Padiri Gratien Kwihangana yasohoye igitabo gishya gisobanura ibanga rya Rozari n'uburyo bwo kuyivuga mu buryo bugeza ku busabaniramana
Ku wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026, Padiri Gratien Kwihangana, Umusaseridoti wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yashyize ku mugaragaro igitabo yise "Ibanga rya Rozari: Turangamire Yezu Kristu twisunze Bikira Mariya", agamije gufasha abakristu kurushaho gusobanukirwa inkomoko ya Rozari, agaciro kayo n'uburyo nyabwo bwo kuyivuga kugira ngo ibe isengesho rituma umuntu asabana by'ukuri n'Imana.
Iki gitabo cyanditse mu Kinyarwanda kigizwe na paji 390, kikaba kigenewe abakristu bose n'abandi bose bifuza kumenya byinshi kuri Rozari no kurushaho gukunda iri sengesho Kiliziya Gatolika rimaze imyaka myinshi ryifashishwa n'abakristu Gatolika basabana n"Imana banyuze ku mubyeyi Bikira Mariya .
Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Padiri Gratien yavuze ko igitekerezo cyo kwandika iki gitabo cyamuvutsemo akiri umufaratiri, aho yakundaga kwibaza impamvu Bikira Mariya akomeza gushishikariza abantu kuvuga Rozari mu mabonekerwa atandukanye ndetse n'impamvu iri sengesho rifite umwanya ukomeye mu buzima bwa Kiliziya.
Ati "Nakundaga kwibaza impamvu Bikira Mariya adushishikariza kuvuga Rozari yose kandi ahora abidusaba. Nibazaga inkomoko yayo n'agaciro kayo mu buzima bw'umukristu. Ibyo bibazo byanteye gushaka ibisubizo nsoma ibitabo bitandukanye, nganira n'abahanga mu nyigisho za Kiliziya ndetse n'abafite ubuzima bwimbitse bwa roho. Ibyo nungutse nasanze bitagomba kuguma kuri jye, ni bwo nahisemo kubisangiza abandi."
Intego eshanu zo kwamamaza Rozari
Padiri Gratien yavuze ko iki gitabo gifite intego nyinshi zirimo kwamamaza Rozari mu Banyarwanda, kuyikundisha abakristu, kubigisha uburyo nyabwo bwo kuyivuga no kubafasha kurushaho kugirana umubano na Bikira Mariya ubageza kuri Yezu Kristu.
Ati "Rozari ni nk'umutungo w'agaciro uhishe mu murima. Uwayimenye neza ayibonamo ubukungu bukomeye bw'ubuzima bwa roho."
Yongeyeho ko yifuje no gufasha abantu bagishidikanya ku mwanya wa Bikira Mariya muri gahunda y'agakiza gusobanukirwa agaciro ka Rozari.
"Kuvuga Rozari si ukurangiza Ndakuramutsa Mariya"
Nubwo hari ibitabo byinshi byanditswe kuri Rozari, Padiri Gratien yavuze ko umwihariko w'iki gitabo ari uko gisobanura uburyo umuntu ashobora kuva ku kuvuga amasengesho gusa akinjira mu busabaniramana nyabwo.
Yasobanuye ko hari abakristu bavuga Rozari bagamije kurangiza umubare wa za Ndakuramutsa Mariya, nyamara intego nyamukuru y'iri sengesho atari iyo kuzuza imibare.
Ati "Uburyo nyabwo bwo kuvuga Rozari si ukurangiza Ndakuramutsa Mariya icumi cyangwa Rozari yose. Intego ni ugusabana n'Imana hamwe na Bikira Mariya."
Yasobanuye ko umuntu ushaka kuvuga Rozari neza agomba guteganya igihe gituje cyo gusenga, akazirikana buri jambo avuga kandi akareka umutima we ukinjira mu mabanga y'ubuzima bwa Yezu Kristu.
Padiri Gratien agaragaza ko amibukiro 20 agize Rozari atari amagambo yo gusubiramo gusa, ahubwo ko ari inzira ifasha umukristu kwinjira mu bihe bikomeye by'ubuzima bwa Yezu Kristu.
Asobanura ko mbere yo kuvuga buri yibukiro, ari byiza kubanza gusoma no kuzirikana Ijambo ry'Imana rijyanye na ryo, bityo isengesho rikava ku kuba amagambo gusa rikaba ikiganiro hagati y'umuntu n'Imana.
Amibukiro ya Rozari ni ishuri ry'ubuzima bwa Kristu
Ati"Iyo dusoma Ijambo ry'Imana rijyanye n'iyibukiro tugezeho, Imana iratubwira natwe tukayibwira. Isengesho rigahinduka ikiganiro nyacyo, hanyuma uko tugenda turushaho kurangamira Yezu, ishusho ye ikiyandika mu mitima yacu."
Yongeraho ko uko umuntu arushaho kuzirikana ubuzima bwa Kristu, agenda akura mu kwemera kugeza ubwo isengesho rihinduka "indoro", umuntu akarangamira Kristu mu mutuzo no mu rukundo.
Rozari ni impano y'ijuru
Mu butumwa bwe, Padiri Gratien yavuze ko amateka ya Rozari agaragaza ko ari impano Imana yahaye Kiliziya ibinyujije kuri Bikira Mariya.
Yagize ati"Rozari idufasha guhura n'Imana. Itwibutsa ko icyatumye Yezu aguma ku musaraba atari ubukana bw'imisumari, ahubwo ari urukundo yadukunze."
Yasabye abakristu gufata ishapule bakayigira inshuti ya buri munsi, bakayivugana umutima wuzuye ukwemera aho kuyivuga nk'umuhango wo kurangiza inshingano.Ati"Iyi si ntikeneye abantu bavuga Rozari kubera akamenyero gusa, ahubwo ikeneye abantu bayivugana umutima. Ni isengesho riherekeza imibereho yacu kandi rikiza."
Yashimangiye ko Bikira Mariya akomeza kwegera abantu bose, yaba abamukunda n'abataramusobanukirwa neza, akabafasha kwegera Umwana we Yezu Kristu.
iki gitabo kigenewe abakunda Rozari n'abatarayimenya neza
Padiri Gratien yavuze ko igitabo cye kitanditswe kubera ko yabonaga abakristu baradohotse mu kuvuga Rozari, ahubwo ko yifuje gushimangira abari basanzwe bayikunda no gushishikariza abandi kuyimenya.
Ati "Gukunda bibanzirizwa no kumenya. Ntushobora gukunda icyo utazi. Nizeye ko uzasoma iki gitabo azamenya ibyiza bya Rozari, hanyuma na we ayikunde."
Yongeyeho ko iki gitabo kizafasha abakunda Rozari gukomeza gukura mu buzima bwa roho, ndetse n'abatarayisobanukirwa neza bakayivumburamo ubutunzi bw'iyobokamana.
Aho igitabo kiboneka
Iki gitabo "Ibanga rya Rozari: Turangamire Yezu Kristu twisunze Bikira Mariya" kiboneka ahasanzwe hacururizwa ibitabo by'iyobokamana mu Rwanda, harimo ku Ngoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri, muri Arkidiyosezi ya Kigali, i Kibeho ndetse no kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango.
Iki gitabo kigurwa 15,000 Frw, kikaba ari ubutumire ku muntu wese wifuza kurushaho gusobanukirwa isengesho rya Rozari no gukura mu mubano we na Yezu Kristu abinyujije kuri Bikira Mariya.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.