Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Jean Damascène Mugiraneza yasezeweho bwa nyuma arashyingurwa

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, muri Paruwasi Regina Pacis i Remera habereye umuhango wo gusezeraho bwa nyuma no gusabira Padiri Jean Damascène Mugiraneza, witabye Imana ku wa 13 Nzeri 2026. Uyu muhango wabimburiwe n’Igitambo cya Misa yayobowe na Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare.

Padiri Jean Damascène Mugiraneza yasezeweho bwa nyuma arashyingurwa
Padiri Jean Damascène Mugiraneza yasezeweho bwa nyuma arashyingurwa

Muri uyu muhango hari kandi Tadeyo Ntihinyurwa, Arikiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru ari nawe wahaye isakaramentu ry’ubusaserdoti Padiri Mugiraneza, ndetse na Musenyeri Jérôme Gapangwa, Umwepiskopi wa Uvira uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu nyigisho ye, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yavuze ko baherekeje Padiri Jean Damascène Mugiraneza kugira ngo bamuture Nyagasani nk’ituro bakundaga.

Yagize ati ‘’Muri uyu mwanya w’akababaro duherekezamo, ducigatiye mu biganza, tuje guhereza uyu musaserdoti Nyagasani Imana yari yaramwitoreye ikamugira umunyamabanga w’ibye byose, turamumuhereza mu kwemera gusumba akababaro dufite kandi turamumuhereza nk’ituro dutuye natwe twakundaga. Koko Nyagasani wadutoye natwe twakwifuza kumuha ibyo ashima.’’

Yakomeje ati ‘’Iyo ntambwe ntabwo yoroshye kuko buri gihe urupfu ruducamo igikuba kandi ruraduhungabanya, ntabwo rumenyerwa, iyo ubuze umuvandimwe, inshuti, umushumba wari ukuragiye, umusaserdoti, buri gihe tubunza imitima tukibaza byinshi ndetse tukabaza n’Imana, byarimba tukayiburanya tuyibaza aho uwacu arengeye, naho ari bwakirwe n’uburyo ari bwakirwe.’’

Musenyeri Jean Bosco yongeyeho ko uyu musaserdoti wa Nyagasani, Umupadiri wabo Padiri Mugiraneza, mu mateka ye bumvise ko ababyeyi be bamutuye Nyagasani akiri uruhinja, bamushyira mu biganza by’Imana ngo imwirerere, imwitungire kandi imuyobore.

Ati ‘’Tuzi ko yamuyoboye neza ikamuyobora kuri Alitari yayo ikamuha umutima wo kumwiyegurira ubuzima bwe bwose ikamwereka umuzabibu azayikoreramo muri Arikidiyosezi ya Kigali.’’

Yaboneyeho gusaba buri wese kuzirikana ubutumwa yabasigiye. Ati ‘’Muri byose twese turabizi ababanye nawe, yaranzwe cyane n’ishyaka n’umwete mu butumwa, iyo habaga hari gahunda y’ubutumwa nicyo yagiraga icyibanze muri gahunda zindi izo ari zo zose, ntabwo yigeze yiganda ngo aha buravunanye, ngaha ndananiwe. Ubutumwa mu bakirisitu, guhura nabo nibyo byari ifunguro rye, ntabwo yigeraga avuga ngo nkeneye uburyo ubu n’ubu burenze ubuhari. Muri Paruwasi ya Rushubi yatangiriyemo, tuzi uburyo Paruwasi zitangira ziba zidafite n’ibyangombwa bihagije.’’

Yongeyeho ati ‘’Twagiye kumusura agitangira dutangazwa n’ukuntu bari mu gisa n’ubukene rwose basa n’abarara bakumbagara hasi ariko ishyaka ry’ubutumwa ari ryose kuko mbere ya byose ari ugusohoza Ivanjiri.’’

Musenyeri Jean Bosco kandi yanatanze ubuhamya kuri Padiri Mugiraneza, avuga ko yari azi kubana akicisha bugufi, buri gihe akaba yitabiriye gahunda zose za Kiliziya kandi akamenya kubaha abo bafatanyije ubutumwa no kubatega amatwi, ariko cyane cyane akita ku bababaye.

Ati ‘’Yagiraga impuhwe ku bababaye no ku barwaye cyane cyane, umurwayi utabaje niyo yabaga ageze ku meza byose yabisigaga aho maze agatabara ubabaye, yabigiranaga umwete ariko n’ubugwaneza budasanzwe.’’

Yongeyeho ko Padiri Mugiraneza iyo neza yayihoranaga kandi ayikomora kuri Nyagasani, asoza inyigisho ye asaba ko bamusabira kugira ngo Nyagasani yakoreye amwiture ineza.

Ati ‘’Tumusabire kugira ngo Nyagasani amwiture iyi Neza amutuze aheza aruhukire mu mahoro aho we ubwe yarangamiye kandi akahatoza abo we yari ashinzwe.’’

Umuhango wo guherekeza, gusabira no gusezera bwa nyuma kuri Padiri Jean Damascène Mugiraneza witabiriwe n’abapadiri benshi bo muri za Diyosezi zitandukanye, abihayimana, umuryango we, inshuti, abavandimwe n’abakirisitu.

Abakiristu, inshuti n'abavandimwe baje ari benshi mu muhango wo guherekeza Padiri Mugiraneza
Abakiristu, inshuti n'abavandimwe baje ari benshi mu muhango wo guherekeza Padiri Mugiraneza

Nyuma y’iyi mihango yabimburiwe n’Igitambo cya Misa, Padiri Jean Damascène Mugiraneza yashyinguwe mu irimbi ry’i Ndera rishyingurwamo abapadiri.

Abapadiri batandukanye basezeye bwa nyuma kandi basabira Padiri Mugiraneza
Abapadiri batandukanye basezeye bwa nyuma kandi basabira Padiri Mugiraneza
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ijwi

Padiri Jean Damascène Mugiraneza yasezeweho bwa nyuma arashyingurwa
0:00 0:00

Videwo

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose