Padiri Francis Ndawula witabye Imana yashyinguwe I Butare
Padri Francis NDAWULA witabye Imana ku wa 12 Gashyantare 2023, yashyinguwe i Butare kuri uyu wa 16 Gashyantare 2023. Ni umuhango wayobowe na Myr Papias Musengamana, umwepiskopi wa Byumba unitabirwa n'abapadiri, abihayimana n'abakristu benshi barimo n'abaturutse mu gihugu cya Uganda padiri Francis avukamo.
Padri Francis de sales NDAWULA yavukiye muri Paruwasi Butende, Diyosezi ya Masaka mu Gihugu cya Uganda tariki 26 Nzeri 1962. Yavutse mu muryango w'Abakristu abyarwa na Kayemba Anjelo na Nakate Agatha.
Amashuri abanza yayize muri Uganda hagati y'umwaka wa 1974-1980. Mu1981-1987 yize amashuri yisumbuye mu i Seminari nto ya Bukalasa muri Uganda. Yakomereje mu Iseminari Nkuru ya Filozofiya ya Katigondo mu 1988-1991 na Seminari Nkuru ya Tewolojiya ya Kinyamasika mu 1992-1996.
Padiri Francis yaje mu Rwanda muri Diyosezi ya Butare ubwo yabaga umupari. Ubuzima bwe bwose n'ubutumwa nk'umupadiri akaba yarabukoreye mu Rwanda. Mu butumwa yakoze yabaye padiri wungirije muri Paruwasi ya Save mu mwaka wa 1996-1997. Yakomereje muri paruwasi ya Higiro mu 1997-1998; Gisagara 1998-2001; Nyamiyaga 2001-2007 na Nyumba muri 2007-2008. Yabaye kandi padiri mukuru wa paruwasi ya Magi 2008-2011; paruwasi ya Gikore 2012-2017; Paruwasi ya Karama 2017-2021 na paruwasi ya Busoro 2021-2022. Yabaye kandi mu maparuwasi ya Simbi na Paruwasi ya Nyanza.
Padri Vincent KATEREGGA SENIOR akaba, mukuru wa Padiri Francis, ari we wavuze ahagarariye umuryango, yashimiye Umwepiskopi wa Butare Filipo RUKAMBA uburyo yafashije umwana wabo. Yashimye kandi uko bamubaniye neza we n'abo mu muryango we bakabagaragariza urukundo igihe cyose bazaga gusura umwana wabo. Mu izina ry'umuryango kandi yagarutse ku cyifuzo bari bafite ko yashyingurwa mu gihugu cya Uganda yavukiyemo dore ko abenshi ariko bari babyiteze ndetse bamwe bikaba byarabagoye kwakira ko ashyingurwa mu Rwanda. Yaboneyeho umwanya wo gushimira ababashije kuza gutabara avuga ko Imana yashatse ko Padiri Francis ashyingurwa mu Rwanda.
Myr Gahizi Jean Marie Vianney, igisonga cy'umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, mu ijambo rye yavuze ko bashimira Imana yaboherereje umusaserdoti ngo akorere ubutumwa bwe muri Diyosezi yabo ya butare, none mu igeno rye akaba anahasoreje urugendo. Mu izina rya Musenyeri Filipo RUKAMBA ndetse n'abakristu ba Diyosezi ya Butare yashimiye kandi umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba wabatabaye akaba yabaturiye igitambo cy'ukarisitiya, ndetse anashimira n'abandi bose bigomwe bakaza gutabara. Yavuze ko Padri Francis NDAWULA yari amaze kuba nk'umuvandimwe, kuko yaje nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi, avuga ko imyaka yari amaze muri Diyosezi ya Butare ari naho yaherewe isakaramentu ry'Ubusaserdoti itari mike. Avuga ko padiri Francis babanye kandi bakabana neza.
Agaruka ku kifuzo cy'umuryango wa padiri Francis wifuzaga ko yashyingurwa mu gihugu avukamo cya Uganda, Myr Gahizi yasobanuye ko umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yasanze padiri Francis atari umupadiri wa Butare ari uko ari muzima gusa akaba yashyinguwe i Butare kuko n'ubwo yatabarutse akiri umupadiri wa Butare.
Myr Gahizi yashimiye abantu bose bamwitayeho mu burwayi bwe, bakamuba hafi n'ubwo atarwaye igihe kirekire.
Padri Fancis NDAWULA watabarutse ku wa 12 Gashyantare 2023 azize uburwayi, yavutse taliki ya 26 Nzeri 1962, ahabwa ubupadiri kuwa 22 Kamena 1996. Akaba yaratabarutse afite imyaka 61 y'amavuko na 27 y'ubupadri.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.