Padiri Prof. Faustin Rutembesa yashyinguwe: Umurage asize mu burezi, muri Kiliziya no mu muryango w’abakristu
Ku wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2026, muri Diyosezi Gatolika ya Butare, habaye umuhango wo gusezera no guherekeza Padiri Prof. Faustin Rutembesa, witabye Imana ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026. Umuhango wo kumusezeraho no kumushyingura mu irimbi ry’abapadiri muri Katederali ya Butare wabimburiwe n’igitambo cya Misa yo ku musabira, yayobowe na Nyiricyubahiro Mgr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Butare.
Uretse Nyiricyubahiro Myr Jean Bosco Ntagungira wa Butare wayoboye umuhango wo guherekeza no gusabira Padiri Rutembesa, mu bandi bawitabiriye harimo Mgr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo, Mgr Balthazar wa Kabgayi, Mgr Jean-Marie Vianney Twagirayezu wa Kibungo, Mgr Filipo Rukamba wa Butare wacyuye igihe, Mgr Jerome Kapangwa Nteziryayo wa Diyosezi ya Uvila muri RD Congo, nawe uri mu kiruhuko, abapadiri baturutse hirya no hino mu Rwanda no hanze y’igihugu, abihayimana mu ngeri zitandukanye, abo mu muryango we ndetse n’abakristu bo muri Diyosei ya Butare, cyane cyane abo Padiri Faustin Rutembesa yagiye afasha mu burezi.
Padiri Faustin Rutembesa yavutse ku 20 Kanama 1937, mu muryango w’abakristu b’intangarugero, akomoka ku babyeyi Bwana Aloys Muhindi na Madamu Lewonsiya Mukamurerwa. Ababyeyi be bari abantu bakundaga Imana kandi bashyira imbere inyigisho za Kiliziya. Yabatijwe muri uwo mwaka yavutsemo, akomeza kuganisha inzira y’umutima we ku gukurikira Imana, maze ahabwa isakaramentu ry’ugukomezwa mu 1947. Yahawe isakaramentu ry’ubusaserdoti tariki 29 Gicurasi 1966, abuhawe na Nyiricyubahiro Myr Aloys Bigirumwami. Yitabye Imana ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026.
Padiri Faustin Rutembesa yize amashuri abanza hagati ya 1946 na 1952 i Murunda, aho yagaragaje ubuhanga n’icyizere ku buryo yatoje bagenzi be mu byerekeye kwizera n’ubuzima bw’iyobokamana. Yakuze ari umuntu wita ku bintu byose bihambaye mu muryango we no mu buzima bw’ukwemera.
Mu 1952 kugeza 1959, Padiri Rutembesa yize amashuri yisumbuye ku Nyundo, aho yatangiye kumenya neza amateka ya Kiliziya n’imyemerere y’abakristu. Mu 1959 kugeza 1962, yanyuze mu Seminari Nkuru ya Nyakibanda, aho yakomeje inzira yo kuba umupadiri.
Nyuma yaho, Padiri Faustin Rutembesa yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza ya Montréal muri Canada, ndetse no muri Québec, aho yize mu kiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Doctorat), agamije guteza imbere ubushakashatsi no kugira uruhare mu kumvikanisha imyemerere ya Kiliziya by’umwihari mu burezi.
Nyuma yo kubona impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza, Padiri Faustin Rutembesa yabaye umwarimu muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, ndetse na Seminari ya Mutagatifu Yosefu ku Nyundo
Mu 1977 kugeza 1998, yakomeje kuba umwarimu muri Kaminuza ya Bujumbura mu Burundi, aho yatoje abanyeshuri benshi. Hanyuma, mu 1998 kugeza 2005, Padiri Faustin Rutembesa yabaye umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.
Mu 2009 kugeza 2010, yakomeje kuba umwarimu muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda i Butare. Muri 2011 kugeza 2023, Padiri Faustin Rutembesa yabaye Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, aho yagize uruhare mu guhindura isura y’uburezi muri iyo kaminuza.
Agaruka ku mibukiro ya Rozari, yibukije iyishimishije ivuga uko Bikira Mariya yasuye Mutagatifu Elizabeti, asaba abakristu gusabira ineza yo gukundana no kubana mu bumwe.
Padiri Faustin Rutembesa yari umuntu w'intangarugero mu bikorwa by’ubuzima bwa Kiliziya no mu burezi by’umwihariko. Yakomeje kugira uruhare rukomeye mu kwigisha no gufasha abandi, aho yagiye yandika inkuru n’ibitabo byinshi byigisha abandi, abifashishije ubumenyi n'ubushakashatsi yari yarakoze. Yagiye agira uruhare mu guteza imbere ubumenyi bw’imyemerere Gatoliak, bikaba byarafashije mu kunga abantu ndetse no kubafasha kwiyubaka mu buryo bwa roho by’umwihariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.