Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Fidele Mutabazi agaragaza ko mu gihe isi iri ku muvuduko wa interineti, Kinyamateka izakomeza n’ikinyamakuru gicapye nk’umurage wa Kiliziya mu Rwanda

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wa Mutagatifu Fransisko wa Salezi, umurinzi n’umuvugizi w’abanyamakuru n’abanditsi Gatolika wizihizwa buri mwaka ku wa 24 Mutarama, Padiri Fideli Mutabazi, umuyobozi wa Kinyamateka, yaganiriye n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru Gatolika mu Rwanda bari bateraniye ku kicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ku Ruyenzi. Ni ikiganiro cyagarutse ku mateka, imikorere n’icyerekezo Kinyamateka ifite mu gutanga amakuru ya Kiliziya.

Padiri Fidele Mutabazi agaragaza ko mu gihe isi iri  ku muvuduko wa interineti, Kinyamateka izakomeza n’ikinyamakuru gicapye nk’umurage wa Kiliziya mu Rwanda
Padiri Fidele Mutabazi agaragaza ko mu gihe isi iri ku muvuduko wa interineti, Kinyamateka izakomeza n’ikinyamakuru gicapye nk’umurage wa Kiliziya mu Rwanda

Padiri Fideli Mutabazi yabanje gusobanura amateka maremare Kinyamateka ifite n’aho igeze mu rugendo rwayo, agaragaza ko ari ikinyamakuru kimaze igihe kinini gifite uruhare runini mu itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Ati “ ubu turi mu mwaka wa 93 Kinyamateka ibayeho, ikaba yaratangiriye i Kabgayi ariko igenda yimuka. Ubu ng’ubu dufite ibiro ahantu habiri, dufite ibiro i Gikondo muri Pallotti Presse aho twakoreraga, tukaba dukorera ku bw’amasezerano kubera ko Kinyamateka dufite ikinyamakuru gicapye kandi bakaba bafite icapiro, turafatanya rero ku bw’amasezerano. Tukagira n’ibiro bishya baduhaye vuba aha ku Ruyenzi ku kicaro k’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Bigizwe n’ibiro bya Padiri umuyobozi mukuru n’ibiro abanyamakuru bifashisha bandika inkuru.”

Yagaragaje ko n’ubwo isi y’itangazamakuru ihora ihinduka bitewe n’ikoranabuhanga, Kinyamateka ikomeje gusigasira ikinyamakuru gicapye nk’umurage wihariye wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Yagize ati “Kuri ubu rero Kinyamateka, amakuru yacu tuyatangaza binyuze mu kinyamakuru gicapye, ni umurage wa Kiliziya mu Rwanda, turagerageza kuwusigasira n’ubwo bitoroshye muri iki gihe ikoranabuhanga rihindagurika ariko dukomeza gusigasira uwo murage w’ikinyamakuru gicapye.”

Ku bijyanye n’isohoka ry’ikinyamakuru n’umubare w’abafatabuguzi, Padiri Fideli Mutabazi yasobanuye ko hakiri imbogamizi ariko ko hari ingamba zashyizweho zigamije kunoza ireme ry’inyandiko no kugabanya igihombo.

Ati “Ntabwo dufite abafatabuguzi benshi ariko dushobora gushaka nibura abagera ku gihumbi, hanyuma tugasohora ibyo binyamakuru. Ubundi twabisohoraga rimwe mu kwezi ariko twahisemo gusohora rimwe mu mezi abiri kugira ngo turusheho kunoza neza inyandiko zacu kandi na none guzisohora ntibidutware amafaranga menshi cyane, wenda rimwe na rimwe tudashobora kubona mu gushakisha mu bafatabuguzi.”

Yagaragaje ko mu rwego rwo guhuza n’ibihe no kugeza amakuru ku basomyi ba Kinyamateka ku gihe, Kinyamateka yongereye imbaraga mu itangazamakuru rishingiye ku ikoranabuhanga, by’umwihariko ikoresheje urubuga rwayo rwa interineti.

Yakomeje agira ati “Dusohora rero icyo kinyamakuru gicapye hanyuma mu rwego rwo kugira ngo amakuru yacu tuyageze ku basomyi b’iki gihe kuko baratubwiraga ko atinda tukayabagezaho yashaje. Kugira ngo tubagezeho amakuru akenshi aba ajyanye n’inkuru zigezweho twifashisha urubuga rwa Kinyamateka.rw, urubuga rwashyizweho kugira ngo natwe twoye kujya dutangaza amakuru yanyuma gusa ahubwo tujye tunayatangaza umunsi ku wundi bitewe n’ibikorwa biba biriho.”

Padiri Fideli Mutabazi yanavuze ko Kinyamateka ikomeje kwifashisha imbugankoranyambaga mu gukwirakwiza amakuru hifashishijwe inyandiko, amajwi n’amashusho, hagamijwe kugera ku basomyi benshi bo muri iki gihe.

Ati “Uretse uru rubuga, tugerageza no kwifashisha imbugankoranyambaga, murabizi iki gihe turimo ni igihe cyo gukoresha ikoranabuhanga ry’inyandiko, amajwi n’amashusho kugira ngo ibyo dutangaza abantu babashe kubibona mu buryo bishimiye.”

Yongeyeho ko Kinyamateka yatangiye gukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye kandi ko ari urugendo ruzakomeza no mu myaka iri imbere.

Ati “Ubu rero tugerageza no gukoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye. Twatangiriye kuri X kuko ari yo yatworoheraga kwandika ariko muri uyu mwaka no mu myaka iri imbere turimo kugerageza gukoresha izindi mbuga zirimo Facebook, YouTube nayo turayikoresha, Instagram twarayifunguye ndetse na TikTok.”

Ku kibazo cy’abakozi, Padiri Fideli Mutabazi yemeje ko itangazamakuru rikenera abakozi benshi ariko ko Kinyamateka iri mu rugendo rwo kwiyubaka buhoro buhoro. Ati “Ku birebana n’abakozi, tumaze iminsi dufite ikibazo cy’abakozi kuko mu itangazamakuru haba harimo imirimo myinshi, igakenera n’abayikora ariko na bwo turimo kugerageza kwiyubaka.”

Yasobanuye imiterere y’ubuyobozi n’abanyamakuru bakora muri Kinyamateka muri iki gihe. Ati “Kuri ubu ng’ubu uretse Padiri umuyobozi, mu rwego rw’ubuyobozi dufite n’ushinzwe umutungo n’abasomyi hanyuma tukagira n’abanyamakuru.”

Yongeraho umubare n’inshingano z’abanyamakuru bahari agira ati “Ubu ng’ubu tumaze kugira abanyamakuru batanu barimo babiri bakora ku bijyanye na kamera no gutunganya amashusho n’amajwi, na batatu b’abanyamakuru badufasha kwandika no gutegura amakuru dutangaza muri ubwo buryo butandukanye bw’itumanaho.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Padiri Fideli Mutabazi yashimangiye ko n’ubwo ubushobozi bukiri buke, hari icyizere n’umuhate wo gukomeza kubaka Kinyamateka nk’umurage wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.“Nta bitangaza bihari ariko mu bushobozi bukeya buhari no mu bushake bw’abari muri Kinyamateka, uyu munsi turizera ko muri Kinyamateka tuzakomeza kwiyubaka, ikaba koko Kinyamateka y’umurage wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ufasha Kiliziya gukomeza kubungabunga umurage w’amakuru n’amateka yayo.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose