Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Leonidas Karekezi yatorewe kuba Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Nzeri 2026, Nyiricyubahiro Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo yatoreye, Padiri Leonidas HABARUGIRA Karekezi kuba Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo.

Padiri Leonidas Karekezi yatorewe kuba Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo
Padiri Leonidas Karekezi yatorewe kuba Igisonga cy’Umwepiskopi wa Nyundo

Mu itangazo rigenewe Abakristu ryasohotse ku mugoroba, Myr Anaclet yatangaje ishyirwaho ry'Igisonga cy'umwepiskopi, ribaye nyuma y'urupfu rwa Myr Jean Marie Vianney wari Igisonga cy'umwepiskopi wa Nyundo.

Nyuma yo kumenya iyi nkuru, Kinyamateka yagiranye ikiganiro na Padiri Leonidas ayitangariza uko yakiriye ubu butumwa bushya yahawe.

Ati "Kuba Igisonga cy’Umwepiskopi ni ubutumwa bukomeye n'inshingano zikomeye. Byantunguye ariko n’ubundi ubutumwa ni ko bugenda. Nabyakiriye, ariko numvise biremereye kugeza n’ubu sindabona amagambo yo kubivuga, gusa ndavuga nti Imana yanshoboje kugeza uyu munsi ndi padiri n’ubundi izanshoboza no muri izi nshingano nshya."

Myr Leonidas yakomeje avuga ko azirakana uburemere bw'ubutumwa yatorewe. Kandi ko azirikana impanuro yahawe n'umwepiskopi wamutoye wamusabye kumva uko Diyosezi imeze, kuba hafi y’abapadiri, kumenya umwanya arimo n'uburemere bwawo, no kurangwa n'ukwizera azirikana ko byose ari ubutumwa bwa Kiliziya.

Agaruka ku byo agiye gushyiramo imbaraga, yavuze ko azakomeza ibikorwa bijyanye n’ubutumwa yari asanzwe ashinzwe bwo guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo ariko ko hari n’ibindi byihariye biri kuri gahunda y'ikenurabushyo muri Nyundo muri iki gihe.

Ati "Ubu turimo kwizihiza yubile y’imyaka 25 ya Sinodi idasanzwe. Icyo dushyize imbere rero, ni ugukomeza kubwira abakirisitu bagakomera ku mihigo y’umwaka wa 2001, tuzirikana cyane ya ntego ya Diyosezi yacu ya Nyundo igira iti 'Ubukiristu bugomba kutubyarira ubuvandimwe nyabwo'."

Yakomeje avuga ko iyi ntego bazayikomeza barwanya ibyashobora gusenya ubuvandimwe byose. Yagarutse kandi ku muryango avuga ko Diyosezi ya Nyundo imaze imyaka itanu yibanda ku ikenurabushyo ry'umuryango mu rwego rwo guhangana n'ibibazo byugarije umuryango birimo no gutandukana kw'abashakanye.

Yageneye kandi ubutumwa abapadiri n’abihayimana bo muri Diyosezi ya Nyundo, avuga ko bose ubatuma ari umwe, buri wese mu rwego rwe, bityo ikintu gikomeye ari ugukorana neza no kujya inama.

Ati "Twese tuzi ko turi muri Diyosezi imwe tukaba dufite ubutumwa bwo kuyubaka igakomera. Buri wese agashyira imbere iyo ngoma y’Imana igomba kuganza muri Diyosezi yacu, kandi byose bigakorwa mu gufatanya."

Agaruka ku bakirisitu ba Diyosezi ya Nyundo, yabasabye gukomeza gushyigikira umushumba wabo Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wifuza ko Diyosezi yabo yaba umuryango w’Imana ukomeye kandi igatera imbere kuri Roho no ku mubiri.

Ati "Twumveko dufite umushumba udukunda kandi twiyemeze kumufasha kugira ngo Diyosezi yacu ibe Diyosezi ifite ubukiristu buhamye."

AMATEKA YA MYR LEONIDAS KAREKEZI, IGISONGA CY'UMWEPISKOPI WA NYUNDO

Padiri Leonidas HABARUGIRA Karekezi yavutse ku wa 18 Nyakanga 1969, ku babyeyi Gaspard BYAGO na Winifride MUKARUGWIZA. Yabatirijwe muri Paruwasi ya Bobandana (RDC) ku wa 05 Ugushyingo 1969, ahabwa Ukaristiya ya mbere ku wa 27 Nyakanga 1980, ahabwa isakaramentu ry’Ugukomezwa ku wa 05 Kanama 1983.

AMASHURI YIZE

Amashuri yisumbuye yayize mu rwunge rw’amashuri rw’i Rambura (mu bahungu), yiga ibinyabuzima n’ubutabire, kuva mu mwaka wa 1987-1993. Seminari nkuru yayigiye i Rutongo, i Buhimba (RDC) n’i Nyakibanda, kuva mu mwaka wa 1993-2002.

Yaherewe ubupadiri i Muramba ku wa 20 Nyakanga 2002.

UBUTUMWA YAKOZE

Yabaye Padiri wungirije (vicaire) muri Paruwasi ya Rususa (2002-2004) no muri Paruwasi ya Nyundo (2004-2007). Yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Murunda (2007-2013).

Mu mwaka wa 2013, yagiye kwiga mu gihugu cy’Ububiligi, muri Kaminuza Gatolika ya Louvain (Université catholique de Louvain) iri ahitwa Louvain-la-Neuve. Aho mu Bubiligi, mu mwaka wa 2014-2016, yakoze ubutumwa muri Paruwasi ya Bomel nka Padiri wungirije wo ku Cyumweru.

Mu mwaka wa 2016-2023, yabaye Padiri mukuru mu gace k’ubutumwa kitwa Sombreffe. Kwiga yabifatanyaga no gukora ubutumwa. Mu mwaka wa 2016 yarangije icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza., abona Masters muri Tewolojiya (Théologie morale). Kuva muri 2016 yakomeje amasomo mu cyiciro cya nyuma, arangiza mu mwaka wa 2022, ubu afite impamyabumenyi y'Ikirenga (Doctorat) muri Tewolojiya.

Guhera mu mwaka w’ubutumwa wa 2023-2024 kugeza ubu, Umwepiskopi yamushinze guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo (la Pastorale d’ensemble) ndetse n’amahugurwa y’abapadiri (la formation permanente) muri Diyosezi ya Nyundo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose