Padiri Désiré Joseph Rudakubana wa Diyosezi ya Butare yitabye Imana azize urupfu rutunguranye
Diyosezi Gatolika ya Butare iri mu gahinda nyuma y'urupfu rutunguranye rwa Padiri Désiré Joseph Rudakubana witabye Imana ku mugoroba wo ku wa 25 Kamena 2026.
Amakuru y'urupfu rwe yatangajwe kuri uyu wa 26 Kamena 2026 n'Ubunyamabanga bwa Diyosezi Gatolika ya Butare, aho Umushumba wayo, Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, afatanyije n'umuryango wa nyakwigendera, yamenyesheje Abepiskopi, Abasaserdoti, Abiyeguriyimana, Abakristu ndetse n'inshuti za Padiri Rudakubana ko yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Padiri Cyriaque Bizimuremyi, Umunyamabanga wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Ntagungira yavuze ko urupfu rwa Padiri Rudakubana rwabaye inkuru ibabaje ku muryango we no kuri Kiliziya yose ya Diyosezi ya Butare.
Iri tangazo ntiryatangaje icyateye uru rupfu, ahubwo ryagaragaje ko rwabaye rutunguranye, ruteza agahinda abakristu, abo bakoranaga ndetse n'abandi bose bari bamuzi.
Diyosezi ya Butare yatangaje ko gahunda yo gusezera bwa nyuma no gushyingura Padiri Désiré Joseph Rudakubana izatangazwa mu rindi tangazo rizasohoka mu gihe cya vuba.
Abakristu batandukanye bakomeje kugaragaza ubutumwa bw'ihumure no kwifatanya n'umuryango wa nyakwigendera ndetse na Diyosezi ya Butare, basabira Padiri Rudakubana iruhuko ridashira.
Mu gusoza itangazo ryayo, Diyosezi ya Butare yagize iti "Imana imuhe iruhuko ridashira."
Urupfu rwa Padiri Désiré Joseph Rudakubana rubaye urwa kabiri rw'umusaseridoti Diyosezi ya Butare ibuze mu gihe kitarenze amezi ane. Mbere ye, Padiri Prof. Faustin Rutembesa yitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026, azize uburwayi. Uwo musaseridoti yari azwi cyane mu burezi no mu rwego rwa kaminuza, aho yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe amasomo muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda (CUR) ndetse anakora umurimo w'ubwarimu muri za kaminuza.
Kubura aba basaseridoti babiri mu gihe gito ni igihombo gikomeye kuri Diyosezi ya Butare, cyane cyane ku basaseridoti, Abihayimana n'Abakristu bakoranaga na bo mu murimo w'iyogezabutumwa. Nubwo bombi bitabye Imana muri uyu mwaka wa 2026, amakuru yatangajwe na Diyosezi agaragaza ko bapfuye bazize impamvu zitandukanye; Padiri Faustin Rutembesa azize uburwayi, mu gihe Padiri Désiré Joseph Rudakubana we yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.