Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Makuza asaba Abakarisimatike gukoresha “Imfunguzo eshanu” mu kubohora imitima  y’Abababaye

Kuwa 31 Ukwakira 2025, kuri Paruwasi ya Mutagatifu Yohani Bosco ku Kicukiro hasojwe amahugurwa y’iminsi itanu y’Abakarisimatike ku rwego rw’igihugu. Mu gitambo cya Misa isoza ayo mahugurwa Padiri Epimaque Makuza, Omoniye w’Abakarisimatike mu Rwanda, yasabye abitabiriye ayo mahugurwa gukoresha inyigisho bahawe, cyane cyane izo ku “mfunguzo eshanu” zifasha kubohoka mu mutima no gusabira abarwayi, aho kuzisiga mu mitima batabishyira mu bikorwa.

Padiri Makuza asaba Abakarisimatike gukoresha “Imfunguzo eshanu” mu kubohora imitima  y’Abababaye
Padiri Makuza asaba Abakarisimatike gukoresha “Imfunguzo eshanu” mu kubohora imitima  y’Abababaye

Padiri Makuza yavuze ko ayo mahugurwa ari urugendo rwo gukiza imitima n’imibereho y’abantu binyuze mu ijambo ry’Imana, amasengesho, no kwiyegurira Roho Mutagatifu.

Ati “Twabanje guhugura abakarisimatike bo mu Majyaruguru, nyuma dukurikizaho aba bo muri Kigali. Mu Majyaruguru hitabiriye abarenga 700, naho hano muri Kigali hahuriye abarenga 300. Abo bose turabasaba gukoresha izi nyigisho ku kubohoka bifashishije imfunguzo eshanu, kuko amateka yacu nk’Abanyarwanda arimo byinshi bidutsikamiye. Tudashyizemo ijambo ry’Imana ngo twifashishe izi mfunguzo, ibyo bituboha byakomeza kutugenga ndetse bigakurura n’indwara z’umubiri,”

Padiri Makuza Epimaque, yongeyeho ko kuba abakarisimatike barenga 1,000 bamaze guhugurwa ari intangiriro y’impinduka nziza mu Rwanda, asaba buri wese gukwirakwiza urumuri rw’inyigisho bahawe kugira ngo zibyare imbuto z’amahoro, urukundo n’ubuzima bushya muri Kristu.

N’ubwo Padiri Makuza atazivuze zose ku mugaragaro muri Misa, mu mahugurwa hasobanuwe ko izi mfunguzo eshanu ari inzira za roho zifasha umuntu kubohoka mu mutima, gusabira abarwayi, no kugarura ituze n’ubumwe mu muryango. Zikoreshwa cyane mu masengesho yo kubohoka (deliverance prayers), kandi zifite ishingiro mu ijambo ry'Imana.

Izo mfunguzo eshanu ni izi zikurikira:

1.Kwicuza no kwemera ukuri kwawe imbere y’Imana (Repentance and Faith)

– Ni ukwemera ko umuntu atari intungane, akicuza ibyaha bye, agasaba Imana imbabazi kandi agahindura imitekerereze.

Urugero: Umuntu wari usanzwe afite inzika cyangwa ishyari, asaba Imana kumubabarira no kumuha umutima mushya w’urukundo.

2.Kubabarira (Forgiveness)

– Ni ugusaba imbabazi no kubabarira abandi batugiriye nabi, kuko kubabarira byerekana urukundo rwa Kristu kandi bikabohora umutima w’abantu.

Urugero: Umubyeyi wababajwe n’umwana cyangwa uwo bashakanye, akareka inzika agasengera amahoro n’ubwiyunge.

3.Kwanga Sekibi  n’ibibi bye (Renunciation)

– Ni ugusezerera imbaraga zose z’umwijima, imivumo, ubwoba, inzika, n’ingeso zose.

Urugero: Umuntu wigeze kwitabira ubupfumu cyangwa ibitekerezo bibi, agatangaza mu isengesho ko asezereye ibyo byose mu izina rya Yezu.

4.Kwemera Yezu nk’Umukiza n’Umwami (Faith in Jesus as Lord)

– Ni ukwemerera Yezu kugenga ubuzima bwawe, ukamushingiraho icyizere cyose mu buzima bwa buri munsi.

Urugero: Gusenga uvuga uti, “Yezu, ndaguha ubuzima bwanjye bwose; ba umwami n’umutware wabwo.”

5.Kwakira amasengesho yo kubohoka (Receiving the Father’s Blessing)

– Ni ukwakira umugisha w’Imana Data, kwiyumva nk’umwana w’Imana, no kwemera ko Roho Mutagatifu agukiza mu mutima.

Urugero: Uyoboye amasengesho asengera umuntu amwifuriza amahoro, urukundo n’ubuzima bushya muri Roho Mutagatifu.

Bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa bagaragaje uko izi mfunguzo zabafashije guhindura ubuzima bwabo.

Uwamahoro Alice, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Butamwa, yagize ati “N’ubwo nsenga, hari ibintu byari bikiziritse umutima wanjye. Nari naranze kubabarira abo mu muryango wanjye, ariko uyu munsi numvise mbohotse. Ubu ndumva nshobora kuganira na bo nta kibazo. Ndumva ntewe ishema no kuba nshobora gufasha n’abandi kubohoka.”

Na ho  Mushimiyimana Mariya Jeannette, ukorera ubutumwa mu Ikoraniro Karisimatike rya Paruwasi ya Kinazi (Kabgayi), yavuze ko Nyagasani yamuhaye amahoro nyuma y’igihe kinini yibera mu kutababarira.

Ati “Nari mfite ikibazo cy’ubutaka cyatumaga ntabona uko mbabarira umuryango wanjye. Nari maze amezi umunani ntagera iwacu, ariko muri iri sengesho numvise Nyagasani ambwira ko ngomba kubabarira. Ubu nongera gukunda Mama wanjye n’umuryango mvukamo, ndetse n’umugabo wanjye yemeye kubabarira abo twari dufitanye ibibazo. Ibyo byose ndabisingiriza Imana.”

Mu gusoza amahugurwa, habaye isengesho rikomeye ryo gusabira abarwayi hifashishijwe izo mfunguzo eshanu. Abari bafite indwara zitandukanye – harimo na kanseri, umutima, n’indwara z’uburwayi bwo mu mutwe – barasengewe, bamwe bahamya ko bumvise impinduka mu mibereho yabo ndetse bemera Yezu nk’Umukiza nyuma yo kubona ibikorwa by’ukuri bya Roho Mutagatifu.

Mu butumwa bwe bwo gusoza , Padiri Makuza yasabye abakarisimatike gukomeza kuba intumwa z’amahoro, z’urukundo n’ubumwe mu gihugu cyose.

Ati “Abagize amahirwe yo guhugurwa rero, turabasaba gufasha abandi kubohoka, kugira ngo bose babone amahoro n’ubuzima bushya muri Kristu,”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose