Padiri Kayisabe yasobanuye Uko Kiliziya ibona indirimbo za Matayo Ngirumpatse wahamwe n'icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Hari abakristu n’abandi bakunda umuziki wa Kiliziya bakomeza kwibaza impamvu indirimbo zimwe za Matayo Ngirumpatse zikomeza kuririmbwa mu Misa no mu makorali atandukanye ya Kiliziya Gatolika, kandi yarahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agakatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) muri 2011.
Matayo Ngirumpatse yari umwe mu bantu bazwi cyane mu muziki wa korali mu Rwanda, akaba no mu bari bagize uruhare rukomeye mu ntangiriro za Chorale de Kigali. Yari azwi nk’umuhanga mu guhimba no kuririmba indirimbo za liturujiya ndetse n’izindi ndirimbo za korali zakunzwe cyane mu Rwanda.
Mu ndirimbo ze zikomeje kumenyekana no kuririmbwa mu makorali atandukanye harimo “Imana Nisingizwe mu Ijuru”, “Te Deum”, “Alleluia”, “Nzahimbaza Nyagasani”, “Nyagasani Mana Yacu” ndetse na “Umushumba Ushagawe”, indirimbo yahimbiye Musenyeri Aloys Bigirumwami.
N'ubwo izo ndirimbo zikomeje gukundwa n’abakristu benshi, hari abakomeza kwibaza niba bikwiye ko zikomeza gukoreshwa muri Kiliziya bitewe n’amateka y’uwazihimbye.
Ngirumpatse ni umwe mu bantu bazwi cyane binjiye muri Chorale de Kigali mu ba mbere, yari umuhanga mu kuririmba n’ubwo inganzo nyobokamana yari yarimakaje yaje gucubira mu 1994 akijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari na byo byatumye mu 2011 akatirwa gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside.
Uyu mugabo wabaye Perezida wa MRND yahimbye indirimbo zizwi muri Kiliziya Gatolika n’izindi zitari izo mu kiliziya nka “Ruhanga rwihunze uburanga.”
Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Padiri Vedaste Kayisabe yavuze ko mu rwego rw’ubuhanzi hakwiye kubaho gutandukanya igihangano n’umuhanzi.
Yagize ati“Buriya mu bijyanye n’ubuhanzi tugomba gutandukanya igihangano n’umuhanzi. Igihangano ni impano Imana itanga, kandi iyo iyitanze ntiba iyihaye umuhanzi gusa, iba iyihaye sosiyete cyangwa umuryango mugari.”
Padiri Kayisabe asobanura ko hari igihe umuhanzi ahanga igihangano akacyegurira rubanda cyangwa ikigo runaka, ku buryo kiba kitagifitanye isano nawe nk’umuntu ku giti cye.
Ati“Hariho umuhanzi ukora igihangano akagitanga. Urugero umuntu ashobora guhanga indirimbo akavuga ati ‘iyi ndirimbo nyihaye Kiliziya’. Icyo gihe icyo gihangano kiba kigiye aho kigomba kujya. Ariko umuntu uvuga ati ‘iyi ndirimbo ni iyanjye muzajya muyiririmba mwanditseho ko ari iyanjye’, ntabwo iba ikiri iya Kiliziya.”
Akomeza avuga ko iyo igihangano cyatanzwe kikitandukanya n’uwagihanze, bishoboka ko gikomeza kubaho n’iyo uwagihanze yaba yaragize imyitwarire mibi nyuma yaho.
Padiri Kayisabe yavuze ko ari muri iyo ndorerwamo indirimbo za Matayo Ngirumpatse zirebwamo, kuko nyinshi muri zo yazeguriye Kiliziya ndetse zikaba zarabaye umutungo wa liturujiya n’amakorali.Ati “Indirimbo za Ngirumpatse ni indirimbo zaririmbwe igihe kinini. Ni indirimbo yeguriye Kiliziya, zikwiye gutandukanwa na we kuko harimo ubuhanzi.”
Yatanze urugero rw’indirimbo “Umushumba Ushagawe” yahimbiwe Musenyeri Aloys Bigirumwami, avuga ko iyo ndirimbo yamaze kuba umutungo wa Kiliziya n’abakristu, aho gukomeza gufatwa nk’iy’umuntu ku giti cye.
Mu gusobanura neza icyo ashaka kuvuga ku gutandukanya igihangano n’uwagihanze, Padiri Kayisabe yatanze urugero rw’abahimbye indirimbo yubahiriza igihugu “Rwanda Nziza”.
Yibukije ko mu mpera za 1999 hashyizweho amarushanwa yo gushaka ibirango bishya by’igihugu birimo ibendera, ikirangantego ndetse n’indirimbo yubahiriza igihugu. Muri ayo marushanwa, amagambo y’indirimbo “Rwanda Nziza” yatsinzwe na Munyaneza Vedaste na bagenzi be bari abagororwa mu Igororero rya Karubanda i Huye.
Padiri Kayisabe yavuze ko n'ubwo abo bantu bari abagororwa, igihugu cyafashe icyo gihangano nk’umutungo rusange w’Abanyarwanda, gitandukanywa n’abagihimbye.
Ati “Ibyo twavugaga by’abantu bari muri gereza ubu bavuga Igororero banditse ‘Rwanda Nziza’, bo babatandukanyije n’icyo gihangano. Ni ukuvuga habayeho gutandukanya ubuhanzi n’umuhanzi.”
Mu gusoza, Padiri Kayisabe yavuze ko abantu bakwiye kugira ubushishozi mu kureba ubuhanzi, bakamenya gutandukanya impano umuntu afite n’ibibi ashobora kuba yarakoze.Yagize ati“Ntabwo dukwiye gutakaza impano Imana yahaye abantu kubera ko abantu ari babi.”
Yakomeje avuga ko hari ibihangano bishobora kugira umumaro ku bantu benshi n'ubwo ababihimbye baba baragize amakosa akomeye, ariko ko na none hari igihe umuhanzi yananirwa gutandukanya igihangano cye n’ubuzima bwe bwite, bikaba byatuma icyo gihangano kidakomeza kwakirwa.
Ati “Hariho ibiba byararenze umurongo. Ni ukumenya kugira icyo nakwita “ukureba ibintu mu buryo bw’umwuga, umuntu agakunda ubuhanzi ariko akabutandukanya n’imyitwarire mibi y’umuhanzi.” Iyo umuhanzi adashaka gutandukanya igihangano cye na we ubwe, icyo gihe iyo ndirimbo ijya ku ruhande ukayimurekera.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.