Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Depienne w’Umubiligi yasezeweho nk’umusaseridoti witangiye Kiliziya imyaka isaga 60 mu Rwanda

Kuri uyu wa 18 Werurwe 2026, Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yayoboye Igitambo cy’Ukaristiya cyo guherekeza no gusabira Padiri Roger Paul Marie Depienne, cyabereye muri Chapelle ya Saint Paul i Kigali. Uyu mupadiri w’umubiligi ukomoka muri Diyosezi ya Namur yitabye Imana ku wa 14 Werurwe 2026, nyuma y’imyaka isaga 60 akorera ubutumwa mu Rwanda, cyane cyane muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Padiri Depienne w’Umubiligi yasezeweho nk’umusaseridoti witangiye Kiliziya imyaka isaga 60 mu Rwanda
Padiri Depienne w’Umubiligi yasezeweho nk’umusaseridoti witangiye Kiliziya imyaka isaga 60 mu Rwanda

Ni igitambo cya Misa cyitabiriwe n’abapadiri, abihayimana n’abakirisitu benshi, cyaranzwe no gushimira Imana ubuzima bwa Padiri Depienne, wibukwa nk’umusaseridoti witanze atizigamye, waharaniye kwamamaza Ivanjili no kubaka Kiliziya mu Rwanda

Mu butumwa yatanze, Karidinali Kambanda yagarutse ku buzima bwaranze Padiri Depienne, amugaragaza nk’umuntu wari ufite ukwizera gukomeye, witanze kuba umuhamya w’urukundo rw’Imana mu bantu.

Yagize ati “Padiri Depienne yari umuntu ufite ukwizera gukomeye, witanze kuba umuhamya w’urukundo mu bantu, akaba n’umuhamya w’ukwizera nyakuri. Iyo utekereje ubuzima bwo ku mugabane w’u Burayi, aho abantu bari basanzwe bafite uburyo bworoshye bw’ubwikorezi no gutumanaho, usubije amaso inyuma mu myaka ya za 1960, ukareba uko ubuzima bwari buhagaze mu Rwanda, biragaragara ko kuza kuhakorera ubutumwa bitari ibintu byoroshye.”

Yongeyo ati “ Guhaguruka mu Bubiligi, agasiga abavandimwe, incuti n’umuryango, akemera kuza gukorera ubutumwa mu Rwanda ubuzima bwe bwose, byari igikorwa kigaragaza urukundo rukomeye n’umutima wo kwitanga. Yari yarasobanukiwe ibanga rikomeye ry’urukundo rw’Imana, ntiyaryihererana ahubwo yumva agomba kurusangiza abandi.”

Karidinali Kambanda yakomeje asobanura ko Padiri Depienne yasize umurage ukomeye mu buzima bwa Kiliziya n’abakirisitu, cyane cyane mu buryo yitangiye ubutumwa kugeza ku musozo w’ubuzima bwe.

Ati “Padiri Depienne asoje ubuzima bwe, yagiye gusanga Nyagasani, kugira ngo amugororere ubutumwa bwe n’ubwitange bwe bwamuranze mu buzima bwe bwose. Umusaserdoti aba ari undi Kristu; iyo nyota yo kumenyesha abandi urukundo rw’Imana ni yo nyota yamurangaga. N’ubu, aho yagiye mu nzu ya Data hamwe na Yezu, twemera ko abo yamenyesheje izina ry’Imana n’urukundo rwayo bakomeza kudusabira no kutuzirikana.”

Yongeyeho ko n'ubwo Padiri Depienne yari umupadiri wa Diyosezi, yemeye kujya mu mahanga ku bushake, agaragaza umutima w’ubwitange n’urukundo rudasanzwe.

Ati“Urukundo Nyagasani yamuhaye, yararutugaragarije, atubera umuhamya warwo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Nubwo yari umupadiri wa Diyosezi, kujya mu mahanga si byo byari mu nshingano ze zisanzwe. Ariko kohereza umupadiri gukora ubutumwa hanze y’igihugu bisaba ko abyiyumvamo, akabyiyemeza ku bushake, akemera kongera ku nshingano zisanzwe izindi nshingano z’ubwitange.”

Yavuze kandi ko mu Rwanda, kugorwa n’ingendo kubera imihanda itari yagakozwe icyo gihe n’ubunini bwa za paruwasi byatumye hakenerwa abamisiyoneri benshi, bigatuma abapadiri baturutse i Burayi, barimo na Padiri Depienne, baza gufasha mu iyogezabutumwa.

Padiri Depienne yageze mu Rwanda akiri muto, yitangira ubutumwa bwa gisaserdoti mu buryo bwuzuye, akorera mu maparuwasi atandukanye arimo Rulindo, Rutongo, Nyamirambo na Kigarama. Aho hose yibukirwa ku bwitange, ukwiyoroshya no kwegera abakirisitu.

Ubuzima bwe bwari ubuhamya bw’urukundo n’ukwitangira Imana n’abantu, aho yakomeje ubutumwa bwe kugeza no mu zabukuru, ndetse n’igihe yari amaze gusubira iwabo mu Bubiligi.

Mu mwaka wa 2026, Padiri Depienne yitabye Imana ari hafi kwizihiza yubile ebyiri zikomeye: imyaka 100 y’amavuko n’imyaka 75 amaze ari umupadiri, ibintu bigaragaza ubuzima bwuzuye umurimo n’ukwitangira Imana n’abantu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose