Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Padiri Pierre SIMONS yanze gutahana n'Ababiligi asize impfubyi yareraga

Ku wa 29 Ukwakira 2023, Padiri Pierre SIMONS, wari umupadiri wa Diyosezi ya Butare, yagizwe umurinzi w'Igihango, kubera ibikorwa yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Bimwe mu byamuranze padiri SIMONS ni uko yanze gusiga abana yareraga ngo ahunge mu gihe cya Jenoside, anahisha Abatutsi benshi bamuhungiyeho, Nyuma ya Jenoside akomeza kwita ku mpfubyi, kugeza yitabye Imana mu mwaka wa 2020.

Padiri Pierre SIMONS yanze gutahana n'Ababiligi asize impfubyi yareraga
Padiri Pierre SIMONS yanze gutahana n'Ababiligi asize impfubyi yareraga

Padiri Pierre Simons yavutse tariki 10 Gicurasi 1941, aba Umusaseridoti tariki 28 Kamena 1969, muri Diyosezi ya Liège mu Bubiligi. Muri uyu mwaka wa 1969 yahise yoherezwa mu Rwanda gukorera ubutumwa muri Diyosezi ya Butare.

kuva mu 1969 kugera 1984 yabaye Umwarimu mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Kirisitu Umwami (College du Christ-Roi Nyanza).

Mu 1981 yasubiye i Burayi muri Diyosezi ye, mu 1982 agaruka i Nyanza. Mu gihe yari umwarimu yanakoraga ubutumwa muri Gereza ya Nyanza, ubutumwa yakoze mu gihe cy'imyaka 10.

Mu 1971 yashinze ikigo cyita ku bana b'imfubyi aranakiyobora kugeza mu 1986.

Kuva mu 1988 kugera mu 1991 yari ashinzwe kwita ku bari mu nkambi y'impunzi z'Abarundi yari ahitwa Katarara mu cyahoze ari Komini Ntyazo na Kinazi no mu cyahoze ari Komini Ntongwe. Mu 1989 yashize ikigo cya kabiri cy'imfubyi i Cyotamakara-Ruyenzi, ahaba kugeza mu 2018.

Kuva mu 2018 kugeza tariki ya 24 Kanama 2020, yari Padiri wungirije wa Paruwasi ya Save.

Padiri Pierre Simons, azwi cyane ku rukundo ruhebuje rwamuranze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yitangiraga abana bo mu kigo cy'imfubyi cya Cyotamakara mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, n'abandi bahahungiye akabarokora.

Abamuzi barimo Mama Bernadette wo mu muryango waba Sainte Marie akaba n'Umuyobozi wa Groupe Scholaire Ruyenzi na Bangangira Felecien uhagarariye abana barezwe na Padiri Pierre Simons ubu akaba ari umukozi mu ishuri Saint Ignace riherereye Kibagabaga mu mujyi wa Kigali, mu kiganiro bagiranye na Kinyamateka, batangaje ko SIMONS yabaye Umusaseridoti w'intangarugero muri byose, yegurira ubuzima bwe Yezu Kirisitu yakurikiye, arangwa n'ineza, urukundo ibyishimo urugwiro, kwicisha bugufi no kwitangira abantu.

Mama Bernadette yagize ati"Tumumenya, twahujwe n'ubutumwa mu mpuzi z'I Burundi, aza kuza azanye n'abana yakuye i Nyanza. Padiri rero yakoranaga n'ababikira bari baravuye i Cyotamakara, bitewe n'uko hari umutekano mucye urimo abajura bahoraga babatera, we yasabye Musenyeri kuza kuhatura n'abana, ava i Nyanza abana batangira no kwigira amashuri abanza ku Ruyenzi. Twakomeje gufatanya ubutumwa kugeza mu 1994, tukajya duterana akanyabugabo mu bihe bitari byoroshye. Baje kujyana abazungu bandi twari kumwe, we baje kumureba avuga ko atasiga abana, icyo gihe abana bose ni ho bazaga guhungira akavuga ko ari abana be."

Amateka ya padiri SIMONS avuga ko ubwo abasirikare b'Ababiligi bicirwaga mu Rwanda kuwa 7 Mata 1994, Ambasade y'u Bubiligi i Kigali yasabye Padiri Simons ko yatahana n'abandi Banyaburayi yanga gusiga abana n'abahigwaga i Cyotamakara.

Bangangira Felecien wabanye na we akarerwa na we kuva afite imyaka 3 akaza no kuba umukozi we nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu gufatanya kwita ku bana b'imfubyi, yagize ati "akigera mu Rwanda mu 1969 yaje nk'umwarimu ariko yari n'umupadiri, hiyongeraho n'umuhamagaro wo kwita ku bana b'imfubyi yabonaga badafite kivurira.

Bangangira Felecien kandi avuga ko bimwe mu byo yakoze byasigaye mu mitima ya benshi ari urukundo rwo kwitangira abandi, kumva ko udafite kirengera na we yagira umurengera, gutanga atitangiriye itama, kuba yari umuzungu akitangira abanyarwanda mu bihe bikomeye, uburyo ambasade ye yashatse kumutwara ngo imuhungishe igihugu cyarimo intamabara ajyanwe mu mahoro akabyanga, babifashe nkubutwari bukomeye, uburyo Abatutsi bahigwaga yemeye kubakira akabahisha, abashonje akabagaburira muri bicye yari afite, akabitangira, kuba yari umupadiri ukunda isengesho mu byo yakoraga byose, agakunda abakiristu, n'abandi baturage bari batuye mu gace yari atuyemo, yari umupadiri wasomaga Misa ku buryo no mu minsi ye ya nyuma atangiye no kurwara yihanganaga akajya gusoma Misa kugeza ubwo yigeze kugira isereri ari gusoma Misa.

Felicien ashima Padiri Simons witanze n'ubwo yigendeye, avuga ko yabasigiye umurage mwiza. Ashima kandi Leta y'Ubumwe kubwo gushima ibikorwa bye ikaba yaramugize umurinzi w'Igihango.

Padiri Simons wabaga muri Paruwasi ya Save muri Diyosezi ya Butare, yitabye Imana ku wa 24 Kanama 2020, azize uburwayi, afite imyaka 79 harimo 51 yari amaze ari Umusaserdoti. Kuri ubu ibikorwa bye byo kwita ku bana birakomeje bikaba biterwa inkunga binyuze mu muryango "Home Don Bosco".

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose