ariko iyo uganiriye na bo urakimenya, ukamenya n’uburyo wabafasha. Ndetse nawe nka Padiri bikakubaka kandi bikaguha icyerekezo cy’aho waganisha iyogezabutumwa muri iyi Paruwasi urimo.”

Padiri Alphonse yatanze urugero rugaragaza ko gusura abakiristu urugo ku rundi bitanga umusaruro, cyane ko hari n’umuryango byafashije wari ugiye kwaka gatanya bitewe n’amakimbirane, bikarangira bongeye kwiyemeza kubana.

Ati “Ubwo nageraga hano mu kwezi kwa 9 mu mwaka wa 2025, hari abavandimwe, ni ukuvuga umugabo n’umugore, nasanze bafitanye ikibazo, umwe yenda kwica undi, bituma batandukana. Nyuma y’imyaka isaga itanu batakiri kumwe, baza kunsaba ko bakwiyunga. Mbasaba ko bahera mu miryango yabo basaba imbabazi, ndetse no mu muryangoremezo mbasaba ko ari naho bakwiyungira.”

Yakomeje avuga ko ku wa 14 Gashyantare 2026, ku munsi mukuru wa Saint Valentin, umugore yagarukiye Imana asubirana n’umugabo we, ubu bakaba babana.

Yahereye kuri uru rugero avuga ko uko uhura n’abakiristu, cyane cyane ukumva ibibazo byabo, biba ari n’igisubizo gituma bongera kubana, n’ubwo bisaba urugendo.

Paruwasi ya Rulindo ifite abakiristu basaga ibihumbi 49, imaze kwibaruka amaparuwasi 15, ikaba ari Paruwasi ikomeje gutera imbere mu buryo butandukanye, haba mu burezi, mu buzima no mu mibereho myiza.

Mu burezi, ifite ibigo by’amashuri 6, harimo 5 yisumbuye n’ishuri 1 ribanza.

Mu buzima, ifite Ikigo Nderabuzima giherereye mu Kinini, ndetse n’Ikigo cyakira abana bafite ubumuga bunyuranye kitwa Maison d’accueil l’Espérance giherereye mu Kinini muri Santarali ya Gashinge.

Mu mibereho myiza, ifite ikusanyirizo ry’amata riherereye muri Centre ya Gasiza, Canteen ifasha abantu kubona aho bafatira amafunguro, Ikigo cy’amahugurwa cyitwa CDP n’ibindi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose