Padiri Fidele Mutabazi yatorewe Kuba Perezida wa SIGNIS Africa
Kuri uyu wa 3 Kanama 2026, Padiri Fidele Mutabazi, Umunyamabanga wa Komisiyo y'Itangazamakuru mu Nama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) akaba n'Umuyobozi wa Kinyamateka, yatorewe kuba Perezida wa SIGNIS Africa, ihuriro ry'ibitangazamakuru Gatolika ku rwego rw'umugabane wa Afurika.
Aya matora ku munsi wa mbere wa SIGNIS World Congress 2026, inama mpuzamahanga ya SIGNIS irimo kubera i Kigali kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama 2026, ihuje abanyamuryango ba SIGNIS baturutse hirya no hino ku isi.
Padiri Fidele Mutabazi asimbuye Padiri Walter Ihejirika, wari umaze imyaka umunani ayobora SIGNIS Africa.
Amateka y'ubuzima bwa Padiri Fidele Mutabazi
Padiri Fidele Mutabazi yavutse ku wa 4 Mutarama 1985 avukira mu Murenge wa Runda, Akagari ka Gihara, mu Karere ka Kamonyi.
Yatangiye amashuri abanza mu Ishuri Ribanza rya Gihara hagati ya 1992 na 1998. Yakomereje amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Kabgayi kuva mu 1998 kugeza mu 2005.
Mu rwego rwo kwitegura ubusaseridoti, yize mu Iseminari Nkuru ya Rutongo (2006–2007), akomereza amasomo ya Filozofiya mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi (2007–2009), mbere yo kwiga Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda hagati ya 2009 na 2014.
Ku wa 2 Kanama 2014, yahawe Isakaramentu ry'Ubusaseridoti muri Paruwasi ya Gihara.
Nyuma yo guhabwa ubupadiri, yatangiye ubutumwa muri Collège Sainte Marie Reine Kabgayi hagati ya 2014 na 2015. Kuva mu 2015 kugeza mu 2019 yakoreye ubutumwa muri Paruwasi ya Mushishiro, anabifatanya no gukurikira amasomo y’ Itangazamakuru mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi ( ICK)
Kuva muri 2019 kugeza uyu munsi ni Umuyobozi wa Kinyamateka, ikinyamakuru cyambere mu Rwanda kikaba kandi ari icy’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda.
Uruhare rwe muri SIGNIS
Padiri Fidele Mutabazi yatangiye gukorana na SIGNIS mu mwaka wa 2021. Mu mwaka wa 2022 yatorewe guhagararira SIGNIS mu Karere ka Afurika yo Hagati, aninjira mu Nama y'Ubutegetsi ya SIGNIS Africa.
Ubunararibonye bwe mu itangazamakuru rya Kiliziya, ubuyobozi n'itumanaho byatumye agirirwa icyizere cyo gutorerwa kuyobora SIGNIS Africa, inshingano azasohoza afatanyije n'abandi bagize Komite Nyobozi nshya:
• Visi Perezida: Madamu Virginia Kabugu wo muri Kenya.
• Umunyamabanga: Padiri Alexis Ouedraogo wo muri Burkina Faso.
Intambwe ikomeye ku Rwanda no ku Itangazamakuru Gatolika muri Afurika
Itorwa rya Padiri Fidele Mutabazi nk'Umuyobozi wa SIGNIS Africa ni inkuru ishimishije mu gihugu no kuri Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Rigaragaza icyizere abanyamuryango ba SIGNIS bagiriye ubuyobozi n'ubunararibonye bw'abanyamwuga b'itangazamakuru bo mu Rwanda.
By'umwihariko, kuba aya matora abereye i Kigali mu gihe u Rwanda rwakiriye SIGNIS World Congress 2026, ni ikimenyetso cy'uruhare rwiyongera rw'Igihugu mu guteza imbere itangazamakuru ryubakiye ku ndangagaciro, ukuri, ubutabera n'iterambere ry'abaturage.
Padiri Fidele Mutabazi ategerejwe kuyobora SIGNIS Africa mu gukomeza guteza imbere ubufatanye bw'ibitangazamakuru Gatolika byo ku mugabane wa Afurika, guteza imbere ikoreshwa ry'itangazamakuru mu iyogezabutumwa no guteza imbere amahoro, ubuvandimwe n'iterambere rirambye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.