Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Karangwa Hildebrand yasohoye igitabo ku mateka ya Jenoside yise isoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Padiri Karangwa Hildebrand, umupadiri wa Diyosezi ya Kabgayi, umwarimu wa Kaminuza ndetse n’umushakashatsi mu by’amateka, yashyize hanze igitabo gishya yanditse mu gihe cy’imyaka umunani, gisesengura inkomoko n’ishingiro ry’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Padiri Karangwa Hildebrand yasohoye igitabo ku mateka ya Jenoside yise isoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Padiri Karangwa Hildebrand yasohoye igitabo ku mateka ya Jenoside yise isoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Iki gitabo cyiswe “Isoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gifite amapaji 253, kikaba kigizwe n’imitwe icumi icukumbuye amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cy’ubukoloni, ishingwa n’imikorere y’amashyaka ya nyuma y'ubukoroni ndetse n’uruhare rwabyo mu kubiba no gukwirakwiza ingengabitekerezo y’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Padiri Karangwa yavuze ko ubushakashatsi yakoze bugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itari impanuka yabaye mu 1994 gusa, ahubwo ko yari yarateguwe kera binyuze mu mitegekere y’ubukoloni n’imyumvire yagejeje ku ivangura rishingiye ku moko.

Yagize ati "Mu bushakashatsi nakoze, nasanze Jenoside yakorewe Abatutsi ifite isoko rikomeye mu bukoloni. Abakoloni ni bo bayibibye, bayubakira urufatiro, hanyuma PARMEHUTU iza nk’igikoresho cyakwirakwije iyo mitekerereze mu banyarwanda."

Padiri Karangwa asobanura ko igitabo cye gitanga ishusho y’amateka kuva ku mizi y’amacakubiri, kikagaruka ku nyandiko n’ibikorwa by’abakoloni n’abanyapolitiki batandukanye bagize uruhare mu gutanya Abanyarwanda.

Iki gitabo cyamaze guhabwa agaciro n’inzego z’uburezi, aho Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), yagishyize mu bitabo byifashishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu nyigisho zijyanye n’amateka.

Abifuza kugura igitabo “Isoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994: Akaga mu Bafurere i Kabgayi mu 1973” bashobora kugisanga muri Librairie Caritas, mu Mujyi wa Kigali aho kiri kugurishwa ku buryo busanzwe ku bantu bose bifuza kugisoma no kugikoresha mu bushakashatsi cyangwa kwagura ubumenyi ku mateka y’u Rwanda. Ushaka kandi kukigura ku buryo bworoshye ashobora kwegera umwanditsi wacyo, Padiri Karangwa Hildebrand, ukorera kuri Paruwasi ya Kabgayi muri Diyosezi ya Kabgayi, aho anafite ibiro bye.

Iki gitabo kigura 18,500 Frw, kikaba kigenewe cyane cyane abakunzi b’amateka, abanyeshuri, abarimu, abashakashatsi ndetse n’umuntu wese ushaka gusobanukirwa byimbitse inkomoko y’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Padiri Karangwa avuga ko iki gitabo kigenewe buri wese uzi Ikinyarwanda kandi ushaka gusobanukirwa byimbitse amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati "Nifuje ko iki gitabo cyagera kuri benshi, cyane cyane urubyiruko n’abashakashatsi, kugira ngo amateka yacu asobanuke neza kandi adakomeza gupfukiranwa cyangwa gusobanurwa mu buryo budahagije."

Mu gihe u Rwanda rukomeje kubungabunga amateka no guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside, iki gitabo kije nk’igisubizo mu gufasha urubyiruko kumenya amateka kugira ngo barusheho kwirinda no gukomeza kubaka u Rwanda ruzira Jenoside.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose