Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Edward Daniang wo mu gihugu cya Nigeria yagizwe Umunyamabanga wungirije w’Urugo rwa Papa

Mu itangazo ryasohowe n’Urwego rw’Umuvugizi wa Vatikani kuwa 10 Ugushyingo 2025, Papa Leo XIV yatangaje ko yizeye Padiri Edward Daniang Daleng, O.S.A., amugira Umunyamabanga wungirije w’Urugo rwa Papa (Prefecture of the Papal Household).

Padiri Edward Daniang  wo mu gihugu cya Nigeria yagizwe Umunyamabanga wungirije w’Urugo rwa Papa
Padiri Edward Daniang wo mu gihugu cya Nigeria yagizwe Umunyamabanga wungirije w’Urugo rwa Papa

Izi ni inshingano zikomeye cyane mu buyobozi bwa Vatikani, aho uyu munyamabanga wungirije afasha Umuyobozi Mukuru w’Urugo rwa Papa mu igenamigambi, imicungire y’imihango ya Papa, kwakira abayobozi bakuru n’abashyitsi, ndetse no gutegura gahunda z’akazi za Papa buri munsi.

Padiri Edward Daniang Daleng akomoka i Yitla’ar, mu karere ka Kwalla, Leta ya Plateau muri Nigeria , aho yavukiye ku wa 4 Mata 1977. Yahawe ubupadiri ku wa 10 Nzeri 2005.

Mu rugendo rwe rw’ubuzima bwa gihanga n’ubwigisha, Padiri Daleng yagaragaje ubuhanga n’ubwitange budasanzwe. Mu mwaka wa 2012, yasoje amasomo ye ahabwa Impamyabumenyi y’Ikirenga (Doctorate) mu Iyobokamana rigendanye n’Imyifatire (Moral Theology) muri Alphonsian Academy i Roma.

Mu Muryango w’Abatagatifu Augustin, yabaye Umujyanama Mukuru (General Councillor) ndetse n’Uhagarariye umuryango  (Procurator General), inshingano zamuhaye ubunararibonye mu miyoborere ya Kiliziya ku rwego mpuzamahanga.

Urugo rwa Papa (Prefecture of the Papal Household) ni urwego rukomeye cyane muri Vatikani, rushinzwe gufasha Papa mu bikorwa bye bya buri munsi — haba mu bya roho, mu bikorwa by’ubuyobozi, no mu bikorwa by’imibanire na za Leta cyangwa andi mashyirahamwe akorana na Kiliziya.

Mu itangazo rye, Papa Leo XIV yashimangiye ko ashyira imbere abantu bafite ukwizera gukomeye, ubunyamwuga, n’ineza y’umutima mu gukorera Imana n’abantu. Yavuze ko Padiri Daleng ari umwe mu banyabigwi bafite umutima w’ubugiraneza n’ubushishozi bujyanye n’inshingano z’ubuyobozi bwa Vatikani.

Ati “Umwana agomba guhabwa umwanya wo guhabwa inyigisho y’abana, agahabwa n’umwanya wo kubaza icyo yumvise maze abaze icyo atumvise bakimusobanurire. Ibyo bizateza imbere Gatigisimu n’inyigisho z’iyobokamana mu Kiliziya.”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Vatikani, Padiri Daleng yavuze ko yakiriye iki cyizere cya Papa nka gihamya y’urukundo Papa Leo XIV afitiye Afurika.Ati“Afurika iri mu mutima wa Papa. Nakiriye ubutumwa bwo gufasha Papa n’umuryango we nk’umwanya w’icyubahiro, ariko na none nk’ubutumwa bwo gukomeza guha ijambo n’ishema Kiliziya yo ku mugabane wacu.”

Iyi ntambwe yishimiwe cyane na Kiliziya muri Nigeria no muri Afurika yose, kuko ishimangira ko ubuyobozi bwa Vatikani bukomeje guha agaciro ubushobozi n’ubwitange bw’abapadiri b’abanyafurika.

Kugirwa kwa Padiri Edward Daniang Daleng Umunyamabanga wungirije w’Urugo rwa Papa ni ikimenyetso cy'ubwubahane n’ubufatanye hagati ya Kiliziya ku rwego rw’isi, kandi ni intambwe ikomeye mu kongera ijwi ry’Afurika mu bikorwa n’imiyoborere y’Ubushumba bwa Petero.

Padiri Edward Daleng ashyizwe muri uyu mwanya w’icyubahiro, ariko nanone izina rye risigara nk’iry’umugaragu w’ukuri, ufite umutima wicisha bugufi kandi uharanira kubaka umuryango mugari w’Imana.Ati “Icyo nshyize imbere,” nk’uko yabivuze, “ni ugukorera Papa na Kiliziya  mu  budahemuka, urukundo n’ubwiyoroshye — kugira ngo ubutumwa bwa Kiliziya bukomeze gukwira isi mu mahoro no mu kuri’’

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose