Papa Fransisiko arasaba abakora mu itangazamakuru rya Kiliziya guhangana n'ibihuha
Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022, mu butumwa yageneye abazitabira ihuriro ry'Itangazamakuru Gatolika ku isi, Papa Fransisiko yasabye abakora mu itangazamakuru rya Kiliziya gukoresha neza uyu muyoboro no guhangana n'ibihuha n'urwango bikwirakwizwa hifashishijwe itumanaho rigezweho.
Muri ubu butumwa Papa Fransisiko yishimiye kuba Signis, yarafashe insanganyamatsiko yo kubaka amahoro hifashishijwe itumanaho rigezweho. Avuga ko iyi nsanganyamatsiko iziye igihe, kuko muri ibi bihe isi yaranzwe n'ibikorwa by'ihohoterwa n'ubugizi bwa nabi, byagiye binatizwa umurindi n'itumanaho rigezweho.
Muri ubu butumwa kandi Papa Fransisiko yatunze agatoki, itumanaho rigezweho by’umwiriko imbuga nkoranyambaga, avuga ko zikomeje kurenga ku mahame agenga umwuga w’itangazamakuru maze zigakwirakwiza amakuru atari yo, imvugo z’urwango n’ibindi. Aha ni na ho ahera asaba abakora mu itangazamakuru rya Kiliziya bibumbiye mu muryango Signis, guhangana n’iki kibazo binyuze mu kwigisha no guhuza ibitangazamakuru Gatolika.
Papa Fransisiko yasabye abanyamuryango ba SIGNIS mu bikorwa byabo gufasha abantu “kwiga gutandukanya ukuri n'ikinyoma, icyiza n'ikibi no gushima akamaro ko guharanira ubutabera, imibereho myiza, ubwumvikane no kubahana.”
Ihuriro ku rwego rw'isi ry'abakora itumanaho n'itangazamakuru Gatolika bibumbiye mu muryango Signis, riteganyijwe kubera i Sewuru muri Koreya y'Epfo guhera tariki 16-19 Kanama 2022. Iri huriro rikaba ribaye nyuma y'iryo ku muganane w'Afurika ryabereye mu Rwanda kuva tariki 11-15 Nyakanga 2022.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.